Minisitiri Mbabazi yatangije imurikabitabo rya 2020, akomoza ku nyungu ziri mu bwanditsi

Yanditswe na Habimana James
Kuya 16 Kamena 2020 saa 11:30
Yasuwe :
0 0

Minisitiri y’Urubyiruko n’Umuco, Rosemary Mbabazi, yatangije imurikabitabo ry’Igihugu mu buryo bw’ikoranabuhanga rizakorerwa ku mbuga za internet, asaba Abanyarwanda kugira umuco wo gusoma no kwandika kuko ariwo nkingi ikomeye y’iterambere ry’igihugu.

Iri murikabitabo ryateguwe na Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ndetse n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ishyinguranyandiko na Serivisi z’Inkoranyabitabo, RALSA.

Muri uyu mwaka rifite insanganyamatsiko igira iti “Twandike ibitabo, bimenywe, bigurishwe mu Isi y’ikoranabuhanga”.

Minisitiri Mbabazi yagize ati “Gusoma no kwandika ni inkingi ikomeye y’iterambere ry’igihugu cyacu, niyo mpamvu leta y’u Rwanda ishyira imbaraga mu gukundisha abanyarwanda uwo muco, hategurwa ibikorwa bitandukanye harimo ubukangurambaga bwo gusoma no kumurika ibitabo.”

“Igikorwa cyo kumurika ibitabo ni igikorwa ngarukamwaka guhera mu 2017 kandi uko gikozwe hari intambwe iterwa mu ruganda rw’ibitabo, aho usanga abitabira kumurika bagenda biyongera.”

Yavuze ko ibitabo byandikwa bikwiriye kuba bijyanye n’igihe kandi bifite ireme ku buryo bigira icyo byungura ababisoma.

Yavuze ko iri murikabitabo ari iry’abanyarwanda bose, ko bakwiye kuryitabira kugira ngo umuco wo gusoma no kwandika bawugire uwabo.

Yagize ati “Igitabo ntigisanza kandi n’ubumenyi ntibusaza, ni uburyo bwiza bwo kugeza ubumenyi ku bariho n’abazaza tubagezaho ubumenyi n’ibitekeerzo byubaka.”

Iri murikabitabo ry’igihugu 2020 riri mu buryo bw’ikoranabuhanga rizakorwa kuva tariki 15 Kamena kugeza tariki 15 Kanama uyu mwaka.

Iri murikabitabo ry’Igihugu mu buryo bw’ikoranabuhanga rizakorerwa ku mbuga za Internet zitandukanye. Ushobora kurigeraho unyuza aha.

Imurikabitabo ni igikorwa ngarukamwaka gitoza umuco wo gusoma no kwandika by’umwihariko mu bana.

Minisitiri Mbabaza yavuze ko ubwanditsi bw'ibitabo bufite inyungu ku bariho ubu n'abazaza nyuma

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .