Impanuro zikubiye mu gitabo “Amakosa 100 nticuza” cya Rubaduka Frank

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 26 Kamena 2020 saa 04:19
Yasuwe :
0 0

Rubaduka Frank yanditse igitabo kigaragaza amakosa yakoze mu buzima ariko aticuza. Iki gitabo yacyise ‘100 mistakes i don’t regret’ cyangwa se mu rurimi rw’Ikinyarwanda ‘Amakosa 100 nticuza’.

Uyu musore watangije irushanwa rya Miss Career Africa agiye gushyira hanze iki gitabo yageneye urubyiruko n’undi wese ushaka gutsinda ubwoba agakurikira amahitamo y’umutima we.

Iki gitabo yacyanditse mu gihe cy’imyaka ibiri. Kizacururizwa ku rubuga rwa Amazon.

Uyu musore yahisemo gukurikira ibyo akunda nyuma y’uko atanze igitabo gisoza kaminuza kikangwa bitewe n’uko yari yatinze, kuko hari hashize icyumweru abandi batanze ibyabo.

Gutinda gutanga igitabo gisoza kaminuza yabitewe n’uko yari yahugiye ku bikorwa bya sosiyete ye. Yahisemo guhagarika amasomo, ahubwo yita ku bikorwa bya sosiyete ye kuko ariho yari yerekeje umutima.

Umuryango we ntiwishimye iyo nzira kuko washakaga ko yiga akaminuza akajya gusaba akazi ahandi ku buryo wazajya umubona mu biro ari umuntu ukomeye.

Hashize igihe gito ahagaritse kwiga, yatsindiye inkunga y’amadorali ibihumbi 150 yahawe n’Abanya-Australia. Rubaduka witegura kwizihiza isabukuru y’imyaka 27 y’amavuko, yahise ashinga sosiyete eshanu mu bihe bitandukanye buri imwe ishamikiye ku yindi.

Yabwiye IGIHE ko yahisemo gutanga ubutumwa muri iki gitabo kubera ko abenshi bakunze guhisha inzira banyuzemo kandi zabera urugero rwiza benshi.

Ati “Abantu benshi iyo batangiye gutera imbere hari ukuntu bahisha amakosa n’ibindi bintu bagiye bahura nabyo. Ariko kuko njye nagiranye igihango n’Imana ko ningira aho ngera nta mpamyabumenyi mfite nzabwira urubyiruko rugenzi rwanjye ko umuntu adakeneye impamyabumenyi n’ibitangaza kugira ngo abe igitangaza mu Isi.”

Yavuze ko byarangiye uwari umuterankunga we muri Kaminuza anyuzwe n’intego ye amutera inkunga y’umushinga wa mbere yakoze hashize umwaka umwe abona undi muterankunga.

Iki gitabo acyitezeho guhindura imyumvire y’abandi n’iy’ababyeyi babuza abana babo gukurikira amahitamo yabo.

Aniteze ko umuntu wakuriye mu buzima bubi uzasoma iki gitabo azahita ahagarika kumva ko akeneye umuntu uvuga rikijyana kugira ngo agera ku cyo yiyemeje.

Rubaduka yavuze ko amaze imyaka itatu muri Kigali, kandi ko nta muntu ukomeye baziranye wamufashije gukurikira inzozi ze uretse kuba yarabyaje umusaruro amahirwe Leta yashyiriyeho urubyiruko.

Niwe watangije irushanwa rya Miss Career Africa rigamije kugaragaza imishinga y’abakobwa yahindura ubuzima bwa sosiyete.

Rubaduka Frank yavukiye muri Uganda, umuryango we utahuka mu Rwanda nyuma y’uko Ingabo zari iza RPA zihagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Rubaduka Frank yaretse kwiga kaminuza akurikira inzozi ze zo gushabika
Iki gitabo gisaba abantu gukurikira inama z'umutima wabo aho kwita ku cyo abandi bashaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .