Gukena Afurika yabihisemo: Ibidasanzwe mu gitabo gishya cya Apôtre Mutabazi

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 26 Kamena 2020 saa 11:44
Yasuwe :
0 0

Apôtre Mutabazi Kabarira (Brain) yasohoye igitabo "African Poverty is a Choice" cyinjira mu mizi y’ubukene bwa Afurika n’inkomoko yabwo n’uburyo Abanyafurika babwivanamo baramutse babishatse.

Iki gitabo cyagiye hanze mu minsi ishize, gikubiyemo ingingo zitandukanye zigaragaza ibyahejeje Afurika mu bukene, uko ibindi bihugu byabashije kwiteza imbere n’uburyo buri munyafurika abigize ibye akiheraho, uyu mugabane warenga indi yose mu bukire.

Apôtre Mutabazi mu gitabo cye "African Poverty is a Choice" avuga ko ikibazo gikomeye Abanyafurika bafite ari uko bataramenya aho ikibazo bafite gituruka, bagashaka buri gihe guhirikira ibibazo ku bandi, batarebye bo ubwabo icyo bakora ngo bikemuke.

Yagize ati “Buri muntu afite ubushobozi buri muri we n’impano arusha abandi bantu, ariko abantu benshi babaho ubuzima bwo kutayimenya no kutayikoresha mu mwuzuro wayo, ari nacyo kibazo Afurika ifite, ntabwo bajya bizera ubushobozi bifitemo.”

“Usanga Umunyafurika yarageze ahantu yiyakira. Umuntu akavuga ngo njye ndi umucuruzi ukomeye, nzajya njya kurangura mu Bushinwa nze mbicuruze bagenzi banjye njye hariya ngagare kandi aho uvuye kubirangura ababikora bavukiye icyenda nk’ayo wavukiye.”

Mutabazi yagaragaje ko abantu benshi batekereza ko ubukene bwa Afurika buterwa n’ubuyobozi, nyamara we iyo asesenguye avuga ko ubuyobozi atari cyo kibazo kuko nta wakoze ibifitiye Afurika inyungu ngo asubizwe inyuma.

Ati “Abantu benshi baravuga ngo muri Afurika haba igitugu, ibyo nzapfa ntabyemeye. Muri politiki wenda harimo gukanira kandi nabyo bifite impamvu kuko Abanyafurika kubera inzara bafite barashonje kandi bararakaye. Ikibazo ni uko barakariye umuntu utari we.”

Yavuze ko abayobozi icyo bashinzwe ari ugushyiraho imirongo migari no gufasha abagize igitekerezo kizima ariko badashinzwe gutekerereza umuntu.

Mutabazi yagaragaje ko ikibazo kiri ahantu hatandukanye harimo n’uburezi, aho umwarimu atanga bike ku munyeshuri cyangwa se umwanya munini bakawumara biga ibyo batazakoresha mu buzima.

Mu gitabo "African Poverty is a Choice" kandi Mutabazi anenga uburyo abanyabwenge ba Afurika basa nk’aho ntacyo bayimariye, aho barangiza kuminuza bakaza baje gusaba akazi aho gukoresha ibyo bize bafasha Afurika kuvumbura no gukemura ibibazo bihari.

Yanenze na Guverinoma za Afurika uburyo zifata abitwa ko ari abahanga (aba- génies) bagashyirwa mu myanya y’ubuyobozi itabafasha gushyira mu bikorwa ibyo bize. Kuri we asanga mu buyobozi, abahanga badakwiriye kurenga 30 %, abandi bakajya gukora ibyo bize.

Ku bitwaza abakoloni ngo nibo bahejeje Afurika inyuma, Apôtre Mutabazi yabihakanye avuga ko ibyo biri mu nyungu zabo nta kosa ririmo, ahubwo ikosa riri ku banyafurika batamenya icyo bakeneye ngo babikumire.

Ati “Inzira abanyafurika turi gucamo ngo tuve mu bukene, si iyo ibihugu biri kudutera inkunga byaciyemo. U Burayi na Amerika bizahora iteka bihari kugira ngo biduhe intwaro nituvuga ko turambiwe abayobozi twita abanyagitugu ariko nituvuga ko dukeneye Kaminuza ya Harvard cyangwa MIT ngo bayitwubakire, n’aho wababwira ko ari ku ideni bazakubwira ngo cira birarura.”

Mutabazi kandi yerekana ko Abanyafurika ubwabo bakomeza kudakoresha ubushobozi bifitemo, aho atanga urugero rw’umuntu wumva ko akomeye akajya kurangura mu mahanga, nyamara atabasha gukopera ibyo ajya kurangura ngo umunsi umwe nawe azabikorere mu gihugu cye, mu gihe ariyo nzira ibihugu byinshi nk’u Bushinwa n’u Buyapani byagiye bikoresha ngo bitere imbere.

Ikindi atangaho inama kizavana Afurika mu bukene, ni ukudatekereza amafaranga mbere y’ibindi byose kuko bituma badashyira umwanya ku byagira akamaro k’igihe kirekire.

Ati “Ibintu bituma abantu bakena ni uguhora iteka batekereza babanjirije ku mafaranga. Inzira izana ubukire, reba ikibazo wiyumvemo ko ufite ubushobozi bwo kugikemura ugikemure wishyurwe amafaranga ariko nuhita utekereza amafaranga, uzashaka inzira y’ubusamo yo guhita uyabona.”

Itangazamakuru, abamenyekanisha Afurika n’ibiyikorerwamo ndetse n’abadipolomate, Mutabazi abashinja kudakoresha imbaraga ngo ibyakorewe muri Afurika bimenyekane nk’uko ahandi bikorwa, agasaba ko bikosorwa niba dushaka ko Afurika iva mu bukene.

Apôtre Mutabazi yashinze ikigo "INVENT AFRICA" kigamije gutanga inama n’ubujyanama ku mishinga n’ibindi. Bategura inama zigamije gufasha abantu gukuza no kubyaza umusaruro ibitekerezo bibarimo n’ibindi.

Igitabo "African Poverty is a Choice" kiboneka kuri office ya "Invent Africa" ku Kimihurura inyuma y’ahakorera StarTimes cyangwa ugahamagara kuri +250788309513 (WhatsApp) bakakikuzanira aho uherereye, ushobora no kohereza email kuri: [email protected]

Apôtre Mutabazi yavuze ko ubukene Afurika ifite yabishatse yaburandura, hakoreshejwe abahanga ifite
Igitabo 'African Poverty is a Choice' cyerekana ko inzira Afurika ishaka kunyuramo ngo igere ku bukire atari yo ibindi bihugu byakize byanyuzemo
Mutabazi avuga ko mu gitabo cye, agaragaza uburyo ubukire bwa Afurika buzaturuka ku banyafurika ubwabo
Iki gitabo kiraboneka ahantu hatandukanye hagurishirizwa ibitabo mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .