Ijwi ry’abarokotse n’ubumuntu bw’Inkotanyi mu mutima w’Igitabo “Rwanda, 1994 La Couleur d’un Génocide”

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 18 Kamena 2019 saa 09:45
Yasuwe :
0 0

“Rwanda, 1994 La Couleur d’un Génocide” ni igitabo cyanditswe mu myaka itatu. Umwanditsi wacyo Dr. Bideri Diogène yagitunganyije mu buryo bw’uruhererekane rw’ibihe bigaragaza umugambi wo gucura no gushyira mu bikorwa Jenoside yahitanye Abatutsi basaga miliyoni mu 1994.

Dr Bideri si umwanditsi wabigize umwuga. Iki gitabo cy’amapaji 220 ni icya kabiri yanditse nyuma ya “Le massacre des Bagogwe, Un prélude au Génocide des Tutsi. Rwanda (1990-1993)”cyo mu 2008.

Yifashishije ikaramu ye mu kugaragaza ubuhamya bw’inzira y’umusaraba umuryango we n’abandi afitiye amakuru banyuzemo.

Iki gitabo cyaganuriwe bwa mbere mu nzu y’ibitabo ya ‘Edition Harmattan’ iri i Paris mu Bufaransa muri Gicurasi 2019. Abanyarwanda bakimurikiwe mu muhango wabereye mu Isomero Rusange rya Kigali ku Kacyiru ku wa 14 Kamena 2019.

‘La Couleur d’un Génocide’ ni izina ryatoranyijwe mu yandi arimo ‘Au Pieds des volcans’ [Umwanditsi yatekerezaga ku nkuru yo ku ivuko hafi y’Ibirunga] na [Au nom de tous les miens] nk’uburyo bwo guha ijambo abe batakiriho.

Ni izina ridasobanura ibara nk’uko wavuga umutuku cyangwa umukara ahubwo “Ni igiteranyo cy’ubuhamya bw’abantu batandukanye gitanga ishusho, ibara rya Jenoside.’’

Dr Bideri yavuze ko yahisemo iryo zina agamije kwerekana ishyano ryagwiriye u Rwanda. Iki gitabo cyanditse nk’inkuru ndende iha umwanya abarokotse Jenoside kugaragaza amarangamutima yabo; hari n’aho abatangabuhamya bagaruka ku nkuru zigaragaza ubutwari bw’Ingabo zabohoye u Rwanda.

Akigaragazamo byimbitse amateka ya Jenoside, imvano yayo n’uruhare politiki yagize mu kuyihembera kuva mu 1959 ubwo Abatutsi batotezwaga, bagafungwa kugeza mu 1994 ubwo yakorwaga.

Dr Bideri yavuze ko “Gifite ubuhamya n’amateka avunaguye kuri politiki y’icyo gihe ku cyateye Jenoside n’ingaruka yagize ku bantu n’igihugu. Nifuza ko ibyo nanditse mbyandikira abariho n’ab’igihe kizaza.’’

Dr. Bideri yagize amahirwe yo kuva mu Rwanda mu 1993, nyuma y’igihe gito Jenoside yakorewe Abatutsi iraba, ihitana batandatu bo mu muryango we barimo abavandimwe be bane n’ababyeyi be bombi.

N’ubwo atari mu Rwanda, yagaragaje ubuhamya bw’uko bishwe, aha umwanya abarokotse b’iwabo.

Mu gitabo cye hari aho agaragaza uko mushiki we Jenoside yatangiye ari mu Kiyovu i Kigali, abasirikare bakamurasira hamwe n’abandi bakamujugunya mu kimoteri.
Yaje kwisangamo na bagenzi be batangiye kuribwa n’imbwa, ahungira ku Muryango Mpuzamahanga utabara Imbabare (CICR) none ni umubyeyi.

Dr. Bideri wavukiye muri Komine Mukingo [mu Murenge wa Busogo mu Karere ka Musanze] nk’umwana w’imfura avuga ko se yamubwiraga amateka y’uko Abatutsi batotejwe kuva mu 1959.

Yamubwiye uko yafungiwe muri Gereza ya Ruhengeri mu 1963, amwereka tumwe mu duce Abatutsi babiciragamo nuko batotezwaga mu Bugesera n’ahandi habaye ubwicanyi hagati ya 1962 -1973.

Kigaragaza amazina y’abishwe mu miryango ye, uko abarimo umubyeyi we batotejwe ndetse mu 1993 Abatutsi bagatoterezwa mu Ruhengeri na Gisenyi hafi y’ibigo bya Gisirikare bya Bigogwe na Mukamira.

Mu kukimurika yavuze ko “Data ntiyigeze yandika. Njye narabikoze. Ntakiriho ariko njye ndahari, mu by’ukuri iki gitabo si amateka yanjye, ni aya data n’abandi.’’

Dr Bideri asanzwe ari umunyamategeko wa Komisiyo y'Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG)

Ubumuntu bw’Inkotanyi

Dr Bideri yavuze ko “Hari igice mvugamo aho abaturage mu 1994 bahunganye n’abasirikare n’Interahamwe batazi aho bagiye. Abenshi bapfuye nabi.’’

Yakomeje avuga ko hari bamwe batanga ubuhamya bwabo ku bumuntu bw’Ingabo zari iza RPA zabarokoye.

Ati “Hari uwo muhura akakubwira ati nari mpfuye ariko mpura n’umusirikare uvuga Ikinyarwanda w’Inkotanyi ngira ngo yari aje kunyica, ariko natangajwe no kubona yarampaye ibisuguti. Bafashe ibiti n’ibiringiti bakora igitanda, bagashyiraho abana n’abadashoboye kugenda bakabajyana.’’

“Byerekana ubumuntu, butajya buvugwa kandi buvugirwe ahantu aho abantu bavugira ibyo bashaka. Ibi biratanga ishusho yuko u Rwanda rwa none rumeze.’’

Ambasaderi Nsengimana Joseph uri mu basomye “Rwanda, 1994 La Couleur d’un Génocide” yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi ikeneye kumenyekana binyuze mu banditsi.

Yagize ati “Uhereye ku mateka y’umuryango umwe, ukamenya uko byagenze biguha kumenya ko atari uwo muryango gusa ahubwo ari Abatutsi bose banyuze mu bikomeye. Iki gitabo gifite akarusho kuko Bideri avuga umuryango wa Mwumvaneza Faustin (se) mu mateka yose.’’

Yakomeje avuga ko “Ibikirimo si amakabyankuru, byerekanwa buri munsi mu buryo bw’ibarankuru [umwanditsi yageze mu gace k’aho ibivugwa byabereye]. Abapfobya na bo nibasoma bazabona isomo ko bagifite akazi niba bagishaka kuguma mu kwemera kwabo.’’

CNLG yashimye inyongera mu rugamba rwo guhangana n’abapfobya Jenoside

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), Dr Bizimana Jean Damascène, yavuze ko igitabo cya Bideri kizatanga umusanzu mu rugamba rwo guhangana n’abapfobya.

Ati “Igitabo gifite ibimenyetso aho uhakana atabona aho ahera nubwo n’ubundi baba bigiza nkana kuko bazi neza ko aribo babiteguye. Ibitabo nk’ibi biba bikenewe. Kizatuma abashaka guhunga amateka bibagora kandi abatayazi nk’abato bakamenya uko abo bakomokaho bishwe bikabafasha kubungabunga amateka.’’

Iki gitabo cyandikiwe mu Rwanda kigasohokera mu Bufaransa, umwanditsi agisoza agaragaza ubuzima bwa nyuma ya Jenoside aho abarashwe bameze neza barimo bamwe bubatse imiryango, bakaba bafite abana n’abuzukuru.

Kizatangira gucururizwa mu Isomero Ikirezi ku wa 20 Kamena 2019, aho kizajya kigurishwa amayero 23, abarirwa mu bihumbi 23 Frw.

Dr Bideri usanzwe ari umunyamategeko ya CNLG yavuze ko mu gihe ibiganiro n’inzu yagisohoye byagenda neza cyazashyirwa mu Kinyarwanda n’Icyongereza.

Umunya-Cameroun, Ian Guette wigisha muri Kaminuza y'u Rwanda ni we wayoboye umuhango wo kumurika igitabo cya Dr Bideri yise “Rwanda, 1994 La Couleur d’un Génocide”
Dr Bideri yavuze ko mu gitabo cye hari aho agaragaza ubumuntu bw'Inkotanyi mu kurokora abari impunzi bari bagiye ishyanga barabwiwe ko bahunga 'Inyenzi'
Minisitiri wa Siporo n'Umuco, Nyirasafari Espérance ari mu banyacyubahiro bitabiriye uyu muhango
Minisitiri Nyirasafari Espérance asoma agace kamwe mu gitabo cya Bideri
Uyu muhango witabiriwe n'abantu baturutse mu bice bitandukanye by'u Rwanda
Abanditsi batandukanye batanze ibitekerezo ku gitabo cyamuritswe
Dr Bideri yavuze ko “Iyo politiki ari mbi, ubuzima buba bubi. Kuvuga ibibi byabaye ku bantu, ni ukwereka urubyiruko ko aheza hategurwa ariko bikagirwamo uruhare n’imbaraga za politiki.’’
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’ubushakashatsi n’Ubusabane bigamije amahoro, (IRDP), Dr Ndushabandi Eric, atanga igitekerezo
Umufasha n'abana ba Dr Bideri bari baje kumushyigikira mu imurikwa ry'igitabo
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), Dr Bizimana Jean Damascène, aganira n'itangazamakuru
Iki gitabo kizagezwa mu Isomero Ikirezi riri mu Mujyi wa Kigali ku wa 20 Kamena 2019

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza