00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dr Ndamyumugabe yanditse igitabo “Preaching from the Grave” kivuga uburyo Imana yamurinze muri Jenoside

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 Nyakanga 2020 saa 01:51
Yasuwe :
0 0

Dr Phodidas Ndamyumugabe umunyarwanda w’umuvagubutumwa wigisha muri Kaminuza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yashyize hanze igitabo ‘Preaching from the Grave’ gikubiyeno ubuhamya bw’inzira igoye yanyuzemo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ndamyugugabe wari umubwirizabutumwa mu itorero ry’abadivantitse b’uminsi wa karindwi mu Rwanda, yavuze ko kwizera no gusenga Imana ari byo byamufashije kurokoka.

Mu gitabo cye, yavuze ko yamaze iminsi 34 mu gihe cya Jenoside asenga kandi ari nako anyura kuri bariyei zicirwagaho abantu, ariko ukuboko kw’Imana kukamugenda imbere kugeza ubwo yahuraga n’abicanyi bagatinya kumwica.

Mu kiganiro yagiranye na One Nation Radio, Ndamyumugabe usigaye aba muri California y’Amajyaruguru yagize ati “Naturutse ku Kicukiro mfashe indangamuntu yanjye mu ntoki, kubera ko nari navuze ngo ntabwo ndi bupfe [..] Nari naravuze Imana nkiri muto, ndavuga nti niba uri Imana unyereke ko uri Imana koko.”

“Hashize icyumweru kimwe Jenoside itangiye, ndagenda bariyeri ya mbere nkasenga nti mu izina rya Yesu bahume amaso, bariyeri ya kabiri gutyo kandi banafata indangamuntu bagahinda umushyitsi. Yaza gutya n’icyuma mureba nkavuga nti mu izina rya Yesu muheze, ako kanya nkifungura amaso nkabona yafashe ikindi cyerecyezo arimo arajya ahandi.”

Dr Ndamyumugabe avuga ko ari ibintu byabaye inshuro nyinshi kugeza ubwo yarokokaga Jenoside.

Yandika iki gitabo, yavuze ko yashakaga kwereka abantu ko Imana iriho kandi ifite imbaraga ndetse ko no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, itari yabasize nkuko bamwe babivuga.

Ati “Ntabwo abamalayika bari basize u Rwanda, nta nubwo Imana yari yarusize nubwo habayeho ibibi nka biriya Imana yari igihari, yari ifite abo irinda bazabara inkuru, bazanayikorera mu gihe kizakurikiraho.

“Kucyandika, numvaga ari ngombwa gutanga uwo musanzu ngo mvuge Imana n’Igihugu cyanjye. Nigisha ko hari abantu babi babaho ariko ko hari n’abantu beza babaho kandi ko Imana ikomeza kuba mu ruhande rw’abeza. Ni ukugira ngo abantu bizere Imana, barusheho kumenya Imana ariko ko bakwiriye kuyiha imitima byimazeyo.”

Dr Ndamyumugabe yavuze ko abanyarwanda by’umwihariko abarokotse Jenoside, bakwiriye kwizera Imana kandi bakayishimira ko barokotse kuko ari uguha icyubahiro abishwe.

Ati “Aho bari bari mu mpinga z’imisozi bari bafite abapasiteri, bari bafite abapadiri babigisha abandi bari bari mu nsengero, hanyuma abacu bakaba barapfuye bizeye batyo ndetse bamwe bagiye batubwira bati tuzahurirayo ku nyanja y’ibirahure, narangiza njye nk’uwacitse ku icumu kwemera ntikumbemo, Imana sinyihe agaciro. Ninjye uba upfuye.Bikwiriye gutuma nanjye uwacitse ku icumu nizera iyo Mana, nkazabonana n’imiryango yanjye.”

Iki gitabo cy’amapaji 159 kiraboneka ku rubuga rwa Internet rucuruza ibitabo rwa Amazon.

Dr Phodidas Ndamyumugabe mu gitabo cye agaragaza uburyo yagiye anyura kuri bariyeri z'abicanyi muri Jenoside, Imana igakomeza kumujya imbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .