Ni mu muhango wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali. Witabiriye n’abayobozi batandukanye barimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko, Umutoni Sandrine na Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfré, n’Intebe y’Inteko y’Umuco, Amb. Robert Masozera.
Gaël Faye yagize umwanya wo kuganiriza abakunzi be ndetse no gusinyira abifuzaga gutunga isinya ye, anafatana amafoto n’abasanzwe bamukurikirana umunsi ku wundi bari bitabiriye iki gikorwa.
Igitabo ‘Jacaranda’ cyasohotse ku wa 14 Kanama 2024. Avugamo inkuru y’umwana witwa Milan, wigaga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko we yabaga i Versailles mu Bufaransa.
Igitabo kigaragaza Milan nk’umuntu wabonaga gusa amashusho ya Jenoside yakorewe Abatutsi yerekanwaga kuri televiziyo.
Nyina w’Umunyarwandakazi wari utuye i Paris, yamaze imyaka irenga 20 ataragira ikintu na kimwe abwira uwo mwana ku nkuru ye ndetse n’igihugu cyamwibarutse.
Milan yatangiye kurushaho kwibaza byinshi ubwo yabonaga mu itangazamakuru havugwa ibijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bituma yotsa igitutu umuryango we agamije kumenya inkomoko ye.
Iki gitabo kije nyuma y’imyaka umunani uyu muhanzi ashyize hanze icyo yise ‘Petit Pays’, avugamo inkuru y’uwitwa Gabriel, ingimbi ikomoka ku mubyeyi w’Umunyarwanda n’uw’Umufaransa. Uyu we aba yarakuriye mu Burundi, umuryango we ukaza kwimukira muri Yvelines nyuma y’igihe gito hatangiye intambara ya gisivile mu Burundi na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Iki gitabo yagishyize hanze muri Kanama 2016, kiba icya mbere asohoye nubwo cyasize kimwicaje ku meza y’abanditsi bubashywe kuko cyakoze ku mitima y’abasomyi benshi.
Ni igitabo cyahesheje Gaël Faye igihembo kizwi nka ‘Prix Goncourt des lycéens’ ndetse cyahinduwe mu ndimi zibarirwa muri 40 mu gihe avuga ko yagurishije kopi zirenga miliyoni 1,4.
Si ibyo gusa, inkuru yo muri ‘Petit Pays’ yanakinwemo filime zitandukanye, ikinamico kugeza no ku nkuru zishushanyije.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!