00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mutangana Steven yanditse igitabo ku iyicarubozo se yakorewe mu 1990 i Gisenyi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 March 2022 saa 01:55
Yasuwe :

Umwanditsi Mutangana Steven agiye gushyira hanze igitabo kivuga ku iyicarubozo umubyeyi we yakorewe ubwo yafatwaga mu biswe Ibyitso by’Inkotanyi mu 1990.

Iki gitabo cyashibutse ku makuru Mutangana amaze igihe yegeranya ayakuye mu mabaruwa y’ubutegetsi bw’u Rwanda kuva mu 1960 kugeza 1994, ibyo mu bubiko bw’inyandiko z’amwe mu mashami ya Loni, ibitabo 76 byanditswe n’Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga, raporo n’izindi nyandiko 41, ibinyamakuru 25 n’ubuhamya butandukanye.

Ayo makuru ashimangira ibyo yabonye mu Ukwakira 1990 i Gisenyi ubwo Se umubyara yakorerwaga iyicarubozo azira kwitwa “Inyenzi” “Inkotanyi yiyoberanyije”.

Iki gitabo cy’amapaji asaga 200, Mutangana yacyise “Rwanda: Ukwakira 90, Data muri cya gihugu cy’amata n’ubuki”.

Kirimo icyo abari bafunganywe na Se i Gisenyi bavuze ku bugome bakorewe bari muri gereza burimo kurishwa itaka, gukurwamo amaso no gucibwa amaboko, kwicirwa mu ngo, muri kasho no muri gereza, bashinjwa kuba “Ibyitso by’Inkotanyi”.

Umupadiri wa Diyosezi ya Nyundo wafunganywe na Se wa Mutangana mu 1990, yahambwe ari muzima mu 1994 kuri “Commune Rouge” i Gisenyi. Nawe avugwa muri iki gitabo.

Muri iki gitabo, Mutangana Steven yashyizemo amashusho yahanze, ageraranya nk’imurika rihoraho, aho agaragaza uko u Rwanda rwahuye n’u Burayi buruzaniye icyago cy’ubukoloni, uko ababyeyi be bari mu batotejwe bagahungira kure y’ubutaka bw’u Rwanda ariko mu rugo rwo mu mahanga bakahagira u Rwanda, uko urubyiruko rwatozwaga umuco nyarwanda mu mahanga, iyicarubozo Se yakorewe i Gisenyi mu 1990 n’uko Abatutsi barimburiweho kiliziya hakurya y’aho Sekuru yari atuye mu 1994.

Muri iki gitabo, Mutangana agaragaza uko Sekuru wari utuye i Gitarama yahozwaga ku ngoyi azira gucumbikira abana n’abuzukuru be bavaga mu mahanga; yataha mu Rwanda agasanga yarishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Nubwo hari aho uyu mwanditsi agaragaza ibihe by’amateka n’ubuhamya bwe bubabaje, avuga ko icyo agamije ari ugukora ku buryo ibihe bibi u Rwanda rwanyuzemo bitazasubira ukundi, nta nzika, nta nzigo, dore ko n’umubyeyi we agarukaho muri iki gitabo avuga ko yamuraze urukundo.

Mutangana Steven, mu kwandika iki gitabo, yacukumbuye amateka y’u Rwanda n’ay’igisekuru cye guhera mu kinyajana cya 15.

Iki gitabo kirimo ijambo ry’ibanze rya Mutesa Albert, Umunyamabanga Mukuru wa Komisiyo y’u Rwanda ikorana na UNESCO.

Uyu mwanditsi yashimiye inzego n’abantu bamufashije kugera ku isooko y’amakuru bakanamushyigikira mu murimo utari woroshye wo kwandika iki gitabo.

Mutangana yatangaje ko iki gitabo yacyanditse agamije ko akaga u Rwanda rwahuye nako katazongera kubaho
Iki gitabo kizamurikwa mu minsi iri imbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .