Hagiye gutangwa ibihembo ku bagize uruhare mu guteza imbere ubwanditsi n’ubushakashatsi mu Rwanda

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 2 Ugushyingo 2020 saa 07:26
Yasuwe :
0 0

Bwa mbere mu mateka y’u Rwanda hagiye gutangwa ibihembo bigamije guteza imbere ubwanditsi n’ubushakashatsi, hagamijwe gushishikariza abanyarwanda kwandika, gusoma no gukora ubushakashatsi.

Ibyo bihembo bizatangwa kuri uyu wa Gatatu tariki 4 Ugushyingo 2020, bitangwe na Kigali Business Angel Network, ikigo gisanzwe gitanga inama n’amahugurwa mu bushakashatsi, ubucuruzi no guhanga udushya.

Ubwanditsi n’ubushakashatsi ni zimwe mu nzego zititabirwa cyane mu Rwanda, akenshi n’ababirimo bagacibwa intege n’isoko rito, amikoro n’ibindi.

Umuyobozi wa Kigali Business Angel Network yateguye ibi bihembo, Banamwana Gilbert, yabwiye IGIHE ko hakenewe impinduka mu buryo abanyarwanda bafata ubwanditsi n’ubushakashatsi, bakumva neza ko ari inkingi y’iterambere.

U Rwanda rwihaye icyerecyezo 2050 aho rwifuza kuba rwabaye igihugu kiri mu bifite amikoro ahagije ku isi, bikazabanzirizwa no kuba igihugu gifite amikoro aringaniye bitarenze 2035. Ubukungu bw’u Rwanda byitezwe ko ahanini buzaba bushingiye ku bumenyi.

Banamwana yavuze ko ubwo bumenyi budashobora kuboneka, ubushakashatsi n’ubwanditsi bidahawe umwanya ugaragara.

Yagize ati “Tubona ko ubwo bumenyi butagerwaho abantu badasomye ngo bahange ibintu bishyashya, bakoreshe ubushakashatsi, bavumbure ibindi bigezweho bihatane n’ibindi bihugu.”

“Abashakashatsi bakwiriye gushishikarizwa gufasha abakiri bato ariko abato nabo bafite ibintu byose bikenewe. Ni umwanya mwiza wo gushimira ababigerageje n’abafite ibyo bakora. Ba bandi bakizamuka bakabona ko bafite aho bahera.”

Yavuze ko kandi uwo munsi bazamurika urubuga bakoze ruzajya rugurishirizwaho ibitabo n’ubushakashatsi bw’abanyarwanda ku buryo ubishaka ari kure bitazaba bikiri ngombwa gukora urugendo.

Ati “Ese bya bindi abashakashatsi bakoze, ntibacika intege iyo babonye bitagira aho bigera, bitagurwa, bidasomwa? Rimwe na rimwe usanga impamvu bidasomwa ari uko no kubigeraho bigoye. Twashyizeho urubuga ruri kuri internet rugurishirizwaho ibyo bitabo.”

Muri uyu muhango uzabera kuri Galaxy Hotel i Kigali, abazahembwa bari mu byiciro bitandatu. Icyiciro cya mbere hazahembwa umuntu ukuze wagaragaje guteza imbere ubwanditsi n’ubushakashatsi mu Rwanda. Ni mu rwego rwo gushishikariza abakuru gusigira ubumenyi abato binyuze mu bwanditsi.

Icyiciro cya kabiri, ni ugushimira umuntu wagaragaje gukunda gusoma agura ibitabo, icyiciro cya gatatu ni ugushimira umwe mu bashakashatsi bagaragaje imbaraga n’umuhate mu gukora ubushakashatsi busubiza ibibazo bihari, icyiciro cya kane ni ugushimira umuntu ukiri muto ugaragaza inyota yo kwandika.

Icyiciro cya gatanu hazahembwa uwagaragaje umuhate mu kumenyekanisha ibikorwa by’ubwanditsi n’ubushakashatsi mu Rwanda, naho icyiciro cya gatandatu ni ugushimira umuntu cyangwa umushoramari wagaragaje umuhate mu gutera inkunga ibikorwa by’ubwanditsi n’ubushakashatsi mu Rwanda.

Abategura ibi bihembo batangaje ko bifuza ko byajya biba buri mwaka.

Ibi bihembo bizatangwa bigamije gufasha abato gukurana umuco wo kwandika no gusoma, no gushishikariza abakuru gutanga ubumenyi bafite binyuze mu bwanditsi n'ubushakashatsi
Banamwana yavuze ko u Rwanda rutagera ku bukungu bushingiye ku bumenyi abantu batandika, badasoma cyangwa ngo bakore ubushakashatsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .