00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hateguwe icyiciro cya gatatu cy’amarushanwa yo gusoma no kwandika ibitabo muri za Kaminuza

Yanditswe na Cyiza Joseph
Kuya 19 June 2024 saa 02:17
Yasuwe :

Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda, RWF (Rwanda Writers Federation) rufatanyije n’Umuryango Uharanira ukwigenga kwa Afurika, Pan African Movement ishami ry’u Rwanda, bateguye amarushanwa yo gusoma no kwandika ibitabo mu mashuri makuru na za kaminuza zo mu Rwanda agiye kuba ku nshuro ya gatatu.

Ni amarushanwa agamije gufasha abanyeshuri kugira umuco wo gusoma no kwandika ibitabo hibandwa cyane ku bitoza ishyaka ry’u Rwanda na Afurika no kuzamura ubukungu bushingiye ku bumenyi.

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda, Hategekimana Richard, yavuze ko bafatanya na PAM-Rwanda gutegura aya marushanwa bashingiye ku mpanuro za Perezida wa Repubulika y’u Rwanda wasabye Abanyarwanda n’Abanyafurika muri rusange kwimakaza umuco wo kwiyandikira amateka.

Urugaga rw’Abanditsi kandi rwamaze kugaragaza urutonde rw’ibitabo abanyeshuri bazasoma bategura amarushanwa birimo icyitwa Kagame Paul Imbarutso y’Ubudasa bw’u Rwanda, Imbaraga z’ubushishozi, Hon Dr . Tito Rutaremara Inkotanyi cyane Ntatezuka, Imitekerereze ya muntu, Home Grown Solution na Rwanda and China n’ibindi.

Umwihariko w’iki cyiciro cy’amarushanwa 2024-2025, ni uko azakorwa mu ndimi ebyiri. Abarushanwa bazajya bihitiramo ururimi babazwamo hagati y’Ikinyarwanda n’Icyongereza ndetse n’abanyamahanga biga mu Rwanda bemerewe kuyitabira.

Abanyeshuri bitabiriye amarushanwa yabanje bagaragaje ko ari amahirwe meza babonye yo kongera ubumenyi bubafasha kwandika ibitabo mu iterambere ry’Igihugu cyabo ndetse na Afurika bifuza.

Biteganyijwe ko kwiyandikisha ku bazitabira amarushanwa bizasoza tariki ya 30 Nyakanga 2024, Kurushanwa ku rwego rw kaminuza bikazatangira tariki 08 Mutarama 2025.

Buri kaminuza izitabira irushanwa izakoresha ibizami bizatangwa na’Urugaga rw’Abanditsi, hatoranywemo 20 bazahiga abandi bazabahagararira ku rwego rw’Igihugu.

Umuhango wo guhemba Indashyikirwa 20 zahize abandi mu marushanwa ku rwego rw’Igihugu uzaba kuwa 27 Gashyantare 2025.

Abatsinze amarushanwa ashize bagaragaje ko ari amahirwe meza babonye yo kongera ubumenyi bubafasha kwandika ibitabo
Abatsinze bahabwa ibikoresho bitandukanye bibafasha mu masomo no mu buzima bwa buri munsi
Umuyobozi wa RWF, Hategekimana Richard yavuze ko bategura aya marushanwa bashingiye ku mpanuro za Perezida wa Repubulika zo kwimakaza umuco wo kwiyandikira amateka
Abatsinze ku rwego rw'Igihugu mu marushanwa aheruka bahuriye muri KCC
Aya marushanwa ahuza abatari bake babarizwa mu ruganda rw'igitabo mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .