00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanditsi nyarwanda basohoye ibitabo by’indashyikirwa mu bihe bya Covid-19 bagiye gushimirwa

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 9 Kamena 2021 saa 02:50
Yasuwe :
0 0

Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda rugiye gushimira abanditsi nyarwanda babaye indashyikirwa mu kwandika ibitabo byimakaza indangagaciro na kirazira mu iterambere ry’igihugu byanditse mu Kinyarwanda, by’umwihariko ibyasohotse mu bihe bya Covid-19.

Uwo muhango uteganyijwe kuwa 11 Kamena 2021 kuri Kigali Public Library ku Kacyiru mu mujyi wa Kigali.

Ibitabo bizashimira ni ibyashimwe n’abanditsi b’ingeri zinyuranye, ibitabo bishimwa n‘abasomyi bakabihamya babigura cyane.

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda, Hategekimana Richard, yavuze ko ibyo bitabo bizatoranywamo ibishimirwa bigomba kuba byarasohotse hagati y’umwaka wa 2020 na 2021.

Hazanashimirwa kandi abantu ku giti cyabo cyangwa ibigo byaba ibyigenga ndetse n’ibya Leta byimakaza umuco wo gushyigikira abanditsi, bikabikora bigura ibitabo byabo kugira ngo bifashe abantu benshi.

Hategekimana yagize ati “Iyo Umusomyi aguze igitabo cy’umwanditsi aba amubwiye ati turagushyigikiye komereza aho.”

Yavuze ko iki gikorwa nubwo ari ubwa mbere kibaye mu Rwanda, kizakomeza kuba igikorwa ngarukamwaka kandi akizera ko kizaba umusingi w’umusemburo w’Iterambere ry’Umuco wo kwandika no gusoma ibitabo.

Yasabye Abanyarwanda bose gukomeza kwimakaza umuco wo gusoma no kwandika ibitabo bigamije iterambere rirambye “kuko gusoma ibitabo ni isoko y’Ubumenyi bufasha mu kubaka igihugu.”

Muri gahunda za Guverinoma y’Imyaka 7 (2017-2024) bigaragara ko ubukungu bw’u Rwanda bugomba kuba bushingiye ku bumenyi (Economy Based Knowledge), kandi ibitabo ni inkingi ikomeye cyane mu kubaka ubumenyi.

Abazatanga ibiganiro ku munsi wo gushimira Abanditsi Nyarwanda
Ibitabo bizahembwa ni iby'Abanyarwanda byanditswe mu Kinyarwanda
Ibitabo ni umusingi w'ubumenyi bujijura abantu bagahanga bakiteza imbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .