Iyo umuntu abyutse mu gitondo akajya ku kazi yaba yikorera cyangwa akorera abandi byanga bikunze hari ikintu runaka aba yifuza kugeraho mu buzima bwe bwa buri munsi kandi kidatandukanye cyane no kuba ashaka ubukire.
Hari n’abayoboka inzira zigayitse usanga bishoye mu gucuruza ibintu bitemewe kugira ngo babashe kubona ubukire.
Niba uhorana inyota yo gukira, umwanditsi Dieudonne D’amour Nordkvist Hakizimana, yanditse igitabo gikubiyemo amabanga menshi yatuma ukira mu kanya gato abari bakuzi udafite n’urwara rwo kwishima bagatangira gutangazwa n’impinduka zaje mu buzima bwawe.
Uyu mugabo yabwiye IGIHE ko impamvu yanditse iki gitabo ari uko igihe yigaga ibijyanye n’ubukungu mu mu Bushinwa mu myaka yashize, hari amasomo akomeye yahaboneye.
Ati “ Maze kugera mu Bushinwa nkiga ibijyanye n’ubukungu nkanakora muri sosiyete zitandukanye z’abanya-Korea ndetse n’abanya- Suède , nahaboneye amasomo akomeye yatumye nanjye ntangira kwishingira ubucuruzi ndetse no guhimba ibintu binshya.”
“ Maze gusanga ko ubuzima bwanjye nzabukomereza mu mahanga kubera umuryango nubatseyo, nasanze ko gushyira mu nyandiko ibyo nungutse no kubisangiza abandi ko ari inkunga naba nteye Igihugu cyacu kugira ngo kizamure imibereho y’abaturage bacyo kandi buri munyarwanda wese akamenya ko afite imbaraga zo kugera ku bukungu no kubaho neza aramutse abishatse.”
Akomeza avuga ko iki gitabo kimeze nk’ikarita[Map] ikwereka inzira ushobora gucamo ugatera intambwe igera ku bukungu.
Muri iki gitabo cye yise ‘Gukira Bishobokera Buri Wese, Ariko Biraharanirwa’. hari aho agaragaza agira ati ‘Ntukishimire ko ugeze ku ntego yawe; kuko umunsi wayigezeho uzitura hasi’.
Iki gitabo kiri mu bice bitandukanye birimo ikivuga ngo ‘Urufunguzo Ninjye Urufite’ aho uyu mwanditsi agaragazamo ibintu byinshi byerekana ko umuntu ariwe ugena ubuzima bwe, uko wagera ku byishimo byawe n’ubuzima bwiza bw’umunezero wifuza n’ibindi.
Ikindi kirimo ni amahame yibanze yagufasha kugera ku ntsinzi ndetse no ku nzozi zawe.
Ikindi gice ni icya kabiri yise ‘ Ubushobozi Bwawe Ntibugira Ingano’ aho agaragaza ubushobozi bwihariye buri muntu afite ku buryo nta n’umwe ukwiriye kwitinya no kwitakariza icyizere.
Ati “Iki gitabo cyagufasha gushyira ubuzima bwawe mu cyerecyezo wifuza, kuba uwo wifuza kuba we, kugera aho wifuza kuzagera mu bukungu ndetse n’ubuzima bw’ibyishimo n’umunezero wifuza, ushyize mu bikorwa amahame ndetse n’inama bikirimo”.
Iki gitabo kuri ubu abenshi bashobora kukibona ku buntu bagiye muri Google Play Store bakandika mu ishakiro ijambo ‘Gukira’ bakabasha kuba bakibona ku buntu. Iki gitabo kandi kiraboneka muri Library CARITAS i Kigali.
Dieudonne D’amour Nordkvist Hakizimana wanditse iki gitabo yavukiye mu Rwanda mu 1977, muri Komini Kibali ahahoze ari Perefegitura ya Byumba ubu ni muri Gicumbi mu Mjyaruguru.
Amashuri yisumbuye yayize muri IFAK ku Kimihurura na Groupe Scolaire De La Salle i Byumba. Mbere yo kujya i Burayi, yamaze imyaka 10 mu Bushinwa yiga ibijyanye n’Ubukungu n’Ubumenyamuntu. Ni umuyobozi wa Sosiyete Igitego ikorera muri Suède, ikora ibijyanye no Guhanga udushya.
Amaze kwandika ibitabo birimo icyitwa ‘Amashyiga y’umunezero’ cyagiye hanze muri Nzeri 2019 , ‘Happiness Triangle’ cyangwa se ‘Mpandeshatu y’umunezero’ cyasohotse muri Kamena 2018, n’ikindi yasohoye mu Ugushyingo 2019 cyitwa ‘My Father Never Walked on Water’.
TANGA IGITEKEREZO