00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hategekimana yamuritse igitabo ‘Afurika Dushaka’, Abanyafurika basabwa kureka kwipfobya

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 March 2022 saa 10:39
Yasuwe :

Kuri uyu wa Mbere, Hategekimana Richard yamuritse igitabo “Afurika Dushaka”, gikubiyemo uburyo umugabane wa Afurika ukwiriye gukoresha ukagera ku iterambere wifuza.

Umuhango wo kumurika iki gitabo wabereye muri Kigali Convention Centre, uhurirana n’isozwa ry’amarushanwa yo gusoma ku rwego rw’Igihugu ku banyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye, yateguwe n’Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda.

Iki gitabo ‘Afurika Dushaka’ kiri mu murongo w’icyerekezo Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe wihaye cyo kuba mu 2063 Afurika izaba yigenga, yihagije kandi iteye imbere.

Umuyobozi w’Umuryango ugamije ukwibohora kwa Afurika, Pan African Movement Ishami ry’u Rwanda, Protais Musoni, yashimiye Hategekimana ku bw’igitabo yanditse, avuga ko Abanyafurika bakwiriye guhagarika gutekereza ko badashoboye kuko bibadindiza.

Yagize ati “Ubucakara bwararangiye, igisigaye ni Abanyafurika kwivana ubukoloni mu mitwe. Dukwiriye gushyira imbaraga mu nyigisho za politiki, tukandika, tugasoma ibitabo kugira ngo urubyiruko rwacu rukurane ishema ryo kwitwa Abanyafurika.”

Hategekimana Richard yashimiye abagize uruhare bose ngo igitabo ‘Afurika Dushaka’ kiboneke, avuga ko ari umusanzu ukomeye ku rubyiruko rwa Afurika ruriho ubu n’uruzaza.

Yavuze ko amateka agaragaza ko nubwo Afurika yagiye ihura n’ibibazo bitandukanye, buri gihe yagiye igobokwa n’abana bayo bafite icyizere cy’ejo hazaza.

Ati “Afurika yaje kugira abana bayo bayikunda, bashishikazwa n’uko yatera imbere baharanira kuyibohora. Kugeza uyu munsi rero nubwo Afurika ikirimo ibibazo byinshi kandi by’ingutu biyibangamira gutera imbere, hari icyizere cy’uko urugendo rwo kubaka Afurika ishakwa n’Abanyafurika rushoboka.”

Yakomeje agira ati “Kugira ngo Abanyafurika bubake Afurika bashaka bisaba ko bakomeza kurangwa n’indangagaciro y’ubumwe, gukunda Afurika, kubahana, gutabarana, gufatanya muri byose, kugira umutekano muri byose, kwimakaza ububanyi n’amahanga buzima, kwimakaza iterambere ry’ubukungu, guhanga ibishya, guharanira kwigira no kwihesha agaciro.”

Hategekimana afite ibindi bitabo bitandukanye yasohoye birimo Intwari Mpinduramatwara Paul Kagame, Urubyiruko Dufitanye Igihango, Sinzatesha Agaciro Uwakansubije na Igihango n’Inkotanyi.

Muri uyu muhango kandi hatanzwe ibihembo ku bana barushije abandi mu marushanwa yo gusoma, aho hatanzwe ibihembo bitandukanye birimo mudasobwa, amagare, imidali, ibikombe, ibyemezo by’ishimwe n’ibindi.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye muri Minisiteri y’Uburezi, Gaspard Twagirayezu yitabiriye uyu muhango wo gutanga ibihembo.

Twagirayezu yashimiye urugaga rw’abanditsi ku gikorwa cyo gutegura aya marushanwa, avuga kk ari ingenzi cyane mu gushishikariza abana gusoma. Yavuze ko amarushanwa nk’aya akwiriye kuba ngarukamwaka, avuga ko nka Minisiteri biteguye gutanga inkunga yabo ngo bikomeze.

Abana 30 nibo barushanyijwe ku rwego rw’Igihugu. Mu biga mu mashuri abanza batatu ba mbere ni Igihozo Rosette, Iduhayituze Teta na Tona Sengesho. Mu mashuri yisumbuye abaje imbere ni Yezakuzwe Benise, Iyarwema Byusa na Isaro Sandrine.

Inzobere mu bwanditsi bw'ibitabo n'abandi bafatanyabikorwa bari bitabiriye
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye muri Minisiteri y’Uburezi, Gaspard Twagirayezu yitabiriye uyu muhango wo gutanga ibihembo ku bana bahize abandi mu marushanwa yo kwandika
Protais Musoni yasabye Abanyafurika kureka kwipfobya kuko biri mu bigisubiza inyuma Afurika
Bamwe mu bitabiriye bagaragaje ko urubyiruko rwa Afurika rukwiriye gufashwa kumva neza intego uwo mugabane wihaye ngo utere imbere
Hategekimana Richard yavuze ko icyerecyezo Afurika yihaye gishoboka mu gihe cyose abayituye bazaba bashyize hamwe
Igitabo 'Afurika Dushaka' cyitezweho gufasha urubyiruko kumenya neza ibikenewe ngo uwo mugabane ureke guhora utegeye amaboko amahanga
Bamwe mu rubyiruko rwari rwitabiriye imurikwa ry'iki gitabo
Musoni Protais yagaragaje ko gusoma no kwandika biri mu bizafasha Afurika gutera imbere kuko ari isoko y'ubumenyi
Umunyamakuru Barore Cleophas ayoboye umuhango wo kumurika igitabo 'Afurika Dushaka'
Abana barushije abandi mu marushanwa bahembwe amagare
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye muri Minisiteri y’Uburezi, Gaspard Twagirayezu ahemba umwe mu bana bitwaye neza
Musoni Protais ahemba umwe mu bana biga mu mashuri yisumbuye witwaye neza mu marushanwa
Buri mwana muri 30 bitabiriye amarushanwa ku rwego rw'igihugu yambitswe umudali
Akarere ka Rutsiro kahembwe kuko kahize utundi mu bwitabire mu marushanwa yo gusoma no kwandika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .