00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yahawe igihembo kubera umusanzu we mu gushyigikira abanditsi bo muri Afurika

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 8 Ugushyingo 2021 saa 10:53
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame yahawe igihembo cy’indashyikirwa kubera uruhare rwe mu guteza imbere ibikorwa by’abanditsi bo ku Mugabane wa Afurika.

Iki gihembo yagishyikirijwe n’abanditsi bo muri Afurika, ni mu muhango wo kwizihiza ku nshuro ya 29 Umunsi Mpuzamahanga w’Umwanditsi w’Umunyafurika wabereye muri Sénégal. Watangiye ku wa 7 Ugushyingo mu gihe biteganyijwe ko uzasozwa ku wa 11 Ugushyingo 2021.

Kuri iyi nshuro u Rwanda rwatoranyijwe nk’igihugu cy’icyubahiro “Pays invité d’Honneur” cyatumiwe kubera uruhare rwacyo mu guteza imbere ibikorwa by’ubwanditsi.

Uwo muhango witabiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard.

Yagaragaje ko Leta y’u Rwanda irangajwe imbere na Perezida Paul Kagame yafashe iya mbere mu guteza imbere inganda ndangamuco by’umwihariko ubwanditsi kuko bufite uruhare ntagereranywa mu kujijura abantu.

Yashimiye abanditsi bageneye Perezida Kagame igihembo ndetse na Guverinoma ya Sénégal yatumiye u Rwanda muri iyo gahunda ndetse ikagirwa igihugu cy’icyubahiro.

Yagaragaje ko yanyuzwe n’ibikorwa by’abanditsi b’Abanyafurika babereye abandi urumuri mu rugamba rwo kwibohora mu mitekerereze, harimo abanditsi bakomeye bo muri Sénégal nk’uwahoze ari Perezida w’icyo Gihugu, Léopold Sédar Senghor.

Bamporiki yanakomoje ku mwanditsi ukomoka muri Sénégal Boubacar Boris Diop wegukanye igihembo cyiswe ’Neustadt International Award for Literature’. Uyu yananditse igitabo kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 yise "Murambi, livre des ossements".

Uyu muyobozi kandi yavuze ko abanditsi b’Abanyafurika bafite impano zitandukanye zituma banegukana ibihembo bitandukanye. Nk’umwanditsi Mohamed Mbougar Sarr yatsindiye igihembo cya “Prix Goncourt 2021”

Yakomeje ati “Bigaragaza ko hari abanditsi bakiri bato b’Abanyafurika bafite impano yo kwandika bakanatsindira ibihembo ku rwego mpuzamahanga.’’

Ishyirahamwe ry’Abanditsi bo muri Sénégal ryahisemo gutumira u Rwanda nk’Igihugu cy’Icyubahiro kubera uko ubwanditsi burushaho gutera imbere bishingiye ku miyoborere myiza yarwo.

U Rwanda rwahagarariwe muri uyu muhango n’abanditsi batatu aribo Dr Jean Marie Kayishema, Munyaburanga Basengo Louis na Nyirishema Célestin.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard (iburyo) na Ambasaderi w'u Rwanda muri Sénégal, Jean Pierre Karabaranga (ibumoso) ni bo bakiriye igihembo cyahawe Perezida Kagame
U Rwanda rwatoranyijwe nk’igihugu gitanga umusanzu ufatika mu guteza imbere ibikorwa by’ubwanditsi
Ni igikorwa cyitabiriwe n'abanditsi baturuka mu bihugu bitandukanye
Bamporiki yashimiye abanditsi bageneye Perezida Kagame igihembo
Perezida Kagame yahawe igihembo kubera umusanzu we mu gushyigikira abanditsi Nyafurika
Bamporiki Edouard na Ambasaderi w’u Rwanda muri Senegal, Jean Pierre Karabaranga bitabiriye uyu muhango
Uyu muhango wo kwizihiza ku nshuro ya 29 Umunsi Mpuzamahanga w’Umwanditsi w’Umunyafurika witabiriwe n'abantu batandukanye
Ambasaderi w’u Rwanda muri Senegal, Jean Pierre Karabaranga yakira kimwe mu bihembo byahawe Perezida Kagame

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .