00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igitabo cyatiwe mu myaka 70 ishize cyagaruwe mu isomero ryo mu Bwongereza

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 22 May 2022 saa 01:18
Yasuwe :

Umugabo wo muri Croatia yatiruye igitabo aherutse kubona cyatiwe mu isomero ryo mu Bwongereza mu myaka 70 ishize.

Vedran Levi ukora mu isomero rya Dubrovnik muri Croatia, aherutse kubona igitabo cyitwa The Loving Couple cyanditswe na Virginia Rowans.

Icyo gitabo cyabonetse mu gakapu katanzwe n’impano ku isomero rya Dubrovnik.

Levi amaze kugenzura, yasanze icyo gitabo cyaratiwe mu 1952 mu isomero rya Gainsborough Community riherereye mu mujyi wa Ipswich mu Bwongereza, arakibasubiza.

Umujyanama mu isomero ryari ryaratije icyo gitabo mu Bwongereza, Kim Risby yavuze ko ari iby’agaciro kuba nyuma y’imyaka 70, kibashije kugarurwa.

Iki gitabo cyatiwe mu 1952, cyari kitaragarurwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .