00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miliyoni 17$ zigiye kwifashishwa mu gukundisha abana gusoma

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 1 May 2022 saa 12:06
Yasuwe :

Abana bari hagati y’imyaka itatu n’icyenda mu gihugu hose bagiye kwegerezwa ibitabo batozwe umuco wo gusoma muri gahunda yiswe ‘Uburezi Iwacu’.

Muri 2016, Minisiteri y’Uburezi yakoze ubushakashatsi isanga abana barangiza umwaka wa gatatu w’amashuri abanza bazi gusoma neza Ikinyarwanda ari 35%.

Hakurikijwe ibipimo bigenderwaho mu Rwanda umwana wiga mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza uzi gusoma neza Ikinyarwanda yakagombye kuba asoma amagambo ari hagati y’10 na 20 mu mu munota. Umwana wo mu mwaka wa kabiri, uzi gusoma neza Ikinyarwanda asoma amagambo ari hagati ya 20 na 39 mu munota. Umwana wo mu mwaka wa gatatu agomba kuba ashobora gusoma amagambo ari gahati 40 na 50 mu munota.

Muri uyu mushinga w’imyaka itanu wiswe ‘Uburezi Iwacu’ ababyeyi bazahabwa amahugurwa y’uko bakundisha abana gusoma, abana bo mu ngo mbonezamikurire bazegerezwa ibitabo, ndetse no mu gihugu hirya no hirya hazashyirwa amasomero n’inzu z’ibitabo ku buryo umubyeyi azajya agenda agatirira umwana we igitabo.

Umukozi w’umuryango wita ku buzima, Umugwaneza Nancy Chritella avuga ko muri uyu mushinga abana bafite ubumuga butandukanye nabo batekerejweho.

Ati “Mu bitabo bizatangwa harimo ibizafasha abana bafite ubumuga butandukanye, abana bafite ubumuga bwo kutabona bazagenerwa inyandiko za braille n’ibitabo by’amajwi, abafite ubumuga bwo mu mutwe nabo bazagenerwa ibitabo byiganjemo amafoto kuko umwana ufite ubumuga bwo mu kutwe biramugora gusoma interuro 50 zikurikiranye nta foto irimo kandi byanditse mu nyuguti nto”.

David Rugaju, umukozi ushinzwe ibikorwa by’uyu mushinga yavuze ko miliyoni 17,7$ zizakorerwa mu kugura ibitabo, no kongerera ubumenyi ababyeyi ngo babashe gufasha abana gusoma.

Ati “Turifuza ko twashinga umuco wo gusoma, nicyo umushinga ugamije. Turashaka ko umwana uri mu kigero runaka azaba afite ubushobozi bwo gusoma mu munota amagambo ajyanye n’ikigero cye.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba Uwambajemariya Florence yasabye abayobozi b’uturere n’Intara ko uyu mushinga bawugira uwabo.

Ati “Icya kabiri ni uko tugira uruhare mu ishyirwamubikorwa ryawo, abagenerwabikorwa ni twebwe tugira uruhare mu kubategura, tukaba twifuza ko n’uruhare rw’ababyeyi ruzamuka rukagera ku rwego rushimishije”.

Uwambajemariya avuga ko kugira ngo uyu mushinga uzagere ku ntego zawo bisaba gutegura neza abana, hirindwa amakimbirane yo mu ngo n’igwingira.

David Rugaju avuga ko intego z'uyu mushinga ari uko umwana agira ubushozi bwo gusoma umubare w'amagambo bigendeye ku kigero cye
Nancy Chritelle Umugwaneza avuga ko uyu mushinga uzita no ku bafite ubumuga butandukanye ntibasigare inyuma mu gukundishwa gusoma
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Iburengerazuba Uwambajemariya Florence asaba inzego zose uyu mushinga kuwugira uwabo.
Uyu mushinga witezweho gufaha abana b'u Rwanda gukunda gusoma.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .