Uwimpaye Elyse yanditse igitabo ku buzima bushaririye yanyuzemo mu bwana bwe n’uko yabuvuyemo

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 2 Ukuboza 2020 saa 08:17
Yasuwe :
0 0

Umusore w’Umunyarwanda, Uwimpaye Elyse wiga mu Bwongereza, yanditse igitabo ‘Soar Above Life’s Turbulence (Uko waguruka ukarenga ibisitaza byo mu buzima )’ kigaruka ku nzira y’ubuzima bushaririye yanyuzemo, ariko kudacika intege no gukorana umurava bikamufasha kubwivanamo.

Uwimpaye yiga mu Mwaka wa Gatatu w’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza muri Edinburgh University mu Bwongereza mu bijyanye na Electrical and Mechanical Engineering.

Yavukiye mu Karere ka Rubavu ari naho yamaze igihe kinini cy’ubwana bwe. Yakuze arerwa na mama we, ku bw’amahirwe make aza kumubura afite imyaka 12, atangira ubuzima bushaririye.

Yagize ati “Byansabye gukora cyane, nkarya rimwe ku munsi kugira ngo mbone uko mbika amafaranga yo kwishyura ishuri. Nakomeje kurwana n’ubuzima nirinda kucika intege.”

Mu gitabo cye, avuga uburyo yakomeje guhanyanyaza ariko ubwo yari afite imyaka 17 akaza kugira ibibazo ava mu ishuri, ku bw’amahirwe aza kubona uko arisubiramo.

Uwimpaye avuga ko ubuzima bwatangiye kugira icyerecyezo ubwo yabonaga amahirwe yo kujya kwiga mu Kigo Agahozo Shalom Youth Village giherereye mu Karere ka Rwamagana, ari naho yarangirije amashuri ye.

Ati “Mu gitabo mvugamo cyane umuryango wanjye, nkavugamo ikigo kimwe cyamfashije kuba uwo ndiwe, Agahozo Shalom Youth Village. Bampaye ubumenyi nkigenderaho n’uyu munsi. Sinakwibagirwa Mastercard Foundation Scholars Program yamfashije kugera kuri Kaminuza ya Edinburgh.”

Uyu musore avuga ko ubuzima yabayemo iyo adashikama ngo akurikire inzozi ze, atari kuba ageze aho ari uyu munsi. Avuga ko aho yavukiye ari mu cyaro, aho benshi mu rungano barutishaga ishuri guhinga no kuragira.

Yabwiye IGIHE ko yifuza gusangiza ubuzima yanyuzemo abandi babayeho nabi
nk’uko yabayeho ariko bafite intego zo kuzabaho neza.

Ati “Nizera ko gushikama n’umuhate n’inzozi zikomeye bijya biba ukuri igihe cyose udacitse intege. Igitabo cyanjye kivuga ibirenze ibibazo nanyuzemo, kivuga n’uburyo bwo kubyivanamo. Kijya mu mizi kikagaragaza uburyo twe abantu dushobora gufata ibibazo tukabibyazamo amahirwe.”

Yakomeje agira ati “Umuntu iki gitabo kizaryohera cyane ni umuntu usanzwe ukunda inkuru zitera akanyabugabo, zisubizamo abantu imbaraga. Umuntu uri guhura n’ibibazo mu buzima ushaka uburyo bwo kubisohokamo. Umwe uvuga uti n’ubwo hari ibibazo, ndashaka kubibyazamo amahirwe.”

Igitabo Soar above life’s turbulence kizasohoka muri Mata 2021, gisohowe n’Inzu yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yandika ibitabo, New Degree Press.

Kubera ko ibiciro byo gusohora igitabo bihanitse, Uwimpaye yashyizeho uburyo bwo kumutera inkunga ku babyifuza, bagura igitabo mbere bakazagihabwa mu ba mbere ubwo kizaba cyagiye hanze.

Ubwo buryo bwo kumutera inkunga buboneka unyuze aha: Soar Above Life’s Turbulence.

Uwimpaye yavuze ko iki gitabo yacyanditse ashaka gufasha abari mu bibazo nk'ibyo yanyuzemo ariko bafite inzozi zo kubisohokamo
Uwimpaye avuga ko umuhate, gukora cyane no kudatakaza icyizere aribyo byamufashije kwivana mu rusobe rw'ibibazo yahuye nabyo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .