Rurangwa yasohoye igitabo kivuga ku ihohoterwa ry’abagore muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 26 Ukwakira 2020 saa 09:55
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda bari mu kigero cy’imyaka irenze 60 iyo uganiriye na bo usanga bafite byinshi bazi mu mateka yaranze igihugu cyane guhera mu mpinduka za Politiki zabaye uhereye mu 1959, 1963 na 1973 kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Nubwo buri wese aba afite amateka yihariye ariko afite aho ahurira n’ay’abandi muri rusange bitewe n’ibihe igihugu cyanyuzemo. Benshi usanga bayabwira ababari hafi mu miryango nkuko byahozeho hambere mu guhererekanya inkuru n’ubumenyi aka wa mugani w’Ikinyarwanda ugira uti “utaganiriye na se ntamenya icyo sekuru yasize avuze.”

Bitewe n’iterambere ry’Isi, utabashije gusangiza abandi amateka ye mu buryo bw’imvugo, abinyuza mu nyandiko, mu biganiro cyangwa mu binyamkuru bitandukanye bigatuma atura umutwaro uremereye aba amaranye igihe kirekire.

Rurangwa Arthémon utuye mu Mujyi wa Edmonton muri Canada ni umwe mu bafite amateka yihariye yanyuzemo, akaza no gushibukamo inganzo yo kwandika ibyo bihe yaciyemo.

Uyu mugabo w’imyaka 64 y’amavuko yavukiye Musambira ya Gitarama, ubu ni muri Kamonyi.

Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, Rurangwa avuga ko amateka yabayemo kuva mu 1956 yamuremereye cyane ko ku myaka itatu yahunganye n’ababyeyi be.

Yagize ati “Muri icyo gihe iyo induru zavugaga twarirukaga, amafirimbi yavuga tukiruka, inyoni yagwa hejuru y’inzu ukavamo umutima.’’

Rurangwa yasobanuye ko impinduka nyinshi zatangiriye mu Karere ka Nduga, ndetse yahuye n’akaga yatewe n’amashyaka nka Parmehutu, anagirwaho ingaruka n’irondamoko ryakozwe na Padiri André Parraudin n’abo bari bafatanyije muri Kiliziya na Leta.

Ati “Muri icyo gihe twabagaho tubuzwa uburenganzira, tubuzwa kwiga, ariko tukagerageza, nyuma rero naje guhunga njya muri Zaire icyo gihe mvayo njya i Burundi ndiga nza kugaruka mu Rwanda.’’

“Iyo wagarukaga wagombaga kwiyerekana muri serivisi z’umutekano (sureté de l’etat) kugira ngo uhabwe icyemezo cyo kugaruka mu buzima bw’abaturage no kuba wakora.’’

Muri icyo gihe byari bigoye kubona icyo cyemezo kuko ababitangaga bari abagome cyane ku buryo kubava imbere byari nk’igitangaza.

Ati “Aha sinakwibagirwa umugabo wari ushinzwe serivisi y’ibijyanye n’abakozi ba Leta witwaga Mbonabaryi na Cyarahani na Colonel Lizinde wayoboraga Sureté de l’Etat. Cyarahani ni we twacagaho iyo wabaga uvuye hanze ngo aguhe impapuro zo kongera kuba mu gihugu, abamugeze imbere bose benshi ntibagarukaga baricwaga, yari umugome cyane.’’

“Mbonabaryi we yanteye ihahamuka kuko namugeze imbere ambwira ati ‘ubona iyo uba Umututsi ariko ntuvuke i Gitarama, cyangwa ukaba Umututsi ariko ntunzanire diplome wavanye i Burundi’, arangije kumbwira ayo magambo yanciriye mu maso, ati ‘sohoka mu biro byanjye’, ibyo bintu byanze kumvamo.’’

Rurangwa yakomeje gushaka akazi kugeza mu Ukwakira 1990, ubwo abantu batangiraga gufungwa mu bo bitaga ibyitso ahita ahungira muri Zaïre aho yavuye anyura mu Burundi mbere yo kwerekeza muri Canada.

Nubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye ari muri Canada, uyu mugabo yiciwe benshi bo mu muryango we.

Aya mateka y’umuryango we n’ay’ibihe bikomeye yanyuzemo niyo yatumye yegura ikaramu ayandikaho.

Rurangwa yamenyekanye guhera mu 1996 aho yafunguye urubuga yise “N’oublions jamais” rugira ruti “Mucyo tubivuge kandi tubivugane ijwi riranguruye Isi yose izabimenye.”

Nyuma yaje gukomeza kwandika no kuvuguruza abavugaga ibinyoma ku mateka nyayo y’u Rwanda rw’uyu munsi agera aho asanga ko kuruhuka nyabyo ari uko yatura umutwaro yanditse igitabo.

Rurangwa Arthémon yanditse igitabo yise ‘‘Rwanda 1994: Les Angoisses d’Adélaide’’ kivuga byimbitse ku mateka y’ihohoterwa rikabije umugore yahuye naryo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Akomeza ati “Navutse mu muryango mugari kandi wari urimo abakobwa benshi, ariko benshi barishwe kandi bicwa bakorewe ibya mfura mbi muri Jenoside yakorewe Abatutsi.’’

Muri Jenoside, abagore barababaye cyane kuko abayiteguye bashakaga ko bashira ntihazongere kubaho ubyara Umututsi, nkuko babivugaga bifuzaga ko abana babo bazajya babaza ngo Umututsi yasaga ate?

Rurangwa yahisemo kwandika kuko mu muco wa Kinyarwanda abagore n’abakobwa batabohokera gutanga ubuhamya bw’amahano bakorewe.

Ati “Niyo mpamvu nanditse iki gitabo byibura ngo uwakorewe amahano cyangwa uzi uwayakorewe abe yakumva ko atari wenyine. Sindi uwa mbere wanditse aya mateka ariko biracyenewe ko avugwa kuko yabayeho kandi akomeje kubera umutwaro abayakorewe n’ababana n’abayakorewe.’’

Igitabo “Rwanda 1994: Les Angoisses d’Adélaide” gifite amapaji 490. Umwanditsi ateganya kugishyira mu zindi ndimi no mu majwi (Livre audio) ku buryo cyakumvwa no kuri Radio.

Kuri ubu kiboneka kuri Amazon ndetse mu minsi iri imbere kizashyirwa mu nzu z’ibitabo mu Rwanda.

Kurikira ikiganiro kirambuye na Rurangwa

Rurangwa Arthémon yasohoye igitabo kivuga ku ihohoterwa ry’abagore muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Rurangwa Arthémon yanditse igitabo yise ‘‘Rwanda 1994: Les Angoisses d’Adélaide’’ kivuga byimbitse ku mateka y’ihohoterwa rikabije umugore yahuye naryo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .