REB igiye gufatanya n’abanditsi mu kuzamura ubwanditsi n’umuco wo gusoma mu Rwanda

Yanditswe na Mutangana Gaspard
Kuya 12 Ukwakira 2020 saa 05:41
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi, REB, cyasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda (RWF) mu guteza imbere ubwanditsi bw’ibitabo n’umuco wo gusoma mu Rwanda.

Ni amasezerano y’ubufatanye n’imikoranire mu mirimo yo kwandika ibitabo, kubinononsora no kubigeza ku basomyi, by’umwihariko REB ikazajya ibigeza mu mashuri kugira ngo byifashishwe n’abanyeshuri mu masomo yabo.

Ubwo hasinywaga aya masezerano kuri uyu 12 Ukwakira 2020, Umuyobozi mukuru wa REB, Dr Ndayambaje Irénée, yashimiye Urugaga rw’Abanditsi kubera umusanzu w’abarugize mu guteza imbere umuco wo gusoma.

Yagize ati “Twishimiye ubufatanye n’Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda, rwatugejejeho igitekerezo dusanga ari cyiza. Ubu ibitabo bizajya bijya gusohorwa na REB, bizajya binyuzwa muri RWF, bashyireho akabo mu kubikosora no kubinononsora biturinde kuba hagira igitabo kiducika kikajya hanze kirimo amakosa.”

Yakomeje ati “Hari kandi n’ibitabo byandikwa n’abagize uru rugaga, tuzajya kwifashisha mu mashuri. Ni byinshi tuzafatanya gukora, kandi twizeye ko bizatanga umusanzu n’umusaruro mu burezi.”

Umuyobozi wa RWF, Hategekimana Richard, yashimiye REB kuba yarahaye agaciro igitekerezo urugaga ayoboye rwayigejejeho.

Yagize ati “Twishimiye cyane amasezerano y’ubufatanye twagiranye na REB. Tuzandika ibitabo bizasomwa n’abantu bo mu ngeri zitandukanye. Hari ibitabo bizifashishwa n’abana mu mashuri, ibivuga ku mateka y’u Rwanda. Tuzandika ibitabo bivuga ku ndangagaciro na kirazira z’umuco Nyarwanda. Mu by’ukuri turashakako umuco w’ubwanditsi n’uwo gusoma utera imbere, by’umwihariko bitangiriye mu bakiri bato, kandi twizeye kuzabigeraho kubera ubufatanye tugiye kugirana na REB.”

Hategekimana Richard yavuze ko n’ubwo umuco wo kwandika no gusoma ibitabo mu Rwanda uri gutera imbere, hagikenewe kongerwamo imbaraga.

Yavuze ko urugaga abereye umuyobozi rugiye gutangiza ubukangurambaga buzwi nka ‘Isaha y’igitabo’ bugamije guteza imbere umuco wo gusoma.

Umuyobozi w’Icyubahiro w’Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda, Ingabire Marie Immaculée, witabiriye isinywa ry’aya masezerano na we, yashimiye REB kuba yaremeye kugirana ubufatanye n’uru rugaga.

Amasezerano y’ubufatanye, REB yasinyanye n’Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda, yitezweho kuzateza imbere umuco wo gusoma no kwandika ibitabo mu Rwanda, bihereye mu mashuri abanza n’ayisumbuye. Aya masezerano kandi arimo ubufatanye mu kunononsora ibitabo mbere y’uko bisohoka mu macapiro.

Umuyobozi wa REB, Dr Ndayambaje Irénée, ashyira umukono kuri aya masezerano
REB na RWF byasinyanye amasezerano y’ubufatanye bugamije guteza imbere imyandikire y’ibitabo n’umuco wo gusoma mu Rwanda
Umuyobozi w’Icyubahiro w’Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda, Ingabire Marie Immaculée, yijeje REB imikorere myiza y'abanyamuryango ba RWF

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .