Nsanzabera agiye gusohora igitabo gisobanura iyororoka ry’Abanyarwanda n’imiryango migari bibumbiyemo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 Kamena 2020 saa 12:16
Yasuwe :
0 0

Kumenya inkomoko y’igisekuruza cyawe, ni iby’agahebuzo kandi bifite akamaro kanini mu mibereho ya muntu, haba mu mibanire ye n’abandi, mu kubaka imitekerereze, kwiyubaka wowe ubwawe, umuryango wawe n’igihugu muri rusange.

Kumenya amateka y’ibigwi by’igisekuruza cy’inkomoko, ni nko gusobanukirwa uruhare rw’urutirigongo mu bice bigize umubiri w’umuntu. Kuko ni rwo rusigasira ibice byose biwugize ngo bidahungabana, ni rwo nkingi ya mwamba izingatiye ibindi bice by’umubiri, igatuma umuntu ahorana ubwema buhamye, ntagende ari impetamugongo.

Iyi ni imvugo umwanditsi n’Umusizi Nsanzabera Jean de Dieu yatangije mu iriburiro ry’igitabo yise “Iyororoka ry’Abanyarwanda, Inkomoko y’imiryango migari”, gicukumbura mu buryo burambuye iyororoka ry’Abanyarwanda, mu miryango migari babumbiyemo igaragiwe n’inzu z’imiryango z’ibihagange byagize uruhare mu kubaka u Rwanda.

Igitabo cy’amapaji 250, we yivugira ko akimazeho imyaka igera kuri ine, kugira ngo abe amaze gucukumbura ibigomba kucyandikwamo no kugishyira ahagaragara akagishyikiriza abasomyi gifite gihamya. Kizajya ahagaragara mu minsi ya vuba.

U Rwanda ni igihugu cyubakiye ku murage dukomora ku bakurambere mpangarwanda, bahanze imiryango migari tubumbiyemo ari na yo ikagiriyemo umurage badusigiye utuma tuba abo turibo.

Ibicumbi bikuru by’imiryango migari byabaye intango yo guhanga igihugu no kugiha imfatiro zikomeye kizubakirwaho mu myaka amagana n’amagana.

Kwibuka no gukeza ibicumbi bikuru by’imiryango nyarwanda byibarutse imiryango migari y’Abanyarwanda, ni isokomurage ntazimira tuvomamo ubuvandimwe dusangiye, budakwiye kugira n’umwe wabuhanagura. Ni amateka ntayegayezwa atugaragariza uko umuryango nyarwanda wagiye wororoka kugeza magingo aya.

Kurushaho kuzirikana ibisekuruza Abanyarwanda babumbiyemo mu miryango migari yibumbiyemo inzu zitagira ingano, ni igikabuzo kizarushaho kwibutsa abariho n’abazaza, ubuhangange n’ubwitange bw’abasekuruza ba buri muryango mu yo dufite mu Rwanda, bityo kuko ubutwari bw’abandi budusemburamo ubugabo, tuzarushaho kubafataho icyitegererezo cy’ubutwari batugaragarije ubwo bahangage u Rwanda rukabaho.

Buri muntu n’igisekuruza cye ni isoko ye rukumbi azavomamo ahazaza he, umuryango n’igihugu muri rusange. Imiryango migari ihamye = Imbaraga z’ikirenga z’igihugu.

Iki ni igitabo kigiye kuva imuzi imyororokere y’Abanyarwanda n’imiryango migari babarirwamo, ari na yo yabaye imvano y’inkomoko y’imiryango migari y’Abanyarwanda dufite ubu, ndetse n’ibarirwa mu bihugu by’ibituranyi by’u Rwanda nka Uganda, Burundi, Congo, Tanzaniya, Kenya n’ahandi. Harimo kandi n’inzu z’imiryango zakoreye mu ngata imiryango migari mu guhamya ubuhangange bw’abakurambere barurasaniye kakahava!

Nsanzabera avuga ko umurage w’umuryango uba mu maraso y’uruhererekane rwabo, ukaba imitongero y’abakurambere ba buri muryango, ibyo bigatuma uhorana ubuhangange butuma udashobora kuzimangana muri bene wo.

Ati “Uwatongerewe neza agahabwa umurage mwiza aba ahawe amaraso meza y’ubuhoro azazenguruka mu muryango we, ukagera aheza ushaka kugera hose, na ho uwatongerewe nabi agahabwa n’umurage mubi aba ahawe amaraso mabi y’ubusame, azazenguruka umuryango we akazawugeza ahabi. Akaba ari nayo mpamvu hari abaterwa ipfunwe no kuvuga umuryango mugari bakomokamo, kubera impamvu z’amateka runaka yabaranze muri uru Rwanda.”

Aya mateka akubiye muri iki gitabo, icyo agamije kuruta ikindi, ni ukumenyesha Abanyarwanda bose, ko batari Inkoko ahubwo ari Ikizu, bagomba kuguruka mu bikorwa byose, bakagera kure hose hashoboka, ntibahame hasi, kuko atari inkoko zidafite icyo zishoboreye, zihama mu byo gukokoza umwanzi yaziteye, ntizive hasi ngo zigire aho zigeza hisumbuye.

Nsanzabera ati “Ngaho rero Banyarwanda, muzasome iki gitabo, nimumara kwimenya, muguruke mugere kure kandi mukomeze kwirinda kuba abo mutari bo, mwiheshe agaciro gahanitse, kuko muri Ikizu ntabwo muri Inkoko itagize icyo yishoboreye na mba! Umurage w’Abaturaze ni uw’ubuhangange no guhorana ubukaka n’ubudahangarwa mu ngeri zose, ubumana n’ubumuntu bukaba icyambu kitugeza aho dushaka kugera hose.”

Mu minsi mike iki gitabo kiraba kiri mu maguriro y’ibitabo hirya no hino mu gihugu, cyane cyane muri Librairie Caritas n’Ikirezi

Igitabo gishya cya Nsanzabera cyitezweho gusobanura mu mizi inkomoko y'imiryango migari y'Abanyarwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .