Ndahimana yanditse igitabo kigamije kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana n’abagore

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 18 Mata 2021 saa 02:12
Yasuwe :
0 0

Ruhumuriza Ndahimana Jean Nepo yasohoye agatabo k’inkuru ndende yise “Sigaho” mu rwego rwo kurwanya ihohoterwa, aho agaragaza ko mu miryango myinshi, abagore n’abana bagaragaye nk’abanyantege nke kandi bagakunda kwibasirwa n’ibikorwa bibatesha agaciro bikozwe akenshi n’ab’igitsina gabo.

Ndahimana asanzwe ari umukozi w’Umuryango mpuzamahanga w’Abongereza ugamije kurwanya no gukumira ibyaha byibasira inyokomuntu na Jenoside, Aegis Trust.

Uyu mwanditsi avuga ko inyandiko iramba ariko imvugo ikibagirana ndetse ko n’iyo itibagiranye rimwe na rimwe itakaza umwimerere cyangwa ingingo zikubiyemo uko igenda ihererekanywa mu bantu mu bihe bitandukanye.

Ni muri uru rwego inkuru ndende “Sigaho” yayanditse ngo ubutumwa itanga buzarambe. Iyi nkuru igaragaza uburyo butandukanye umugore n’abana mu muryango Nyarwanda bashobora guhura cyangwa bagakorerwa ihohoterwa n’abo babana cyangwa ababazengurutse.

Iyi nkuru ndende igaruka ku buzima bwa ‘Zaninka’ ku ishusho y’ihohotera rikorerwa umwana w’umukobwa n’umugore by’umwihariko.

Umwanditsi abara inkuru agaragaza ko mu buzima bwa Zaninka yagize inshuti nziza zamwubatse zirema icyizere cyo kubaho muri we, ariko yanagize izamubereye ikimungu mu magufa.

Inkomoko y’ubuzima bubi Zaninka yanyuzemo bushingiye ku ihohoterwa yakorewe n’uwari umwarimu we [Kabiligi] amuziza ko atazi amazina ya se, kuko atigeze ayabwirwa na nyina Kabatesi wamubyaranye na Bugingo bitaga impfizi y’akarere.

Yaje kumenya amakuru y’imibereho mibi nyina yabayemo mbere no mu gihe cyo kumubyara byanamuviriyemo kwandura SIDA, bituma hari n’abavandimwe be bapfa kubera ubwo bwandu bavukanye.

Zaninka yaripimishije asanga ni muzima, bimuremamo icyizere. Nyina amaze gupfa, Zaninka yarerewe kwa sekuru aho yahuriye n’akaga gakomeye karimo gutotezwa no gukoreshwa imirimo irenze ubushobozi na ba nyirarume. Iryo hohoterwa ryatumye yiyemeza kwerekeza i Kigali gushaka akazi ko mu rugo.

Muri ako kazi naho ntiyahiriwe kuko yahuriyemo n’ingorane zo gusabwa gukoreshwa imibonano mpuzabitsina n’uwari umukoresha we ariko yihagararaho.

Igice cya mbere cy’aka gatabo cyerekana ko amaze gukura no kugwiza ubushobozi bushingiye ku mafaranga yamuviriyemo igishoro, yasezeye ku kazi ke maze ajya kwikorera.

Ndahimana yavuze ko mu gatabo ke harimo amasomo akomeye mu buzima bwa buri munsi abantu babamo. Iyi nkuru kandi ifasha abakiri bato, cyane abangavu n’abagore gutahura ingorane zibugarije.

Abasore n’abagabo na bo babonamo amasomo yabafasha kwirinda kugwa mu mitego ishyira ubuzima bwabo n’ubw’abandi mu kaga gakomeye harimo no kwishora mu biyobyabwenge byashegeshe abatari bake muri iki gihe.

Yagize ati “Ababyeyi muri rusange, iyi nkuru yabafasha kumenya imyitwarire bakwiye kugira kandi bakwiye kubaka mu mikurire y’abana babo, bamenyeramo kandi ibyo bakwiye kwirinda kuko bibagiraho ingaruka mu gihe kirekire.’’

Ndahimana Jean Nepo avuga ko iyi nkuru igenewe abato n’abakuru kugira ngo basobanukirwe ko uburere burenze guha abakiri bato ibyo kurya n’ibyo kwambara, ko ahubwo bishingiye ku ndangagaciro zibubakwamo zikazabagirira akamaro bamaze gukura.

Yakomeje ati “Ibyo bikozwe neza byatuma abana bakurira mu muryango uzira ihohotera, ibikomere, agahinda gakabije, ibiyobyabwenge n’ibindi bisa na byo.’’

Muri rusange, “Sigaho’’ ni agatabo gatabariza abakorerwa ihohoterwa ndetse kakavugiriza akamu abarikorera abandi.

N’ubwo ingingo yo kurwanya ihohotera ari yo nsangamatsiko nkuru yibanzweho, umwanditsi agaragaza ko iyandikwa ry’aka gatabo hari n’izindi z’agaciro zagarutsweho nko kurwanya agakoko gatera SIDA, ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’ibitsina byombi, kurwanya ibiyobyabwenge, gufata ubwisungane mu kwivuza, kurwanya amakimbirane mu miryango no kwita ku burezi n’ubuzima.

Aka gatabo kandi kanditse ku buryo iyo buri mutwe urangiye uherekezwa n’ibibazo byafasha abagakoresha gusobanukirwa kurushaho ibivugwa muri iyo ngingo.

Ruhumuriza Ndahimana Jean Nepo yanditse igitabo kigamije kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana n’abagore
"Sigaho" ni agatabo kibanda by'umwihariko ku ngingo yo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana n'abagore

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .