Iki gitabo cyanditswe na Ahayo M. Anita kizamurikwa ku Cyumweru tariki ya 27 Werurwe 2022. Kigaruka ku ihezwa umugore yagiye akorerwa mu Rwanda, muri Afurika ndetse no ku Isi muri rusange.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Ahayo Anita yavuze ko yatekereje kwandika iki gitabo nyuma yo kubona “Ukuntu umugore iyo ahawe agaciro agera ku bintu byinshi.” Kuri we yemeza ko “umugore agomba gushyigikirwa, agaterwa imbaraga ariko ikiruta ibindi akimenya we ubwe”.
Iki gitabo cya paji 237 kigaruka byimbitse ku bikorwa bitandukanye abagore n’abakobwa bagiye bakorerwa ku buryo byabagizeho ingaruka z’uko uyu munsi bamwe muri bo bakitinya.
Kigaragaza uko “kuva kera na kare mu Rwanda abana bose batafatwaga kimwe, aho iyo ubushobozi bwabaga buke, abana b’abahungu boherezwaga ku ishuri, bashiki babo bagasigara mu mirimo yo mu rugo, cyangwa bagasabwa kugumana na ba sekuru na ba nyirakuru kugira ngo babashajishe.”
Uyu mwanditsi akomeza avuga ko mu Rwanda rwo hambere agaciro k’umugore katerwaga n’uburyo abanye n’umugabo ndetse n’umuryango yashatsemo,
Ati “Gutera imbere no kwemerwa k’umugore mu muryango byaterwaga n’uko abanye n’umugabo we, umuryango yashatsemo ndetse n’umuryango mugari muri rusange.”
Yavuze ko ibi byagize ingaruka zitandukanye zirimo no kuba u Rwanda rwaramaze igihe rutagira abagore mu myanya ifata ibyemezo, baba barimo nabwo bakaba ari bake cyane kandi ugasanga batifitiye icyizere.
Iki gitabo gikubiyemo kandi inama 60 zafasha abagore gutera imbere. Ni inama ahanini zishingiye ku byo abahanga bagiye bavumbura ndetse bagakorera inyigo.
Urugero hari aho kivuga ko kugira umugore agere ku butsinzi agomba kureba ibintu mu ishusho yabyo uko byakabaye atibeshya, gusobanukirwa n’icyo yita gutsinda, guhitamo uburyo bwe bwo kubaho no kumenya uwo ariwe.”
Uretse izi nama 60, iki gitabo kirimo n’amagambo 10 (quotes) yavuzwe n’abagore bageze ku bintu bitandukanye barimo n’abo mu Rwanda. Muri aba harimo Oprah Winfrey, Hilary Clinton, Louise Mushikiwabo, Yolande Mukagasana n’abandi.
Izi nama nazo mu gihe abandi bagore baba bazigendeye zishobora kubafasha gutera imbere.
Ahayo avuga ko iki gitabo yacyanditse kugira ngo kizafashe bagenzi be kwisuzuma bakamenya neza uko banoza ibyo bakora, kubaho bishimye no gutera imbere.
Biteganyijwe ko umuhango wo kumurika iki gitabo uzabera muri Hôtel Des Mille Collines ku Cyumweru, nyuma yaho abashaka iki gitabo bakazajya bagisanga muri supermarché ya La Gardienne mu Kiyovu.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!