00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hasohotse igitabo ‘Umugore Ni Igitabo’ gishishikariza abagore kwimenya

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 29 March 2022 saa 08:05
Yasuwe :

Umwanditsi Ahayo M. Anita yashyize hanze igitabo cye cya mbere yise ‘Umugore Ni Igitabo’ kigizwe n’inama 60 zifasha abagore kwimenya no kurushaho gukora ibyiza.

Iki gitabo cyamuritswe ku mugaragaro ku Cyumweru, tariki ya 27 Werurwe 2022, mu muhango wabereye kuri Hôtel Milles Des Collines. Uyu mwanditsi yagaragaje ko kizagira uruhare mu iterambere ry’umugore kandi cyubake umuryango Nyarwanda.

Muri iki gitabo umwanditsi agaruka ku ihezwa umugore yagiye akorerwa mu Rwanda, muri Afurika no ku Isi muri rusange.

Mu kiganiro na IGIHE, Ahayo yavuze ko yacyanditse agamije gushishikariza abagore kwimenya.

Ati “Iki gitabo nacyanditse maze kureba umugore agaciro agira iyo yimenye, akamenya imbaraga zimurimo, akamenya ko ashobora kugera ku bintu byinshi. Umugore ni igitabo ni ukuvuga ngo iyo gifunze nta wumenya ikirimo cyaba gifunguye ugahera ku rupapuro rwa mbere ugera ku rwa nyuma umaze kumenya byinshi.”

Yakomeje avuga ko ingingo zose yanditse zifite agaciro ariko hari izo umuntu akwiye kwitaho cyane nko kwimenyaa, kwikunda no kubahiriza igihe izi nizo ashishkariza abagore n’abagabo kwitaho cyane.

Ahayo yavuze ko iki gitabo yanditse kizatanga umusanzu mu muryango Nyarwanda kuko uzagisoma azisobanukirwa neza bitume arushaho kubaho neza.

Yagize ati “Umugore cyangwa undi muntu wese wamaze kwisobanukirwa ubuzima buroroha, abo babana bakamera neza n’igihugu kigatera imbere, uzasoma iki gitabo azakora ibintu neza kurenza uko byari bisanzwe.”

Ku ruhande rw’abitabiriye imurikwa ry’iki gitabo kandi babonye umwanya wo kugisoma bemeje ko cyandikanywe ubuhanga kandi kizatanga umusanzu mu guteza imbere umugore n’umuryango muri rusange.

Umunyamakuru wa RBA, Barore Cleophas, uzobereye mu bitabo yavuze ko gikubiyemo inyigisho zizafasha abagore ndetse gishyire itafari ku mibanire y’imiryango.

Ati “Iki nabonye ari kimwe mu bitabo byigisha, bisobanura ibijyanye n’ubwuzuzanye bw’umugabo n’umugore ariko cyane by’umwihariko cyikavuga ku mugore ariko n’abagabo harimo byinshi byiza byabafasha.”

Yakomeje avuga ko nyuma yo gusoma iki gitabo yabonye umwanditsi yashakaga kwigisha abagore kwisobanukirwa ndetse bakisobanurira n’abandi.

Ati “Iki gitabo gishishikariza umugore kwimenya bimufasha kwihesha agaciro akagahesha n’abandi, akabasha kuba yabisobanurira akababwira ati ndi uyu mumfate nk’uyu, sinsaba kugirirwa impuwe nk’umuntu w’intege nke.”

Yakomeje ati “Umwanditsi atwereka umugore nk’ushoboye ariko nk’ugomba kumenya ko ashoboye, arasa n’ubwira umugore ngo witegereza ko abandi bazaguha agaciro, amategeko mu Rwanda aragatanga we aravuga ngo menya uwo uriwe neza.”

Kankera Monique yavuze ko iki gitabo gikozwe ku buryo gitanga ibisubizo ku bantu batandukanye bagize sosiyete.

Ati “Iki gitabo gikoranye ubuhanga kandi gisubiza ibibazo byinshi by’ubuzima bw’abagore haba abato n’abakuru no ku bagabo n’abandi bantu muri rusange baba Abanyarwanda n’abanyamahanga.”

Yakomeje avuga ko umuntu uzasoma iki gitabo azakuramo inyungu nyinshi kuko uwamaze kwimenya ntaho aba agihuriye n’ibibazo byo muri sosiyete.

Ahayo M. Anita iki ni igitabo cye cya mbere ashyize hanze ariko yatangaje ko afite ibindi yanditse bizajya hanze nk’ikigaruka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

"Umugore Ni igitabo" ubu kiri kuboneka kuri Supermarché ya La Gardienne mu Kiyovu, ku Cyicaro cya Sawa Citi ku muhanda wa Poids Lourds no kuri Depot Pharmaceutique Trust Pharmalab aharebana n’inyubako ya MIC.

Umwanditsi Ahayo M. Anita yashyize hanze iki gitabo gishishikariza abagore kwimenya
Umuhango wo kumurika iki gitabo witabiriwe n'abantu batandukanye
Byari ibyishimo kuri Ahayo M. Anita wabashije gushyira hanze igitabo cye cya mbere
Umunyamakuru Cleophas Barore yashimye ubutumwa bukubiye muri iki gitabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .