Moi, le Dernier Tutsi, igitabo cy’ubuhamya bwa Habonimana wari kwicwa akamanikwa ku musozi

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 24 Werurwe 2019 saa 03:51
Yasuwe :
0 0

Charles Habonimana yanditse igitabo yise ‘Moi le dernier Tutsi’ gikubiyemo ubuhamya bw’imibereho y’Umututsi mbere ya Jenoside, inzira y’umusaraba yanyuzemo mu gihe cya Jenoside n’uburyo Ingabo za FPR Inkotanyi zatumye arokoka.

Habonimana yarokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Segiteri ya Mayunzwe, Komini Tambwe, Perefegitura ya Gitarama, ubu ni mu Karere ka Ruhango.

Habonimana avuka mu muryango w’abana icyenda , ubwo Jenoside yakorwaga yari afite imyaka 12 y’amavuko. Abo bavukana 6 n’ababyeyi be barishwe muri Jenoside arokokana na mushiki we umwe mukuru.

Ubuhamya bw’imibereho ye mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’inzira ikomeye cyane yanyuzemo yabishyize mu nyandiko agamije ko bitazibagirana ndetse kugira ngo bibe n’uburyo ku bandi barokotse Jenoside bwo kwiyumvamo ko amateka babayemo bayasangiye.

Inkuru ivugwa muri iki gitabo itangira igaragaza ubuzima bw’umwana ukibyiruka ufite imyaka umunani wo ku misozi y’i Kangoma na Mayunzwe bakunze kwita mu Nduga. Igaragaza imibereho y’Abatutsi, abaturanyi babo, abanyarwanda bose muri rusange.

Habonimana mu kiganiro na IGIHE yavuze kuroka kwe byamubereye nk’igitangaza kuko yari yaragenwe n’abakoraga Jenoside ko ariwe uzicwa nyuma y’abandi Batutsi kandi akicwa akamanikwa ahantu ku buryo abantu bazajya barebera uko umututsi yasaga.

Ati “Ni nayo mpamvu iki gitabo cyitwa ‘Moi le dernier Tutsi’, bishatse kuvuga ko nari naragenwe n’abakora Jenoside iwacu ko njye bazanyica nyuma y’abandi, bakabanza bakica abandi Abatutsi bashira ku misozi noneho bakanyica bakamanika ahantu.”

Yakomeje agira ati “Uwo mugambi rero wagezweho ariko uza gutambamirwa n’uko Inkotanyi zari zigeze mu gihugu, zigeze mu gice cy’iwacu zihafata Abatutsi bose bari batarashira.”

Habonimana yavuze ko kuba iki gitabo cyarahawe iri zina bitavuze ko ariwe Mututsi wa nyuma wasigaye ahubwo ‘ni ijwi rya buri muntu wese wacitse ku icumu, ni ijwi rigaragaza ko buri muntu wese warokotse ariwe wasigaye kugira ngo azabare inkuru zo ku musozi w’iwabo”.

Yakomeje agira ati “Kubera ko habayeho abatubanjirije, habayeho abishwe turi kumwe ndetse muri twe abarokotse harimo abakorewe iyicarubozo, gusogotwa ariko ntibanogoka. Icyo gice ngifata nk’igice gikomeye kubera ko buri muntu wese warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mufata nk’umuntu wa nyuma warokotse umugambi wo kubarimbura.”

Muri iki gitabo kandi Habonimana agaragaza uburyo Jenoside yahagaritswe abanyarwanda bakongera kugira icyizere cyo kubaho, umuntu agatangira gutekereza ku mishinga, kongera kugira umuryango n’ibindi byubaka umuntu mu buzima busanzwe.

Iki gitabo kiri mu rurimi rw’Igifaransa, ni umushinga yatekereje kuva mu 2002 akirangiza amashuri yisumbuye.

Nyuma yo kugira ubutwari bwo gutanga ubuhamya mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, henshi hatandukanye, yagiriwe inama yo kwandika amateka ye mu gitabo.

Mu 2003/04, yabishyize mu nyandiko yandika impapuro zigera kuri 80.

Iki gitabo cyasohotse ku wa Kane tariki 21 Werurwe 2019, i Paris mu Bufaransa ari naho hari bamwe mu bamufashije kucyandika barimo Daniel le Scornet na Christine Illana le Scornet.

Umwanditsi Charles Habonimana yanditse igitabo kivuga ku rugendo rwe mu kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza