00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Padiri Amerika yamuritse ibitabo bine bitanga ibisubizo by’ibibazo byugarije umuryango

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 26 Kamena 2021 saa 10:41
Yasuwe :
0 0

Padiri Amerika Victor yamuritse ibitabo bine bikubiyemo ubutumwa yageneye umuryango, aho agaragaza bimwe mu bibazo biwugarije ndetse n’uburyo byakemuka.

Ibi bitabo yasohoye byamusabye imyaka 10 kugira ngo bijye hanze birimo Ni we we, Ibanga Riramba, Iwacu mu rugo n’Urugendo dufatanyije byose akaba yarabikoze agambiriye gutanga umusanzu ku muryango Nyarwanda akomokamo.

Si ubwa mbere uyu mwanditsi avuze ku muryango kuko yanditse igitabo yise Urarwubake cyane, cyaje cyiyongeraho ibi bine byose bivuga ku muryango ndetse bitanga umusanzu mu kuwubaka.

Mu kiganiro Padiri Amerika yagiranye na IGIHE, yavuze ko yibanda ku muryango kuko abona hari umusanzu akwiye gutanga mu kuwubaka nk’umusaseridoti.

Ati “Kwita ku muryango biri mu nshingano zacu, buriya umusaseridoti agira inshingano eshatu ari zo kwigisha, kuyobora no gutagatifuza, muri abo rero nshinzwe kuyobora ni umuryango.”

“Nasanze mu butumwa nshinzwe no kubaka umuryango birimo, rero ngomba gutanga ubutumwa bw’ingirakamaro kuri wo, nimbikora nzaba nubatse igihugu cyambyaye nubatse n’umuryango muri rusange.”

Yakomeje avuga ko mu Rwanda hari ibibazo by’umuryango bibyara amakimbirane menshi bikaba byavamo ibibazo byo kwicana no kwiyahura, bityo ko buri wese akwiye gutanga umusanzu we mu kubikemura.

Ni we we, impanuro ku rubyiruko

Igitabo Ni we we umwanditsi yacyanditse ashaka gutanga ubutumwa ku rubyiruko rwitegura gushinga ingo, aho yabasabaga kubanza gushishoza mbere yo guhitamo uwo bakwiye kubana.

Padiri Amerika yavuze ko iki gitabo yacyanditse ashaka gutanga ubutumwa bwihariye ku rubyiruko aho arusaba gufata umwanya uhagije mu guhitamo uwo kubakana urugo.

Ati “Mbere yo kwiyemeza gufata umugambi wo kuvuga ngo dore uwo tugiye kurushingana ni uyu, niba umusore ageze igihe cyo kurambagiza uwo yumva umutima we umwerekezaho yarakwiye gufata igihe cyo kumumenya no kumutekerezaho. Akavuga ngo uyu ni we we, ni we gusa, ni we wanjye urumva ko aho harimo ubutumwa.”

Yakomeje avuga ko kuba abantu basigaye bategura ubukwe bwihuse cyane batabanje gufata umwanya wo kumenyana ari yo ntandaro ya zagatanya ziyongera umunsi ku wundi.

Ibanga riramba, gukomera ku Mana

Igitabo Ibanga riramba gikubiyemo ubutumwa bushishikariza abashakanye kubakira urugo rwabo ku Mana, aho agaragaza ko iyo urugo rusenga ruba rukomeye kurenza urutabikora.

Ijambo ry’ikaze muri iki gitabo ryatanzwe n’umuryango wa Ngarambe François Xavier n’umugore we Kagoyire Yvonne Solange, umwe mu miryango y’intangarugero, bakaba barahishuye ko ibanga rituma babana neza ari ugusenga.

Padiri Amerika yavuze ko urugo rwiza rukwiye kubakira ku Mana ndetse rukagira n’abajyanama beza bashobora kubayobora mu rugendo barimo.

Ati “ Iki gitabo nagendeye ku muryango wa Ngarambe na Solange bambwiye ko ibanga ryabo ari ugusenga, ni byo koko urugo rusenga rukagira n’abajyanama beza nta cyarubuza kuba rwiza.”

Yakomeje avuga ko byaba byiza umuryango wose uhuje imyemerere aho kugira ngo buri wese agire ahe asengera.

Ati “Kuba abantu mu rugo bafite imyemerere itandukanye bishobora kuba ikibazo mu rugo, kuko usanga umugabo asenga ku Isabato, umugore ku Cyumweru, abana ku wa Gatanu, abo bantu ntibakiri umwe iyo batundanye mu myemerere biba ari ikibazo.”

Iwacu mu rugo, akamaro kari mu biganiro

Iwacu mu rugo ni igitabo gikubiyemo uburyo abashakanye n’umuryango muri rusange ukwiye kwicara hamwe bakaganira mu kwirinda amakimbirane kabone n’ubwo umwanya waba ari muto.

Padiri Amerika, yavuze ko usanga kuri ubu abantu basigaye bagirana ikibazo mu rugo bakihutira kubishyira hanze, nyamara abo babibwira ntacyo bari bubafashe.

Ati “Abantu ibibazo byo mu rugo rwabo bihutira kubijyana hanze kandi burya iyo ubijyanye hanze ruba rwasenyutse, usanga babandi batakumva ahubwo bakubara inkuru, abo bose si ingirakamaro.”

Yakomeje avuga ko mu bushakashatsi yakoze yasanze ibibazo byo mu ngo biterwa no kuba abantu batabona umwanya wo kuganira.

Ati “Nabonye ko abantu kuba bataganira bituma amakimbirane yiyongera, rero byaba byiza mu rugo haba ibiganiro byatuma abantu bavugana neza.”

Kuba abantu bataganira Padiri Amerika avuga ko biterwa no gushaka ubuzima bigatuma batabona umwanya wo mu miryango ariko ko bakwiye gukora ibishoboka ukaboneka.

Ati “Abantu kuri ubu bararwana n’imibereho, kera abantu baravukaga bagasanga ibisambu bya ba sekuru. Ubu umuntu aba akivuka agahita ajya gushaka ubuzima, izo shuguri zose zituma atabona umwanya wo mu muryango.”

“Isi iradutera kugendera mu muvuduko wihuta ariko gushaka imibereho twibagirwa uburere bw’abana mu miryango kandi aribo bazavamo abagabo n’abagore b’ejo hazaza ni ukwirengagiza icy’ingenzi.”

Urugendo dufatanyije, uko umuryango wabaho utekanye

Urugendo dufatanyije ni igitabo kibumbiyemo uburyo abashakaye n’imiryango muri rusange babana boroheranye, ndetse hakubiyemo no gushishikariza abantu kumenya amwe mu mategeko aberengera.

Padiri Amerika yavuze ko abantu bakwiye kwita ku rugendo rw’ubuzima no kubaka urugo kuva umwana akivuka aho kumutegura agiye kurushinga.

Ati “Abantu bakunda kuvuga ko abantu batangiye urugendo rwo kubana ari uko bakoze ubukwe, nyamara urugendo rutangira umuntu agisamwa kuko iyo havutse umukobwa aba agomba kubahwa kuko haba havutse umugore w’umuntu runaka ndetse n’umuhungu bikaba uko.”

“Duhereye aho rero wa mwana wavutse akwiye guhabwa uburere bwiza kugira ngo azavemo umugore cyangwa umugabo mwiza, aho niho rwa rugendo rukwiye gutangirira.”

Ku kijyanye n’ihame ry’uburinganire, Padiri Amerika yavuze ko ari igikorwa cyiza cyakozwe ariko usanga hari abaryumvise nabi.

Ati “Ihame ry’uburinganire ni ryiza ariko abantu baryumvise nabi. Hari abagabo baryumvise nabi n’abagore baryumvise nabi, ni ryiza kuko mu buryo bw’amategeko umugabo n’umugore barareshya.”

“Impamvu mvuga ngo ryumvishwe nabi, abagobo baravuze ngo badusuzuguje abagore ntibumve ko ari uguha uburenganzira abagore, hari n’abagore baryumvise nabi bagira ngo bagiye gukandamiza abagabo babo.”

Ibi bitabo n’ibindi Padiri Amerika yanditse wabisanga mu isomero rya Pro Maria riherereye kuri St Famille.

Padiri Amerika Victor yavuze ko buri wese akwiye gutanga umusanzu we mu kubaka umuryango
Iwacu mu rugo ni igitabo gikubiyemo uburyo abashakanye n’umuryango muri rusange ukwiye kwicara hamwe, bakaganira mu kwirinda amakimbirane kabone n’ubwo umwanya waba ari muto
Urugendo dufatanyije ni igitabo kibumbiyemo uburyo abashakaye n’imiryango muri rusange babana boroheranye, ndetse hakubiyemo no gushishikariza abantu kumenya amwe mu mategeko aberengera
Igitabo Ibanga riramba gikubiyemo ubutumwa bushishikariza abashakanye kubakira urugo rwabo ku Mana, aho umwanditsi agaragaza ko iyo urugo rusenga ruba rukomeye kurenza urutabikora
Igitabo Ni we we umwanditsi yacyanditse ashaka gutanga ubumwa ku rubyiruko rwitegura gushinga ingo, aho yarusabaga kubanza gushishoza mbere yo guhitamo uwo bakwiye kubana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .