Nizeyimana yamuritse igitabo ku isenyuka ry’ubumwe bw’abanyarwanda muri Repubilka ya mbere n’iya kabiri

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 14 Ugushyingo 2020 saa 11:57
Yasuwe :
0 0

Umwanditsi ku mateka y’u Rwanda, Nizeyimana Innnocent, yasohoyse igice cya kabiri cy’igitabo “Ubumwe bw’Abanyarwanda mu mateka yabo: U Rwanda nyuma y’ubukoroni na Politiki y’amacakubiri yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda”.

Ni igitabo cyunganira icyo yanditse mbere, iki cya kabiri cyibanda ku bikorwa byabaye guhera mu 1962 ubwo u Rwanda rwabonaga ubwigenge kugeza tariki 6 Mata 1994 ubwo indege yari itwaye Habyarimana yahanurwaga.

Nizeyimana yamuritse iki gitabo kuri uyu wa Gatanu muri Lemigo Hotel. Uyu mwanditsi yavuze ko yifashishije ibyagiye bikorwa n’abandi bashakashatsi n’ubuhamya bw’ababibayemo.

Ni igitabo kivuga ku bitero byagabwe n’Inyenzi mu 1963 n’ingaruka byagize ku batutsi b’imbere mu gihugu, umwuka mubi mu ishyaka Parmehutu rya Grégoire Kayibanda n’uburyo byegetswe ku batutsi, kwibasirwa kw’abatutsi mu mashuri no mu mirimo ya Leta mu cyiswe ‘Mututsi Mvira aha’, ihirikwa ry’ubutegetsi bwa Kayibanda, ikibazo cy’impunzi ku bwa Habyarimana, Politiki y’Iringaniza, ivuka ry’amashyaka menshi, itegurwa rya Jenoside, uruhare rw’itangazamakuru mu gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi.

Nizeyimana yavuze ko iki gitabo acyitezeho gutanga umucyo ku bibaza inkomoko ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibimenyetso bigaragaza ko wari umuigambi umaze igihe.

Ati “Hari abakunze kwibaza uko abakoloni batubibyemo amacakubiri, ariko ntihagaragazwe uko byahise bigera kuri Jenoside kandi u Rwanda rwari rutakirangwamo abakoloni. Iki gitabo kibisobanura neza, ni umusanzu wanjye ku kubaka u Rwanda rwiza ruzira amacakubiri.”

Umuyobozi w’Urwego rw’Inararibonye, Tito Rutaremara, yavuze ko abakoloni bavangiye cyane abanyarwanda kuko babaciyemo ibice ntacyo bitayeho, abanyarwanda bakaza kwisanga cyababanye ikibazo cy’insobe badashobora no gusobanura.

Yatanze urugero rw’abantu bari baturanye i Kiziguro mbere y’ubwigenge, bamwe bitwaga ko ari abatutsi abandi ari abahutu. Yavuze ko yatunguwe no kugaruka mu gihugu nyuma ya Jenoside, akabwirwa ko bamwe bari abatutsi hari abahindutse abahutu bakijandika no muri Jenoside, naho bamwe bari abahutu bakaza guhinduka abatutsi bakanicwa muri Jenoside.

Twishime Jean afite se wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi azira ubwoko bwe, naho nyina yagize uruhare muri Jenoside kuko yari umuhutukazi. Yaje kubifungirwa ndetse mu byaha yahamijwe harimo n’urupfu rw’umugabo we.

Twishime yavuze ko yakuranye ipfunwe rikomeye, yibaza icyatumye yisanga mu bibazo nk’ibyo.

Yavuze ko amaze gusoma igitabo cya Nizeyimana cyamubereye umuti. Ati “Nakuranye ipfunwe ariko iki gitabo cyanyigishije kumenya isoko nyamukuru iduhuza, cyaranyomoye. Namaze gusoma ibyabaye muri repubukika zombi n’ibyabaye mu bukoloni, numva ndomotse. Nasanze ibyabaye nta ruhare mbifitemo uretse ko nabyisanzemo.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Fidèle Ndayisaba yavuze ko kwandika ku mateka y’u Rwanda ari umusanzu ukomeye ku kuzahura ubumwe bw’abanyarwanda bwashegeshwe n’amateka babayemo.

Ati “Kumva neza amateka y’u Rwanda dusangiye, ni inkingi ikomeye cyane mu kuzamura igisenge twese abanyarwanda dufite inshingano yo kuzamura aricyo gisenge cy’ubumwe bwacu. Dukeneye ko ubumwe bwacu bwashegeshwe buba igisenge kitava, twugamamo ntihagire unyagirirwamo, tukumva ko dutekanye.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’urubyiruko n’umuco, Bamporiki Edouard, yashishikarije abanyarwanda kwandika no gusoma bakamenya neza amateka y’igihugu cyabo kuko ari wo mutungo wa mbere n’impamba y’ejo hazaza.

Yavuze ko abanyarwanda nibatandika amateka, hari abandi bazayandika nabi kandi bikaba umutwaro ukomeye ku bazaza nyuma.

Ati “Ntabwo umuntu yashirika ubute yandika ngo ugwize ubute usoma. Rubyiruko mushishikarire gusoma amateka y’urwabibarutse, muyanononsore kuko ni impamba y’ejo hazaza.”

“Ndahamagarira Isi y’abanditsi gushirika ubute bakandika amakuru y’ukuri kuko turamutse tugwije benshi bandika bagoreka amateka twaba turimo guteza ingorane abazasoma, kuko hari igihe bazajya bavuga ngo reka turebe ibyo benshi banditse.”

Igitabo cya Nizeyimana yatangaje ko kiboneka mu maduka atandukanye acuruza ibitabo mu Rwanda.

Innocent Nizeyimana yavuze ko iki gitabo gishya acyitezeho gutanga umusanzu ku bashaka kumenya neza inkomoko muzi ya Jenoside yakorewe Abatutsi n'ibimenyetso by'itegurwa ryayo muri Repubulika ya mbere n'iya kabiri
Abayobozi batandukanye bari bitabiriye umuhango wo kumurika igitabo 'Ubumwe bw’Abanyarwanda mu mateka yabo'
Igitabo gishya cya Nizeyimana kije cyunganira icyo yanditse mbere gisesengura uburyo abanyarwanda baciwemo ibice n'ingaruka zabyo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .