00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hagiye gusohoka igitabo kimara amatsiko abangavu ku buzima bw’imyororokere

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 2 Ukuboza 2021 saa 01:44
Yasuwe :

Saye Company Ltd igiye gushyira hanze igitabo cyiswe ‘Iriza’ kigamije gufasha ingimbi n’abangavu gusobanukirwa byimbitse ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, hirindwa inda zitateganyijwe ziterwa abangavu.

Inda ziterwa abangavu ni kimwe mu bibazo bikomeye u Rwanda ruhanganye nabyo. Nibura buri mwaka, abagera ku bihumbi 15 baterwa inda, ahanini biturutse ku bumenyi buke mu bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.

Umuyobozi wa Saye Company Ltd, Amina Umuhoza, yabwiye IGIHE ko banditse igitabo ‘Iriza’ bagamije kuziba icyo cyuho cy’amakuru make ku buzima bw’imyororokere n’ipfunwe abangavu bakunze kugira kuri iyo ngingo.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Ugushyingo, habaye umuhango ubanziriza uwo kumurika icyo gitabo, ahatanzwe ibiganiro bitandukanye bikigarukaho n’ingamba zafatwa mu guhashya inda ziterwa abangavu.

Umuhoza yavuze ko iki gitabo cy’amapaji 20 bacyanditse bagamije guteza imbere ibiganiro n’ubumenyi buhagije mu bakiri bato ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.

Ati “Twarebaga uburyo busanzwe bukoreshwa mu kwigisha ubuzima bw’imyororokere ugasanga abana badafungukiwe kuganiriza abandi iyo ngingo, harimo ipfunwe. Ni bwo twavuze tuti ‘nta kuntu twakora agatabo keza kagufi, karimo inkuru isanzwe abangavu bacamo.”

Yakomeje avuga ko ibikubiye muri ako gatabo ari ubuzima busanzwe ingimbi n’abangavu bacamo ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.

Nko ku bangavu, yavuze ko inkuru iri mu gitabo igaruka ku bibazo abakobwa bahura nabyo byo kutabona amakuru ahagije ku bijyanye n’ukwezi k’umugore (imihango), ipfunwe ku babyeyi, urungano n’abandi.

Ati “Turerekana tuti ‘ese iyo umwangavu agiye mu mihango bigende gute? Kwa kundi bagusekaga mu mashuri abanza, ni ubwo buzima twerekana noneho n’ingaruka ziba haba ku mubyeyi utaganirije umwana, ku mwana nyirizina ndetse n’uwahohoteye umwangavu.”

Iriza ni igitabo kandi kirimo ibyiringiro n’icyizere cy’ejo hazaza ku mwangavu wanyuze muri ibyo bibazo n’amasomo bikwiriye gusigira abandi.

Umuhoza ati “Ntabwo dushaka ko habaho ipfunwe ku buzima bw’imyororokere, turashaka ko biba nk’ibindi biganiro bisanzwe, ntibibe ibyo abantu baganira bihishe.”

Biteganyijwe ko iki gitabo kizasohoka ku mugaragaro mu minsi iri imbere, kikagezwa mu mashuri no mu nzu zicuruza ibitabo mu Rwanda.

Iki gitabo ‘Iriza’ cyanditswe na SAYE Company Ltd ku bufatanye na Ngarambe Elisée mu mushinga Dukataze, ku nkunga ya SI Creative Force yo muri Suède. Cyashushanyijwe na Gravity studio, gitunganywa na Kalima Alain afatanyije na Shabani Bizimana. Igitabo cyakosowe na Imfura Heritage.

Uyu muhango witabiriwe n'abantu batandukanye
Iki gitabo kije gufasha izindi nzego mu rugamba rwo guhashya inda ziterwa abangavu
Iki gitabo cyitezweho gufasha ingimbi n'abangavu kumenya byinshi ku buzima bw'imyororokere
Umukinnyi wa filime Rusine ni umwe mu bitabiriye umuhango ubanziriza uwo kumurika 'Iriza'
Iki gitabo cyitezweho gufasha ingimbi n'abangavu kumenya byinshi ku buzima bw'imyororokere
Hatanzwe ibiganiro bigaruka ku ngamba zikwiriye ngo ubumenyi ku buzima bw'imyororokere busakare hose
Habayeho umwanya wo gususurutsa abari bitabiriye uyu muhango

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .