Iki gitabo cyibanda ku gihango Abanyarwanda bafitanye n’Umuryango FPR-INKOTANYI wabohoye Abanyarwanda, u Rwanda rukongera kuba igihugu.
Hategekimana yabwiye IGIHE ko yanditse iki gitabo mu gihe kingana n’umwaka urenga, nyuma y’ubushakashatsi bwimbitse yakoze ku mateka y’u Rwanda, agasanga u Rwanda rwaragize amateka meza mbere y’umwaduko w’abazungu ndetse na nyuma y’umwaka wa 1994 ubwo rwabohorwaga na FPR Inkotanyi.
Mu gitabo cye agaragaza uburyo abanyarwanda babayeho nabi mu gihe cy’ubukoloni na nyuma yaho kuri repubulika ya mbere n’iya kabiri bitewe na politiki y’ivangura n’amacakubiri yaranze ubuyobozi muri icyo gihe.
Hategekimana yavuze ko uwo murage mubi wakuweho na FPR Inkotanyi ubwo yatangizaga urugamba rwo kubohora igihugu, ikarusoza ihagarika Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Mu gitabo cye agaragaza imbaraga zakoreshejwe ngo u Rwanda rwongere rwiyubake mu nzego zose.
Agaragaza ko Umuryango FPR- INKOTANYI wazuye u Rwanda mu nkingi zose haba Imiyoborere myiza, Ubutabera, ubukungu, uburezi, ubuzima n’ibindi.
Hategekimana yavuze ko Umuryango FPR-INKOTANYI wubakiye Abanyarwanda n’u Rwanda umusingi ukomeye ku buryo bidakwiriye kwirengagizwa.
Ati “ Abanyarwanda dukwiriye gukomeza kuwubakiraho ibikorwa byinshi by’indashyikirwa byuje indangagaciro na kirazira, urubyiruko rukamenya ko ibyagezweho mu Rwanda uyu munsi ko bitikoze, ko byasabye ikiguzi gikomeye aho bamwe bahasize ubuzima bwabo, ababyeyi bakamenya ko badakwiriye kwibagirwa ineza y’Umuryango RPF-Inkotanyi bagahora bigisha abana babo indangagaciro na Kirazira biranga INKOTANYI bityo bagakura ari Abanyarwanda beza bakunda u Rwanda n’Abanyarwanda.”
Hategekimana Richard yashimiye abamufashije kunoza igitabo ndetse n’abamushyigikiye mu buryo bunyuranye. Umuhango wo kumurika iki gitabo uzaca imbonankubone kuri Televiziyo ISANGO Star, ukazitabirwa n’abantu b’ingeri zinyuranye.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!