Rurangwa yashyize hanze igitabo kizifashishwa mu gusobanurira abato Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 30 Ukwakira 2020 saa 04:28
Yasuwe :
0 0

Rurangwa Jean Marie Vianney ni Umunyarwanda wavukiye ahitwa muri Runyinya mu 1959 mbere y’uko ababyeyi be bafata inzira y’ubuhunzi bagana i Burundi mu Nkambi iherereye muri Muyinga.

Uyu mugabo uri mu kigero cy’imyaka 61 y’amavuko ni umwanditsi w’ibitabo, ikinamico, imivugo akaba n’umwarimu.

Ubwo yasozaga kwiga amashuri yisumbuye na Kaminuza mu buryo butari bumworoheye yakoze imyaka ine mu Ishuri ryisumbuye rya Rubanga muri Bururi nyuma akomeza kwigisha Abanyarwanda bari impunzi nkawe i Bujumbura muri Collège Saint Albert.

Rurangwa avuga ko aka kazi ko kwigisha yagafatanyaga no guhimba ikinamico, ari nabwo yashinze Groupe Théatrale du Lycée de l’amitié. Gusa ngo muri uru rugendo ntiyorohewe kuko zimwe muri izi kinamico bazangiraga gutambuka.

Ati “Hari zimwe babuzaga no gukinwa ku mpamvu za Ambasade y’u Rwanda icyo gihe mu Burundi itarashimishwaga nibyo tuvuga kuko twashakaga kwerekana ko turambiwe ubuhunzi bikababaza cyane, kuko bo bashakaga ko duhera ishyanga. Babwira Minisitiri w’Umuco mu Burundi araduhagarika rwose.”

Yakomeje agira ati “Ntitwacitse intege kuko nakomeje guhimba n’izindi harimo nka La Traversée du désert yanatumye izina ryanjye rimenyekana cyane. Nyuma byaje kongera gukomera rwose noneho bahagarika indirimbo, imbyino n’intore z’Abanyarwanda mbese icyitwa umuco cyose ku Banyarwanda baragihagarika, ndibuka ko igitaramo Nyarwanda cya nyuma twakoze hari tariki 20 Kamena 1992.”

Nyuma y’iki gihe abasore n’inkumi benshi baratabaye bajya ku rugamba rwo kubohora igihugu.

Akomeza ati “Nanjye hari umuvandimwe wamfashije njya mu Butaliyani gukomerezayo amashuri ya Kaminuza, nkomerezayo no guhimba no kwandika ikinamico. Nabaye aho bita Bari nshakisha imibereho nyuma nibwo nize i Roma muri Kaminuza ya Papa ibijyanye na Sociologie.’’

Mu 1994 nibwo hakozwe Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, Abataliyani bakajya bahamagara Rurangwa akabaha amakuru y’ibyo babona kuri televiziyo ku bwicanyi bw’indengakamere kuko ‘icyo gihe amakuru yahitaga yarimo ibihuha byinshi’.

Ayo mateka yose yaje gutuma Rurangwa yandika ibitabo birimo “Les identités lourdes à porter’’, “Mémoire de l’exil et mémoire du génocide. Itinéraire d’un écrivain’’, “Au sortir de l’enfer, Un Rwandais sur les routes de l’exil’’, “Le génocide des Tutsi expliqué à un étranger’’ n’amakinamico atandukanye.

Kuri ubu Rurangwa yashyize hanze igitabo yise “Le génocide perpétré contre les Tutsi du Rwanda expliqué à ses enfants” kiri mu rurimi rw’Igifaransa n’Icyongereza.

Avuga ko iki gitabo agicyesha kuba yaratumiwe na Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG, mu nama yabereyemo ibiganiro mpuzamahanga kuri Jenoside byarimo na Café Littéraire, yarimo urubyiruko rwinshi rwayikurikiraga runabaza ibiruteye amatsiko.

Umwe muri bo witwa Nelly Umulisa Rurangwa yasabye ubufasha bwo kwandikirwa igitabo cy’uko umuntu yasobanurira abakiri bato Jenoside.

Rurangwa ati “Namubwiye ko bitoroshye kuko hari amagambo umuntu akoresha urubyiruko rwumva bigoranye ariko kandi birashoboka kuko nari maze gusoma ibitabo byinshi by’abandi bakorewe Jenoside nk’Abayahudi n’abandi banditse kuri Jenoside babwira abana.’’

Uyu mwanditsi usanzwe atuye muri Ottawa ubwo yasubiragayo yahise atangira gushyira hamwe inyandiko, ashaka uburyo yabasha kubwira abakiri bato ayo mateka mu magambo yoroshye.

Ati “Nkoresha ibiganiro hagati y’ababyeyi n’abana baganira bagaruka ku mateka basuye wenda ku nzibutso, aha mvuga urwibutso rwa Gisozi, Murambi Nyamata na Bisesero, ibi byose nabishyize mu njyana imeze nk’ikinamico kugira ngo buri muntu muhe umwanya akina mu gitabo, usoma bimworohere.’’

Umubyeyi uganira n’abana muri iki gitabo yiswe Namahire Jean de Dieu, aba abaganiriza nyuma yo gusura urwibutso, bakamubaza na we akabasubiza.

“Le génocide perpétré contre les Tutsi du Rwanda expliqué à ses enfants” ni igitabo kirimo uko Jenoside yatangiye, uruhare rw’abakoloni mu itegurwa ryayo n’ibindi mu buryo buboneye kandi bworoheye umwana uzagisoma.

Rurangwa arateganya gushyira igitabo cye mu Gifaransa no mu Cyongereza ndetse mu minsi ya vuba kizashyirwa kuri Amazon no mu nzu zigurishirizwamo ibitabo mu Rwanda n’ahandi.

Reba ikiganiro IGIHE yagiranye na Rurangwa

Rurangwa Jean Marie Vianney yashyize hanze igitabo kizifashishwa mu gusobanurira abato Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
“Le génocide perpétré contre les Tutsi du Rwanda expliqué à ses enfants” ni igitabo cyanditse mu Gifaransa ariko kizahindurwa mu zindi ndimi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .