00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gufatwa ku ngufu akiri umwana, kwifuza gupfa, gucibwa mu muryango - Ibikubiye mu gitabo gishya Aimable Kubana yamuritse

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 20 Nzeri 2021 saa 08:26
Yasuwe :
0 0

Aimable Kubana wamenyekanye cyane mu ikinamico Urunana ari Semana, akaba umuhanzi w’indirimbo zakunzwe nka “abakobwa b’iwacu” n’umwanditsi, yamuritse igitabo gishya kigaruka ku buzima butoroshe yanyuzemo akiri umwana kugeza akuze, bwamuteye agahinda gakabije kugeza ubwo yifuza gupfa.

Iki gitabo cyanditse mu rurimi rw’Igifaransa yacyise “Thérapie personnelle, visite guidée dans ma tête”, cyasohotse ku wa 17 Nzeri 2021 ariko Kubana akimurika kuwa Gatandatu tariki 18 Nzeri 2021.

Nk’uko izina ryacyo ribivuga iki gitabo kikujyana mu buzima bwa Aimable Kubana benshi batamenye, uko yabayeho mu bikomere byinshi by’uruvangitirane, ingaruka byamugizeho mu buzima n’icyamuteye imbaraga zo kubisohokamo agashikama akaba umugabo ubu uvura abandi ibikomere.

Aganira na IGIHE yavuze ko bimwe mu byamukomerekeje cyane agarukaho muri iki gitabo, ari ukuntu yafashwe ku ngufu na mubyara wa papa we babanaga mu rugo.

Yamufashe akiri umwana kuva afite imyaka irindwi kugeza kuri 11 ariko yagerageza kubivuga ababyeyi be bakamutwama kuko batumvaga ko umuhungu yafatwa ku ngufu.

Ati “Muri iki gitabo mvugamo ihahamuka byanteye n’uburyo natangiye gusubira inyuma mu ishuri sinkomeze kuba uwa mbere, kuko nahoranaga ubwoba bigatuma mpozwa ku nkoni na papa akamfata nk’ikigoryi mu muryango atazi ibyo uwo mubyara we ankorera.”

“Uburyo mama yambwiraga ati ‘uramenye ucunge bashiki bawe abakozi bo mu rugo batabakorera ibya mfura mbi’ ntamenye ko aribwo buzima bwa buri munsi mbamo.”

Ibi avuga ko byamuteye ihungabana rikomeye, aho ari hose agahoza akaboko k’umutima kugira ngo yumve ko udahagarara.

Muri iki gitabo avuga ukuntu yumvise ubuzima bumushaririye, yifuza urupfu ararubura, kuko nta muntu n’umwe wo mu muryango we wari uzi ubuzima abayemo ndetse no kuba yaracecekeshejwe bwa mbere abivuga byatumye abigumana mu mutima bimwica kurushaho.

Uko Idini ry’abahamya ba Yehova ryatumye acibwa mu muryango

Igitabo “Thérapie personnelle, visite guidée dans ma tête” kigaruka kandi ku gikomere Kubana yatewe no gucibwa mu muryango kubera idini ry’Abahamya ba Yehova yakuriyemo, azira ibikorwa bye byo kuba umuhanzi, umunyamakuru, umukinnyi w’ikinamico n’umwanditsi, ubu akaba amaze imyaka 12 nta n’umwe bavugana.

Agira ati “Mu 2009 nari ndi mu Rwanda ndi umuntu ukomeye, ndi umukinnyi w’amakinamico mu Runana, nandika ibitabo, nkora kuri radio, nkora ibitaramo bikomeye, nkina amakinamico nahimbye, njyana abantu batsinze muri za Afurika y’Epfo n’ibindi.”

“Icyo gihe idini nakuriyemo, nabayemo n’abavandimwe banjye riti ‘nutareka kwandika, nutareka gukora ibitaramo, nutareka gukina mu Runana, nutareka gukora kuri radio, ntitugushaka, ibyo Imana ntibishaka. Kuva ubwo Abahamya ba Yehova baba baranshiye. Umuryango wanjye wose uraterana uti guhera uyu munsi niba udashaka kureka ibyo bagusabye ntituzongera kubonana nawe.”

Ibyamufashije gusohoka mu bikomere

Aimable Kubana wagize ubuto buteye agahinda kubera imyumvire yari ikiri hasi y’uko umuhungu atafatwa ku ngufu no gutandukana n’umuryango kubera idini, mu gitabo cye agaragaza ukuntu byose yabirenze akabivamo ndetse afite icyizere cy’ejo hazaza.

Yagize ati “Mu buto bwanjye nari umuntu uhora ubabaye mpora nigunze, gusa ikintu cyamfashije, ku myaka 11 nahinduye ikigo, abandi bajya gukina nkahora ndi inyuma y’ishuri, ndeba uko bakina ntanyeganyega. Umwana umwe rero araza ambaza impamvu ntakina ankubita urushyi ndamwirukankana ambaza impamvu ntakina, ati ngwino tujye gukina n’abandi bana.”

Akomeza avuga ko uwo mwana banganaga mu myaka ariwe watumye abasha kunyeganyega agakina, akishima akibagirwa ibibazo byo mu rugo byose. Ati “Iyo myaka ibiri byabayemo ubwo nari mfite imyaka 13, 14 niyo myaka nabayeho nishimye.”

Kubana avuga ko mu by’ingenzi byamufashije gusohoka mu bikomere byose ari impano afite yo kwandika indirimbo, kubyina, kujya mu matorero atandukanye, gukina amakinamico n’ibindi, kuko byatumye abasha kuvuga ibimuri ku mutima abinyujije mu nganzo, yongera yiyumva mu bandi nk’umuntu.

Asobanura impamvu acyanditse nyuma y’igihe kinini, yavuze ko ari ukubera ko aribwo yumva atuje yabashije kwiyakira ndetse ashaka ko iki gitabo gifasha n’abandi babayeho mu buzima bubi, bakongera kwigirira icyizere, bakshima ndetse bakumva ko bakongera guseka.

Aimable Kubana yasabye abantu bose gukomeza kugira urukundo no kwihangana kabone n’iyo baba baranyuze mu nzira mbi gute.

Ati “Ubutumwa nshaka gutanga ni urukundo. Ni ubwo abavandimwe banjye tutavugana haciyemo imyaka irenga 12 n’iyo twahuye wenda tutanaganira kubera idini, ariko ndabakunda n’umutima wanjye wose icyadutanyije ntikizakuraho urukundo mbafitiye, no kubwira abantu ko bakomeza kwihangana.”

Iki gitabo yamuritse cy’amapaji 208 cyasohorewe i Paris mu Bufaransa, gisohorwa n’inzu y’ubwanditsi yitwa Les Editions du Panthéon, kikaba kiboneka ahantu hose hacururizwa ibitabo kuri murandasi harimo na Amazon, abatuye mu Bufaransa bo bashobora no kukibona mu masomero, ndetse afite na gahunda yo kuzagihindura mu Kinyarwanda.

Si igitabo cya mbere yanditse kuko hari bitatu yanditse mu Kinyarwanda aribyo ‘Urukundo n’ibigeragezo’; ‘Iraha ry’akanya ritamara ipfa’; Ubuzima bw’agahinda muri St Paul (Génocide 1994). Hari n’ikindi aheruka gusohora mu 2015 nacyo kiri mu Gifaransa kitwa ‘Tu es Tutsi mon fils’, ndetse ko hari n’ibindi byinshi ateganya kwandika.

Aimable Kubana ni Umunyarwanda wacitse ku icumu rya Jenoside, wavukiye i Kigali mu 1976 atuye mu Bufaransa.

Hari ukeneye kumenya byinshi kuri iki gitabo cyangwa akeneye ubufasha yamwandikira ku rubuga rwa Instagram ‘aimablekubana’.

Iki gitabo yamuritse cy’amapaji 208 cyasohorewe i Paris mu Bufaransa, gisohorwa n’inzu y’ubwanditsi yitwa Les Editions du Panthéon
Iki gitabo yakimurikiye i Paris mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abayahudi
Muri iki gitabo, Kubana asobanura ukuntu yafashwe ku ngufu na mubyara wa papa we babanaga mu rugo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .