00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibizazane mu rugendo rwa Makombe warokokeye i Rukumberi akabyandikaho igitabo

Yanditswe na Léana Bisa
Kuya 1 June 2022 saa 11:45
Yasuwe :

Rukumberi ni agace k’imirambi n’imisozi mito mu Karere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba. Gakikijwe n’ibiyaga byiza bya Mugesera na Sake.

Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, aka gace kari gatuwe n’Abatutsi benshi, na byo bifite inkomoko kuko Repubulika ya Mbere n’iya Kabiri zahabajyanye zishaka ko bazicwa n’ubuzima bubi ndetse n’isazi ya Tsetse. Abarokotse iyo sazi n’ubuzima bubi, batsembwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, harokoka ngerere.

Hishwe Abatutsi benshi, harokoka mbarwa. Mu barokotse harimo Theo Makombe, wanze guheranwa n’agahinda no kwihererana ayo mateka, akandika igitabo yise “The Race for life’ (Isiganwa ry’Ubuzima).

I Rukumberi Jenoside yakorewe Abatutsi yagize ubukana ku buryo hari imiryango myinshi yazimye, Abatutsi bagera kuri 35.000 barishwe abo RPF yabashije kurokora bageraga muri 700.

Theo Makombe, Jenoside yabaye ari muto cyane. Yatangiye ari kumwe n’umubyeyi we (mama we). Bagerageje kwihisha ariko biba iby’ubusa Interahamwe ziza kubavumbura zirabirukankana ngo zibice.

Ati “Twari turimo kwiruka tubona abicanyi benshi, bigera ahantu mbona birarangiye. Narahumirije ngo mpfe ntareba ariko mama arankomanga arambwira ngo kanguka arambwira ngo ndashaka ko wirukanka kandi mu buzima ntuzigere uhagarara kuko ndabona ubuzima muri wowe.”

Yakomeje agira ati “Kuva Jenoside itangira twari turi kumwe kuko nari naramusezerenyije kumurinda, ariko amaze kumbwira ayo magambo hagati mu rupfu numva ko ari imbaraga zatumye niruka, nyuma nza kwicuza impamvu namusize.”

Makombe amaze kwiruka, mama we abicanyi bamugezeho baramwica, undi abasha guhunga ariko nabwo nyuma biba inzira ndende.

Iyo nzira yo kurokoka kwe ni yo shingiro y’igitabo ‘Race for life’ yanditse mu gihe cy’imyaka itanu.

Makombe yabwiye IGIHE ko icyamuteye kucyandika igihe kingana gityo ari uko hari aho yageraga amarangamutima akamubana menshi akarekera.

Yavuze ati “Kwandika igitabo nk’iki ntabwo byoroshye, nacyanditse imyaka itanu, amateka nk’aya ntibyoroshye kuyandika kandi hari aho nageraga nkumva nta mumaro nkumva ncitse intege.”

Yabwiye IGIHE ko impamvu yakomeje kwitera imbaraga zo kwandika iki gitabo ko ari ukugira ngo uzagisoma wese yumve ko hari ibyiringiro kandi ko adakwiye gucika intege.

Yagize ati "Icyanteye kwandika iki gitabo ni ukugira ngo numvishe Abanyarwanda ndetse nabandi bazagisoma ko hari ibyiringiro.”

Yakomeje avuga ati “Mu by’ukuri njye numva hari uruhare mfite mu guhumuriza abantu. Nubwo ntari umwanditsi, numvaga ko buri wese ufite amateka yafasha abantu akwiriye kuyatanga.”

Mu buhamya bwe yanditse mu gitabo avuga ko Imana yagendanye na we mu buryo atari yiteguye. Yavuze ko mbere yabagaho yumva ko hari Imana ariko ko yaje kuyibonera mu bihe bitoroshye yabayemo.

Ati “Njye nabayeho numva ko hari igitekerezo ko hari Imana ariko ntayo nari nzi, ariko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi naboneyemo ibitangaza ntashobora guhakana.”

Mu buhamya bwe akunze kugaruka cyane no kugutanga imbabazi. Nubwo abo yazihaga batazimusabye, yemeza adashidikanya ko ari byo byamukijije ibikomere n’ihungabana yari afite.

Yavuze ati “Gutanga imbabazi bifitiye akamaro k’uzitanga kurusha uzihabwa. Njye iyo ntanze imbabazi no nko gufungura gereza iri mu mutima wanjye.”

Igitabo ‘The race for life’ umuntu wifuza kugisoma ashobora kukigura ku nzu zicuruza ibitabo mu Rwanda nko ku INkuru Nziza, Librairie Caritas, ku rubuga rwa Amazon n’ahandi.

Theo Makombe avuga ko gutanga imbabazi ari byo byamufashije gukira ibikomere bya Jenoside

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .