Nyakarundi yasohoye igitabo gikebura abafite inzozi zo kuba i Burayi na Amerika

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 16 Gicurasi 2019 saa 06:02
Yasuwe :
0 0

Henri Nyakarundi, umunyarwanda wavukiye i Burundi nyuma akaba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasohoye igitabo ‘My African Dream’ gitanga inama ku bantu bafite indoto zo kujya kuba mu mahanga.

Ubuzima bw’urugendo bwa Nyakarundi muri Amerika butangirra ubwo yavaga i Bujumbura mu 1996 aje i Kigali gufata indege yamwerekeje i Washington DC.

Washington DC yahavuye ajya muri Leta ya Georgia aho yari asanze mama we na mushiki we, atangira ubuzima bw’amahanga atari amenyereye mu gihugu atagiragamo inshuti atazi n’ururimi rwaho.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Nyakarundi avuga ko nk’umwana muto wari wisanze mu mahanga, ubuzima bwamugoye cyane kuko ibyo yari yaramenyereye yasanze atari ko bigenda mu mahanga.

Ati “Muri Afurika tugira umugisha ko abantu bo mu mijyi baba bafite abakozi mu rugo babafasha guteka no gukora isuku. Muri Amerika ibyo ntibibayo. Ugomba kwikorera buri cyose. Byansabye guhindura imikorere. Twari dutuye kure y’umujyi, bikadusaba isaha mu modoka ngo tugere mu mujyi buri munsi, nta nshuti nari mpafite nirirwaga nigunze.”
Muri Mutarama 1997, Nyakarundi yatangiye ishuri ingorane zirakomeza kuko mu mezi ane gusa atari yakamenye Icyongereza cyangwa ngo agire inshuti.

Nibura byamufashe imyaka ibiri ngo abashe kumenyera ubuzima bwo muri Amerika.

Muri Amerika yamazeyo imyaka 17, nyuma aza gufata umwanzuro wo kugaruka muri Afurika aba rwiyemezamirimo, ari nako ahugura urubyiruko rugitangira ubucuruzi.

Uko yagendaga ahura n’urubyiruko rutandukanye, yarusanganye imyumvire y’uko Amerika n’i Burayi bumva ari ahantu heza hataba ibibazo, ahitamo kwandika igitabo kivuga kubyo yaciyemo kugira ngo abashaka kujya muri ibyo bihugu bagenda basobanukiwe neza uko hateye.

Ati “Nahisemo gusangiza abandi ubunararibonye bwanjye kugira ngo nerekane ko uko twumva i Burayi na Amerika buri gihe atari ko abari ukuri, kandi tugomba guhindura uburyo dufata Afurika.”

Mu gitabo My African Dream, Nyakarunda asobanura uburyo yavuye muri Afurika yumva ari ahantu habi, nyuma akaza gusanga ariho hari amahirwe menshi kuri we.

Yagize ati “Ibyo nagezeho mu myaka itandatu maze muri Afurika birenze ibyo nagezeho mu myaka 17 namaze muri Amerika.”

Nyakarundi yavuze ko ahantu hose ahaba ibyiza n’ibibi kuko no muri Amerika yafataga nk’ahantu heza yahasanze abakene ba nyuma.

Ati “Ubwo nageraga muri Amerika nahabonye abantu baba ku mihanda birantangaza. Ntabwo numvaga ko naho haba abantu baba ku muhanda bajya gushakisha ibiryo aho bamennye imyanda. Ahantu hose haba ibyiza n’ibibi.”

Ku muntu ushaka gutera imbere, Nyakarundi avuga ko Afurika ariho hantu heza ho gukorera kuko hari byinshi byabyazwa umusaruro.

Yasobanuye ko nko muri Amerika aho yabaga, haba guhangana no gukoresha ingufu nyinshi kuko icyo uvumbuye uyu munsi, ejo haba havumbuwe ikindi kirusha icyawe ubushobozi.

Amerika kandi Nyakarundi avuga ko ari igihugu cya ba nyamwigendaho, aho nta wundi uba akwitayeho.

Ati “ Niho hantu hakomeye nabayemo mu buzima. Buri gihe uba urwana no kwishyura amadeni , ntabwo ubona uko wishimira ubuzima. Nta mwanya wo guhura n’umuryango ubona ariko muri Afurika biratandukanye.Afurika niho hantu heza ho kugirira umuryango, ntihahenda.”

Nyakarundi yavuze ko igitabo My African Dream kitagamije kwangisha cyangwa gukundisha abagisoma amahanga, ahubwo ko ari uburyo bwo kumenya neza ubuzima bwo hanze ku buryo n’ugiyeyo agenda yiteguye.

Iki gitabo My African Dream kiboneka mu nzu y’ibitabo Charisma Bookstore iri mu nyubako ya Kigali Heights mu mujyi wa Kigali. Ushobora kandi kugisanga kuri Amazon.

Nyakarundi ubu yagarutse mu Rwanda aba rwiyemezamirimo
Igitabo My African Dream kiboneka mu nzu y’ibitabo Charisma Bookstore iri mu nyubako ya Kigali Heights

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza