Hashimiwe abateza imbere ubwanditsi n’ubushakashatsi mu Rwanda, hatungwa urutoki ireme ry’ibyandikwa

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 5 Ugushyingo 2020 saa 07:30
Yasuwe :
0 0

Hatanzwe ibihembo bitandukanye ku bantu bagize uruhare mu iterambere ry’ubwanditsi n’ubushakashatsi mu Rwanda, hatangwa umukoro kugira ngo handikwe ibifitiye akamaro abaturage kandi bisubiza ibibazo bihari.

Ibyo bihembo byatanzwe ku nshuro ya mbere kuri uyu wa Gatatu, bitangwa na Kigali Business Angel Network, ikigo gisanzwe gitanga inama n’amahugurwa mu bushakashatsi, ubucuruzi no guhanga udushya.

Hashimiwe abantu batandatu bagaragaje umuhate mu gushyigikira no guteza imbere ubwanditsi mu Rwanda. Mu cyiciro cy’umuntu ukuze wagaragaje guteza imbere ubwanditsi n’ubushakashatsi mu Rwanda hashimwe Antoine Mugesera usanzwe ari umwanditsi w’ibitabo, mu cyiciro cy’umuntu wagaragaje gukunda gusoma agura ibitabo, hahembwe Madamu Ingabire Marie Immaculée.

Umushakashatsi wagaragaje imbaraga n’umuhate mu gukora ubushakashatsi busubiza ibibazo bihari hahembwe Prof Kigabo Thomas,Hategekimana Richard yahembwe nk’umuntu wagize uruhare mu gushinga imiryango y’abanditsi, kwandika ibitabo birimo indangagaciro na kirazira mu iterambere ry’Igihugu n’uruhare agira mu guteza imbere umuco wo kwandika no gusoma ibitabo nk’umuntu ukiri muto.

Uwagaragaje umuhate mu kumenyekanisha ibikorwa by’ubwanditsi hashimiwe umunyamakuru Cleophas Barore, naho umushoramari wagaragaje umuhate mu gutera inkunga ibikorwa by’ubwanditsi hashimiwe Mushimiyimana Eugenie.

Muri uyu muhango, hagarutswe ku mpamvu zituma ubwanditsi n’ubushakashatsi mu Rwanda bidatera imbere, aho hibanzwe cyane ku ireme ry’ubushakashatsi n’ibyandikwa.

Prof Kigabo Thomas ushinzwe Ishami ry’Ubukungu muri Banki Nkuru y’u Rwanda, yavuze hakenewe ko abantu bose bagira umuco wo gusoma no gufata ibyemezo bishingiye ku bushakashatsi, bityo bigaha umukoro abakora ubushakashatsi.

Ati “Hari igihe dutekereza ko abashakashatsi aribo bakwiriye gukora ubushakashatsi bakaza kubitugurishaho ariko hakwiriye kubaho na wa muco aho umuntu yicara mu biro akavuga ati ibi byemezo mfata bishingiye kuki? Iyo utangiye kwibaza icyo kibazo ukenera gukorana n’abashakashatsi.”

Yagarutse ku buryo abanyeshuri batozwa gukora ubushakashatsi bakiri ku ntebe y’ishuri, agaragaza ko nta mbaraga zishyirwamo ahereye ku bitabo bandika iyo basoje amasomo.

Ati “ Ubu ugiye nko mu isomero rya Kaminuza ugafata za memoires zirimo hanyuma ugashaka kuzerekana ko zakozwe na Kaminuza zo mu Rwanda inyinshi wazitwika ngo hatagira uza no kuzisoma. Ikibazo ntabwo ari ba banyeshuri ahubwo na ba barimu. Hakenewe imyumvire ko ubushakashatsi atari ukwandika gusa ahubwo ni ireme ry’ibyo wanditse.”

Nyirabahizi Béata wari uhagarariye Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, yavuze ko u Rwanda ari igihugu gishaka kugira ubukungu bushingiye ku bumenyi, kandi ko ibyo bitagerwaho ubwanditsi n’ubushakashatsi bikiri inyuma.

Ati “Nitugira umuturage ufite ubukungu bushingiye ku bumenyi aziteza imbere ateze imbere igihugu cye. Ntabwo tuzongera kubavana hanze , tuzaba twabonye abakozi mu gihugu cyacu bahagije bafite ubumenyi bashobora gukora mu nzego zose. Bazabikura muri bya bitabo twanditse, muri bwa bushakashatsi twakoze busubiza ibibazo biriho.”

Perezida w’urugaga rw’abanditsi mu Rwanda, Hategekimana Richard yavuze ko kugira ngo ubwanditsi n’ubushakashatsi bitezwe imbere, hakenewe uruhare rw’inzego zose hibandwa ku kumva akamaro k’igitabo n’ubushakshatsi mu byemezo bifatwa.

Umuyobozi w’ikigo cyateguye ibyo bihembo, Banamwana Gilbert yavuze ko gushimira abagize uruhare mu iterambere ry’ubushakashatsi n’ubwanditsi, ari ikimenyetso ku bakiri bato kugira ngo nabo bakure babyiyumvamo.

Ati “Ni ukongera imbaraga zo gukora cyane, kunoza urwego ubushakashatsi buriho kugira ngo birusheho kuba byiza, noneho wa mwimerere na rya reme by’ubushakashatsi bitume rya terambere ryifuzwa turigeraho. Turizera ko uko iminsi ishira bizagenda bigerwaho, ubushakashatsi bukaba inkingi y’ubukungu twifuza.”

Abashakashatsi n’abanditsi nyarwanda kandi banenzwe kutamenyekanisha ibyo bakora, bifashishije uburyo bugezweho nk’ikoranabuhanga ku buryo byorohera abashaka gukoresha ibyo banditse. Byatumye hatangizwa urubuga Ideashop.rw kugirango rufashe abifuza ubushakashatsi n’ibitabo byakorewe mu Rwada.

Dr Ndushabandi Eric (hagati), Umuyobozi w'Ihuriro ry'Ibigo by'imari iciriritse mu Rwanda, AMIR, Aimable Nkuranga (iburyo) n'umunyamakuru Uwimana Basile ubwo hatangwaga ikiganiro ku buryo ubwanditsi n'ubushakashatsi byabyazwa amafaranga
Muri ibi biganiro hagaragajwe ko hakiri ikibazo cy'ireme ry'ibyandikwa mu Rwanda
Antoine Mugesera (iburyo) yahembwe nk'umuntu ukuze uharanira guteza imbere ubwanditsi
Mu cyiciro cy’umuntu wagaragaje gukunda gusoma agura ibitabo, hahembwe Madamu Ingabire Marie Immaculée
Mushimiyimana Eugenie yahembwe nk'umushoramari wateje imbere ubwanditsi abinyujije mu nkunga atanga
Perezida w'Urugaga rw'abanditsi mu Rwanda, Hategekimana Richard ni umwe mu bahembwe
Prof Kigabo Thomas yashimiwe kuba agira uruhare mu bushakashatsi bukemura ibibazo bihari
Umunyamakuru Barore Cleophas yashimiwe ku muhate we mu kumenyekanisha ubwanditsi mu Rwanda
Nyirabahizi Béata wari uhagarariye Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco yavuze ko u Rwanda rutagera ku ntego yo kuba igihugu gishingiye ku bumenyi ubwanditsi n'ubushakashatsi bikiri inyuma
Madamu Ingabire Marie Immaculée yashishikarije abandika mu Rwandakugerageza kwandika mu Kinyarwanda nk'ururimi rwumvwa neza n'abanyarwanda benshi
Umusaza Antoine Mugesera ni umwe mu bashimiwe kubwo guteza imbere ubwanditsi
Prof Kigabo Thomas yavuze ko ubushakashatsi bukwiriye gutezwa imbere buhereye mu mashuri, hanozwa ibyandikwa n'abanyeshuri
Gushimira abateza imbere ubwanditsi n'ubushakashatsi mu Rwanda bibaye ku nshuro ya mbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .