Ev Caleb yashyize hanze igitabo kivuga ku mugore we witabye Imana bamaranye amezi arindwi

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 12 Ukwakira 2020 saa 08:38
Yasuwe :
0 0

Uwagaba Joseph Caleb wahoze ari Umujyanama wa Papa Emile, akaba Umuvugabutumwa n’ushinzwe Itangazamakuru muri Bethesda Holy Church, yanditse igitabo kivuga ku mugore we Mucyo Sabine witabye Imana azize uburwayi nyuma y’igihe gito barushinze.

Iki gitabo yise ‘A Hundred days in marriage’ cy’amapaji 170 kivuga ku bigwi n’amateka y’umugore we Mucyo Sabine.

Uyu mugabo umugore we akiriho, bari baremeranyije ko bazandika igitabo kivuga ku rushako rwabo, umugore amaze kwitaba Imana, Uwagaba ntiyabihagaritse ahubwo yiyemeje kucyandika nk’uko bari barabisezeranye bakiri kumwe.

Ev Uwagaba Joseph Caleb muri iyi minsi ari kubarizwa muri Pologne aho yagiye kwiga Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (aho ari gushaka Masters ya kabiri).

Igitabo cye yanditse yacyise ‘A Hundred days in marriage’, bishatse kuvuga “Mu Minsi 100 twubatse urugo” cyubakiye ku nkuru y’iminsi 100 yamaranye na Mucyo Sabine mu rushako.

Yabwiye IGIHE ko gushyira hanze iki gitabo byari inzozi ze kandi zashoboye kuba impamo.

Ati “Inzozi zanjye zabaye impamo. Nifuje gusangiza amakuru y’ubuzima bwiza, agahinda gakabije ndetse n’umubabaro, intambara narwanye mu gusana umutima wanjye. Kuva ku munsi wa mbere nahuye na we [Mucyo], ibihe bya buki, amakuba yatugwiririye twembi byose bihatse inyigisho yahindura ubuzima bw’uzasoma iki gitabo.”

Yavuze ko inkuru ikubiyemo mu gitabo cye yibanda ku bigwi n’amateka ya nyakwigendera.

Yakomeje ati “Umurage mwiza yansigiye ndetse n’abandi byose byanteye kudacika intege kugeza nsohoje isezerano twagiranye mu gihe yari akiriho.’’

Igitabo cya Caleb Uwagaba, kiri mu rurimi rw’Icyongereza, yagisohoye abifashijwemo na kompanyi y’Abanyamerika, ifite icyicaro muri Amerika. Kiboneka ku maguriro ya murandasi azwi ku isi yose nka Amazon, Xlibris, Barnes, Noble, Google, iBooks, Scribd, Booktopia n’ayandi.

Ev Caleb Uwagaba na Sabine Mucyo bakoze ubukwe tariki ya 3 Werurwe 2018, nyuma y’iminsi mike cyane umugore we afatwa n’uburwayi bukomeye, amara igihe kinini yivuriza mu bitaro binyuranye byo mu Rwanda no hanze.

Yitabye Imana tariki 4 Ukwakira 2018 azize indwara yitwa ’Systemic Lupusc Erythematosus’ nk’uko byemejwe n’abaganga ba CHUK nyuma y’igihe kinini bari bamaze bamuvura ariko bataramenya icyo arwaye.

Uwagaba Joseph Caleb ni Umuvugabutumwa akaba anashinzwe Itangazamakuru muri Bethesda Holy Church
Ev Uwagaba Caleb yashyize hanze igitabo kivuga ku mugore we witabye Imana bamaranye amezi arindwi barushinze
A Hundred days in marriage ni igitabo cyanditswe mu rurimi rw'Icyongereza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .