Iki gitabo kizajya hanze kuwa Mbere tariki ya 28 Werurwe 2022 muri Kigali Convention Centre.
Ni igitabo kiva imuzingo amateka ya Afurika uhereye mbere y’umwaduko w’Abakoloni, mu gihe cy’ubukoloni na nyuma y’aho ndetse n’uburyo bwafasha uwo mugabane kwigenga byuzuye.
Icyo gitabo kigaragaza indangagaciro na kirazira byafasha Abanyafurika kugira ngo bubake Afurika ibabereye.
Muri iki gitabo cy’amapaji 317, umwanditsi agaragaza ko Afurika yifuzwa igomba gukorerwa kandi ko bishoboka mu gihe Abanyafurika bashyira imbere guteza imbere ubumenyi n’ikoranabuhanga, byose biherekejwe n’ubumwe.
Mbere yo kwandika iki gitabo, Hategekimana yabwiye IGIHE ko yabanje gukora ubushakashatsi bwimbitse. Tito Rutaremara uri mu nararibonye z’u Rwanda ni we wakoze Ijambo ry’Ibanze ry’icyo gitabo.
Hategekimana ati “Iki gitabo kuzagirira akamaro abantu benshi cyane haba Abanyeshuri, abanyeporiki, abashakashatsi n’abandi kuko kirimo ubukire buzafasha kumenya aho Afurika iva ndetse n’aho ijya.”
Hategekimana Richard asanzwe ari umunyamuryango wa Pan African Movement, Ishami ry’u Rwanda. Mu gitabo cye agaragaza impamvu Afurika yatsinzwe, akagaragaza impamvu yabonye ubwigenge ndetse n’icyakorwa kugira ngo yibohore bya nyabyo.
Hategekimana yanditse ibindi bitabo bitandukanye birimo Intwari Mpinduramatwara Paul Kagame, Urubyiruko Dufitanye Igihango, Sinzatesha Agaciro Uwakansubije na Igihango n’Inkotanyi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!