Musenyeri Kagame na Bigirumwami bitabye Imana mu myaka yashize bahawe iki gihembo mu gikorwa cyiswe ‘Radiate Rwanda Literary Excellence Award 2024’ cyabaye ku wa 23 Ugushyingo 2024 mu Isomero Rusange rya Kigali.
Mukagasana yahawe iki gihembo ahibereye mu gihe icya Musenyeri Kagame cyakiriwe n’Umushumba wa Diyosezi ya Butare, Musenyeri Jean Bosco Ntagungira na ho icya Musenyeri Bigirumwami gihabwa Igisonga cy’Umwepisikopi wa Diyosezi ya Nyundo Musenyeri Jean Marie Vianney Nsengumuremyi.
‘Radiate Rwanda Literary Excellence Award 2024’ yateguwe n’inzu isohora ibitabo yo muri Amerika yitwa The Bridgevision.
Byakozwe mu kuzirikana uruhare rukomeye abanditsi bo kuva mu 1900 kugeza ubu bagize mu kumenyekanisha amateka y’u Rwanda no gukundisha abato kwandika no gusoma ibitabo.
Musenyeri Kagame Alexis witabye Imana mu 1981 afite imyaka 69 ni umwe mu banditsi b’abahanga babayeho mu gihe cye, wacukumbuye amateka y’u Rwanda, ubucurabwenge, iyigandimi n’ubusizi; yandika mu Kinyarwanda no mu Gifaransa kandi asiga umurage ukomeye mu mateka y’u Rwanda.
Mu bitabo yanditse harimo icyitwa Inganji Karinga, Isoko y’Amäjyambere, Poésie dynastique au Rwanda n’ibindi byinshi.
Musenyeri Ntagungira wakiriye igihembo cyagenewe Musenyeri Kagame, yavuze ko yanditse ibitabo bigera ku 180 kandi hari n’ibyo yasize adasohoye bigitunganywa ngo na byo bizagezwe ku bakunzi b’inyandiko ze.
Musenyeri Bigirumwami we yibanze cyane ku buzima n’imibereho y’abaturage muri rusange. Kimwe mu bitabo bye byamenyekanye ni “Imihango n’imigenzo n’imiziririzo mu Rwanda,” gikubiyemo imico, imigenzo, imiziririzo, imyemerere, amoko n’andi mabango agize amateka y’Abanyarwanda ba mbere y’ubukoloni.
Mu bihe bya mbere nk’uwihaye Imana yabanje kudashyigikira imigenzo y’Abanyarwanda ariko nyuma ahinduka umwe mu bashyigikiye ko umuco nyarwanda uba inzira yo gusabana no kunga ubumwe.
Mu 1954 Bigirumwami yashinze akanyamakuru ka Hobe, kamamaye cyane mu mashuri ndetse kabaye umuyoboro wanyuzwagamo ibyerekeye imico y’Abanyarwanda.
Mukagasana Yolande warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yanditse ahanini kuri iyi Jenoside by’umwihariko mu gitabo cyasohotse mu 2019 cyitwa “Not My Time to Die” ugenekereje mu Kinyarwanda bikaba ‘Si cyo gihe cyanjye cyo gupfa’.
Ubuhamya bwe buri mu bwa mbere bwanditswe mu gitabo kivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Aba banditsi bose bashimiwe uruhare rw’ibikorwa bwite n’umusanzu batanze mu guteza imbere ubuvanganzo nyarwanda. Bafashije igihugu kuva mu buvanganzo nyemvugo [munwa-gutwi], inkuru, amateka, ubucurabwenge n’ibitekerezo by’Abanyarwanda bishyirwa mu nyandiko.
Mukagasana yashimangiye ko ibitabo bye bigamije kugaragaza ingaruka zikomeye amahanga yagize mu mateka mabi u Rwanda rwanyuzemo ndetse n’impamvu urubyiruko rugomba gufata iya mbere rukandika.
Ati “Sinumva impamvu buri muntu atakwandika. Kuko buri muntu wese abyutse mu gitondo akabona ko umunsi wose ari nk’aho afite ipaji y’umweru ugomba kwandikaho ubuzima bwawe uzabiha agaciro.”
Mukagasana yagaragaje ko yahuye n’ingorane nyinshi ajya gushyira igitabo cye mu zindi ndimi, kuko u Bufaransa butifuzaga ko abato bamenya ukuri ku byabaye, byari no gutuma bagumana ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ati “U Bufaransa bwashinjanga u Rwanda kuburyoza uruhare mu mateka mabi igihugu cyanyuzemo. Bwa mbere bwahakanaga uruhare rwabwo ariko nyuma buza gusaba imbabazi. Tugomba guhora tuzirikana uko kuri.”
Abanditsi bitabiriye uyu muhango bagaragaje ko urubyiruko rukwiye gukangurirwa kwandika cyane kuko ari inzira nziza yo kugaragaza ibitekerezo, gusigasira umuco no kubaka igihugu.
Barbara Umuhoza ati “Mu Rwanda hari inkuru miliyoni 14. Imyaka 30 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bamwe ababyeyi bacu barapfuye ntibagira amateka badusigira. Nk’Abanyarwanda tugomba kubitekerezaho.”
“Kwandika ni nko gushishura igitunguru, uko urushaho gukuraho igishishwa ni ko ugera ku gice gitoshye cyane. Ni muri ubu buryo tugomba gukomeza gucukumbura tukagera ku mateka y’umwimerere. Dufite abanditsi beza ariko bakeneye gushyigikikirwa ariko bizagerwaho.”
Umuyobozi ushinzwe Inkoranyabitabo y’Igihugu mu Nteko y’Umuco, Claude Nizeyimana, yagagaragaje ko abanditsi bahembwe bagize uruhare mu gutuma amateka y’u Rwanda ashyirwa mu Kinyarwanda n’igihugu kikamenyekana ku ruhando mpuzamahanga.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!