00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mutangana yanditse igitabo cy’amateka y’u Rwanda n’ivangura umuryango we wakorewe uzira kuba Abatutsi

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 13 June 2022 saa 10:53
Yasuwe :

Umwanditsi w’Ibitabo Mutangana Boshya Steven yashyize hanze icyo yise ‘Rwanda: Ukwakira 90. Data muri cya gihugu cy’amata n’ubuki’, kigaruka ku mateka y’u Rwanda n’ubuzima bushaririye umuryango we by’umwihariko se yanyuzemo azira kuba Umututsi.

Iki gitabo cy’amapaji 200 gikubiyemo ibice bitandatu by’ingenzi, cyanditswe mu buryo bw’inyandiko zivanze n’ibishushanyo, umwanditsi akaba yaracyanditse agamije gusigasira amateka y’ibyo yanyuzemo n’umuryango we.

Harimo amateka y’ibyo yasomye n’ibyo yasangijwe n’abandi bahanga mu mateka hakaba harimo kandi amakuru y’impamo y’ibyo yiboneye cyane ubwo se yatoterezwaga ku Gisenyi mu 1990 yitwa Inkotanyi.

Mu bice bibanza hakubiyemo amateka ari naho agaruka ku gisekuruza cya se Boshya ukomoka mu muryango w’Abasizi n’Abahanuzi n’andi mateka yaranze u Rwanda mu myaka 100 ishize.

Guhera ku gice cya gatatu ni bwo agaragaza ishusho y’itotezwa umuryango we wanyuzemo agakomeza agaragaza ku nzira yo kwiyubaka no kongera guhobera ubuzima nyuma ya Jenoside.

Kimwe mu bice by’ibanze ni iyicarubozo se yakorewe mu 1990 ubwo yari mu kigero cy’imyaka 13 ariko yakomerekejwe cyane n’ivangura abo mu muryango we bakorewe bazira kuba Abatutsi.

Tariki 16 Ukwakira 1990, se Boshya mwene Tereraho, yarafashwe afungirwa muri Gereza ya Gisenyi, ashinjwa kuba Inkotanyi, Inyenzi. Afungirwa hamwe n’abandi biswe ibyitso by’Inkotanyi. Icyo gihe yageze mu Rwanda ava muri Zaïre aho yari yarahungiye.

Ku wa 22 Ukwakira 1990 umuhungu we yamugezeho i Gisenyi na we avuye kuri College Mwanga i Goma muri Zaïre aho yigaga, ageze aho se yari afungiye yabonye agiye gupfa kubera iyicarubozo abasirikare ba FAR bamukoreraga muri gereza.

Akomeje kuremba baje kumujyana mu Bitaro bya Gisenyi, hafi y’iyo gereza. Naho ariko yari afunze, afite abasirikare bamurinze n’imbunda, amanywa n’ijoro, bakomeza kumukorera iyicarubozo no mu bitaro.

Ibyo Mutangana yabonye muri icyo gihe na nyuma byatumye yiyemeza kwandika aya mateka ngo atazima.

Mu kiganiro na IGIHE, Mutangana Boshya yavuze ko yatekereje kwandika iki gitabo mu 2019 ubwo yajyaga kwibuka i Kabgayi akumva amateka y’iwabo bayakomojeho ahita yifuza kuyandika mu buryo burambuye.

Ati “Tariki 2 Kanama 2019, nari i Kabgayi, mu Ntara y’Amajyepfo mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi. By’umwihariko nari kumwe n’abo mu muryango wanjye twunamiye mu cyubahiro Sogokuru Tereraho Berchmans uhashyinguye hamwe n’abandi.”

“Mu kiganiro yatanze uwo munsi, Dr Jean Damascène Bizimana Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, abari i Kabgayi twese twateze amatwi kandi aradufasha cyane. Nagiye kumva numva avuze izina rya Sogokuru Tereraho Berchmans. Yifashishije amabaruwa abiri y’ubutegetsi, yo mu 1984 na 1985.”

Yakomeje avuga ko amaze kubona ko amateka y’iwabo n’abandi bayakoresha yahise afata umwanzuro wo kuyakusanya akayandika nk’ikimenyetso kigaragaza ko Jenoside yabayeho.

Ati “Nahise niyumvisha ko burya ya mateka y’itotezwa ry’ab’iwacu afite inyandiko zashyinguwe zibihamya. Igikorwa cyo kwibuka kirangiye aho i Kabgayi, nahagurutse mfashe icyemezo cy’uko ngomba gukora ibishoboka nkandika iby’umuryango wanjye. Ariko nkabihuza n’ibyo nabonye mu 1990.”

Mutangana Boshya yemeza ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakwiye gushyira imbaraga mu kwandika ibyo banyuzemo kugira ngo bitazazima.

Mutangana asanzwe yandika ibitabo bivuga ku mateka birimo Rwanda: Regard rétrospectif sur la Radio Nationale en milieu rural, Editions Universitaires Européennes, 2021, La communication pour la Valorisation du patrimoine culturel du Rwanda, Editions Universitaires Européennes, 2014.

Kugeza ubu igitabo ‘Rwanda: Ukwakira 90. Data muri cya gihugu cy’amata n’ubuki’, kiboneka mu Isomero rusange rya Kigali.

Mutangana Boshya yavuze ko icyabaye imbarutso yo kwandika iki gitabo ari mu 2019 ubwo yajyaga kwibuka i Kabgayi akumva amateka y’iwabo bayakomojeho ahita yifuza kuyandikaho birambuye
Iki gitabo gikubiyemo amateka y'u Rwanda n'ubuzima bushaririye umuryango wa Boshya wanyuzemo uzira kuba Abatutsi
Iki gitabo kiboneka mu Isomero Rusange rya Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .