Iki gitabo yari amaze imyaka itatu yandika, avuga ko kirimo ibisobanuro bishingiye cyane cyane kuri Bibiliya, aho avuga ku myemerere abantu bakunze kutavugaho rumwe, hakaba abayisobanura uko bishakiye kubera ibikomere bahuye na byo.
Imwe mu myemerere ikubiye mu bice birindwi bigize icyo gitabo harimo nk’ibijyanye n’umubatizo, irangira ry’isi, kuboneza urubyaro, umubare 666 ukunze gufatwa nk’uwa shitani n’ibindi.
Padiri Amerika Victor ubwo yamurikaga iki gitabo muri Hotel Sainte Famille kuri uyu wa Gatanu, yavuze ko inganzo ya mbere yayikuye muri Paruwasi ayobora ya Nyabinyenga iherereye muri Diyosezi ya Kabgayi.
Yavuze ko hari abakiristu bajyaga baza kumubaza ibibazo bitandukanye bishingiye ku myemerere, yongera kuyikomora ku bwinshi bw’amadini ari muri ako gace aho usanga amenshi ashishikajwe no gushaka abayoboke aho kwigisha ijambo ry’Imana uko riri.
Padiri Amerika yavuze ko abantu benshi basigaye bagwa mu mutego wo kwigisha ijambo ry’Imana nabi, bagasoma Bibiliya igice cyangwa bakayisobanura bagendeye ku marangamutima n’ibikomere basebya imyemerere y’abandi.
Yagize ati “Muri iki gihe hari amatorero y’inzaduka aho abantu bigisha aho kugira ngo bashingire ku kuri , bagashingira ku marangamutima n’ibikomere byabo, agafata Bibiliya agafata akajambo kamwe bagasoma bunyuguti, agasoma akajambo kamwe ntabashe gusoma ibikurikiraho.”
Yongeyeho ati “Iki ni igitabo numva cyafasha abakiristu Gatolika n’abo mu yandi matorero bifuza kumenya by’ukuri kuko nanditse nshingiye ku kuri aho gushimira ku idini.”
Musenyeri uri mu kiruhuko cy’izabukuru, André Havugimana yashimiye Padiri Amerika kuba yarashiritse ubute akandika muri iki gihe benshi bashishikajwe no gusoma ibiri kuri internet gusa.
Yavuze ko ari ikimenyetso kigaragaza ko azirikana intama yahawe kuragira no gukomeza kwamamaza ubutumwa bwiza bushingiye ku myerere ye.
Yagize ati “Ubu ni uburyo bwo gushimira Imana no guhamya impano. Ntabwo abantu bose bandika cyane cyane muri iki gihe mu bapadiri kubera ko basigaye boroherwa no gusoma ibiri kuri Internet bakagira ngo birahagije. Igihe tugezemo kubona umwanya wo kwicara ukandika bikwiye gushimwa kuko abantu bahora mu bigezweho gusa kandi hirya abantu bicaranye ibibazo bitandukanye.”
Umwe mu bakristu ba Paruwasi ya Nyabinyenga, Rutaganda Henry yashimiye Padiri Amerika kuba yashyize hanze igitabo gisobamura imyerere ikunze gutera benshi urujijo.
Yavuze ko kigiye gufasha benshi cyane cyane abakiristu bajyaga bagira impungenge kubyo bemera cyangwa bakabura ibisobanuro bihagije mu gihe hari ubabajije ibyo bemera.
Iki gitabo cyatangiye kugurishwa mu nzu zitandukanye zigurisha ibitabo hirya no hino mu gihugu nko kuri St Famille mu mujyi wa Kigali, kuri diyosezi ya Kabgayi n’ahandi.










Amafoto: Dushimimana Pacifique
TANGA IGITEKEREZO