Nibaza impamvu abasenyeri batarahana n’umwe mu bapadiri bagize uruhare muri Jenoside-Padiri Ntaganira

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 30 Ukwakira 2020 saa 10:52
Yasuwe :
0 0

Inkuru y’izamurwa mu ntera rya Arkiyepiskopi wa Kigali, Musenyeri Kambanda Antoine, wagize Cardinal yanyuze imitima ya benshi ndetse ishimangira intambwe itayegayezwa Kiliziya Gatolika imaze kugeraho mu Rwanda.

Padiri Ntaganira Félix waherewe ubupadiri umunsi umwe na Musenyeri Kambanda agita mu gutwi inkuru yuko yagizwe Cardinal, ibyishimo byaramurenze.

Uyu mupadiri utuye mu Mujyi wa Namur mu Bubiligi, yavuze ko yanyuzwe no kuba inshuti ye yarateye intambwe idasanzwe.

Yagize ati “Mbere ya byose nagiraga ngo nkubwire ko nishimye cyane kuba Mgr Kambanda yabaye Cardinal, biranshimishije kuko ni inshuti yanjye, ni mugenzi wanjye twariganye duhabwa ni Ubusaseridoti umunsi umwe, naho agiriye kwiga i Roma nanjye nigaga i Paris twarasuranaga kugeza n’ubu.’’

Padiri Ntaganira yavuze ko umuntu ugizwe Cardinal aba ahawe umurimo urenze u Rwanda.

Yakomeje ati “Uba ubaye uwa Kiliziya yose ku Isi, ni umujyanama wa Papa, ni umwe mu batora Papa, kandi na we ashobora gutorwamo Papa, kuba rero u Rwanda rubonye iryo shema birashimishije.’’

Padiri Ntaganira yamenyanye na Mgr Kambanda bahuriye mu Nyakibanda. Urwibutso amufiteho ni uko mu gihe cyose babanye atigeze amubona yarakaye cyangwa avuga nabi kuko ari umuntu umuntu ugira urugwiro iyo yataramanye n’abandi.

Musenyeri Kambanda yahuye n’ibibazo by’ivangura ry’amoko ndetse mu 1973 yarirukanywe mu gihugu ajya i Burundi n’umuryango we.

Mu buhungiro kuhiga byari bigoye ndetse yavuyeyo ajya muri Uganda mbere yo gukomereza urugendo rwe muri Kenya aho yize mu Iseminari Nkuru.

Nyuma yaje koherezwa mu Rwanda kubera ibibazo by’impunzi z’Abanyarwanda, aho ni ho yahuriye na Padiri Ntaganira.

Ati “Yaje gushingwa imirimo itandukanye anigisha mu Nyakibanda aranayiyobora. Twakomeje kubonana rero nasubiye mu Rwanda mu biruhuko no kwigisha mu Nyakibanda abinsabye.’’

Abajijwe uko abona impinduka muri Kiliziya Gatolika nyuma y’aho mu myaka yashize nka Padiri Muvara yangiwe kuba Musenyeri none u Rwanda rukaba rwarabonye Cardinal.

Padiri Ntaganira yagize ati “Padiri Muvara amateka ye ari ukwayo, yazize Politiki y’icyo gihe kuko burya i Roma ni abantu bitonda bagashishoza, koko bamusabye kujya i Roma kuva ku mirimo ariko hari Umupadiri w’Umuyozewite wambwiye ko hari umuntu mukuru mu Rwanda watanze sheki ya miliyoni eshatu bayiha wa mugore wavuze ko yabyaranye na Muvara, iyo sheki irahari muri banki n’uwayisinye arazwi.’’

“Muri bwa bwitonzi bw’i Roma ntibigeze bemera kwegura kwe kugeza uyu munsi abarwa mu ba arkiyepiskopi b’u Rwanda, n’iyo wajya i Kabgayi wahabona ifoto ye mu bandi anabyambariye, gusa ni umushumba utarigeze akorerwa imihango yo guhabwa ubusenyeri.’’

Yavuze ko kuba ibyo byarabaye bishingiye ku mpamvu z’irondamoko yakorewe kuko nta kindi yazize.

Ati “Kuva Kiliziya Gatolika mu Rwanda yabaho imyaka 100 irashize, nibwo tubonye Cardinal, kandi Musenyeri wa mbere yabuhawe mu 1952 ariwe Bigirumwami urumva ko ari kera hashize imyaka 68. Birerekana ko Kiliziya yateye intambwe ikomeye kandi nkeka ko ari n’ishimwe Kiliziya yose yahaye Kiliziya y’u Rwanda.’’

Padiri Ntaganira yashimangiye ko bishimishije kubona aho Kiliziya igeze kuko yanyuze mu bihe bikomeye.

Ati “Ahubwo njye nibaza impamvu abasenyeri b’u Rwanda batarihanukira ngo bahane umupadiri wese wakoze ibintu bizwi ngo bagire bati turamuciye, nibaza impamvu ariko buriya impamvu irahari.’’

Yatanze urugero rw’Abafurere b’Abayozefiti bafungiye Jenoside yakorewe Abatutsi baciwe batakiri abafurere mu gihe abapadiri bakoze ibyo byaha bakomeza kuva mu gihugu no kuvuga misa bigisha abantu hirya no hino.

Yagize ati “Ariko mu Rwanda hari abahamijwe ibyaha baba mu madiyosezi batavuga misa hanze hari diyosezi zabikoze, ubundi byari bikwiye kubaho hose aho bari ku Isi kugira igihano ahabwa.’’

Padiri Ntaganira avuga ku mateka y’abapadiri bageze mu Rwanda kera, yakomoje kuri Musenyeri Alexis Kagame wigeze kwandika ikinamico yise “Tubana mbazi’’ ariko ntiyigeze isohoka.

Ati “Ikindi ni uko icyo gihe abo bapadiri bazaga bafite ibitekerezo by’abakominisiti ko baje kurengera rubanda rugufi ariko icyaje kuba kibi ni uko rubanda rugufi babigize ubwoko habaho Abatutsi, Abahutu n’Abatwa akaba ari nacyo cyaha gikomeye abazi amateka barega Musenyeri Perraudin. Kuko igice cy’ubukungu umuntu arimo bacyitiranyije n’ubwoko kuko nta Munyarwanda uvuga Igitwa, Igihutu, cyangwa Igitutsi, dufite ururimi rumwe.’’

Ubwo yigaga mu mashuri abanza yumvaga bavuga ko revolisiyo yo mu 1959 yavanyeho Ubuhake n’Ubukolonize nyamara Ubuhake bwaravanyweho n’Umwami Rudahigwa mu 1954 mu gihe Parmehutu yatse Repubulika.

Ati “Demokarasi Parmehutu irayitirira ariko ni Umwami Rudahigwa wayisabye. Mu Rwanda hari ibintu bivangavanze mu mateka bigomba gufutuka, bakigisha Abanyarwanda amateka nyayo. Amateka ya Kiliziya mu Rwanda agendana n’ay’u Rwanda uko byagenda kose. Amwe yishwe n’abo bantu bari bajijutse kuko bigaga za seminari.’’

-  Ikiganiro cyihariye na Padiri Ntaganira

Padiri Ntaganira Félix waherewe ubupadiri umunsi umwe na Musenyeri Kambanda Antoine yavuze uko biganye

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .