Iki gitabo yise ‘Kagame Paul: Imbarutso y’ubudasa bw’u Rwanda’, gikubiyemo amateka y’u Rwanda ndetse n’aya Perezida Kagame, mu rugendo rwo kubohora igihugu, n’uko yagendaga abikora mu buryo budasanzwe kandi bigatanga umusaruro.
Cyamuritswe ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane ku ya 05 Mata 2024, muri Kigali Convention Centre.
Mu butumwa yagejeje ku bari bitabiriye uyu muhango, Hategekimana yagize ati “Natekereje kucyandika nshingiye ku ijambo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yigeze kuvuga, hari inama yari yabaye aravuga ati ‘ariko muzi ijambo ryitwa ubudasa, ubudasa bw’u Rwanda?’ Nahise mbitekerezaho cyane.”
Yavuze ko kwandika iki gitabo byamutwaye igihe kitari gito, kuko byamusabye gukora ubushakashatsi ku mateka y’u Rwanda ya mbere y’umwaduko w’abakoloni, uko abanyarwanda bari babayeho mu bihe by’ubukoloni, ndetse anasesengura amateka y’igihugu muri Repubulika eshatu zose zabayeho.
Ati “Ndangije rero ninjira mu gice cyo kugereranya imiyoborere y’aba Perezida bose babayeho n’uko bagenje, aba ari naho hakomoka ijambo ubudasa. Nasanze Perezida Kagame afite ubudasa mu miyoborere ye.”
Iki gitabo kigaragaza uko Abanyarwanda bari babayeho mu bihe byo ha mbere, kugeza ubwo abakoloni baje bakabacamo ibice, kugeza mu 1962, ubwo u Rwanda rwashakaga ubwigenge.
Hagaragamo uko repubulika zakurikikiyeho zari zihuje intekerezo n’abakoloni zo kubiba urwango mu Banyarwanda, kubacamo ibice, uko hari ubwoko bw’umwe bw’abantu bwatotezwaga, kugeze igihe hagategurwa Jenoside yakorewe Abatutsi.
Iki gitabo cya Hategekimana, kigaragaramo uko mu 1979 Abanyarwanda babaga mu buhungiro bashinze umutwe wa politiki witwaga RANU [Rwandese National Unity], wari ufite intego yo kurwanya politiki y’ivangura. Nyuma mu 1987, RANU ikaza guhinduka RPF-Inkotanyi, ishyaka ryashibutsemo umutwe w’ingabo witwaga ‘RPA’.
Hategekimana, yagaragajemo ubwitange bwa Perezida Kagame, ubwo yavaga muri Amerika aho yari ari gukurikirana amasomo ye, akaza gufatanya n’ingabo za RPA, mu rugamba rwo kubohora u Rwanda mu 1990.
Asobanura bimwe mu bice bigize iki gitabo, yagize ati “Ukava muri Amerika ukajya mu ndaki, imvura n’umuriro w’amasasu ahantu uba wanasiga ubuzima? Ntabwo byari byoroshye. Ubudasa bwe butangirira aho.”
Yavuze ko igitandukanya Perezida Kagame, n’abandi bamubanjirije, ari ukuntu agira ubushishozi kandi agaharanira inyungu z’igihe kirekire.
Ati “Si ibyo gusa, abana b’Inkotanyi babaga bafite imbunda bareba abamaze kubicira imiryango bari hariya [mu rugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi], arangije ababwira ko ntawemerewe kwihorera, arengera ubuzima bw’abicanyi. Ubwo ni ubudasa budasanzwe.”
Mu nyandiko ye Hategekimana yakomeje agaragaza ko na nyuma yo kubohora igihugu, Perezida Kagame, yagaragaje ubudasa mu kuba atarigeza arwanira kuyobora igihugu, nk’uko akenshi bikunze kugaragara ku bandi.
Ati “Abandi bajya ku rugamba bashaka ubutegetsi, ariko we yashakaga u Rwanda rwiza.”
Inkomoko y’urukundo afitiye Umukuru w’Igihugu..
Si igitabo cya mbere Hategekimana yanditse ku Mukuru w’Igihugu, ndetse ahamya ko iki kitari icya nyuma kuko aba yumva yamwandikaho byinshi, kubera ukumwiyumvamo.
Agaruka ku mpamvu amukunda yavuze ko “Mu 1999 ndi mu wa mbere w’ayisumbuye, yaje gushyira ibuye ry’ifatizo ku ishuri, nagiye ku murongo w’ababaza ibibazo ambonye ansaba ko nza imbere kuko nari ndi inyuma, maze ndaza ndavuga, ndamutakira.”
Yavuze ko yamubwiye ubuzima bubi bari babayemo we, abavandimwe be na nyina umubyara, n’uko yabuze amafaranga y’ishuri.
Ati “Perezida Kagame ahita ategeka ngo, uriya mwana mumwigishe arangize. Iryo jambo yavuze niryo ryatumye mba uwo ndiwe none.”
Iki gitabo cyiswe ‘Kagame Paul; Imbarutso y’ubudasa bw’u Rwanda’, kigura ibihumbi 35 Frw.
Umwanditsi wacyo yagituye Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, ndetse n’Umuryango mugari wa FPR- Inkotanyi.
Amafoto: Kwizera Hervé
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!