00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Daniel le Scornet ufite inkomoko mu Bufaransa yanditse igitabo kigaruka ku mateka y’Umujyi wa Kigali

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 24 Ukwakira 2022 saa 10:00
Yasuwe :

Daniel le Scornet ukomoka mu Bufaransa akaba aherutse kwiyemeza gutura mu Rwanda hamwe n’umugore we Christine le Scornet, yasohoye igitabo yanditse, kigaruka ku mateka y’Umujyi wa Kigali.

Daniel le Scornet yahinduye izina yitwa Rugamba mu gihe umugore we Christine yafashe irya Gasaro.

Uyu musaza yavuze ko yafashe icyemezo cyo kwandika mu mateka y’Umujyi wa Kigali cyiswe “Si Kigali était contée” kubera ko nta kindi gitabo yabonye kiyavugaho, bityo yiyemeza gutanga uwo musanzu wo kugaragaza inkomoko yawo yaba ishingiye ku bya roho, ubwami cyangwa iyobokamana nk’umwe mu bawutuye.

Ashingiye ku buhamya bw’abantu batandukanye yavuganye na bo ahamya ko Kigali itavutse mu gihe cy’ubukoloni ahubwo inkomoko yayo iva kure mu mateka ya mbere yabwo, wagiye waguka uhereye mu gihe cy’ubwigenege bw’u Rwanda aho wari ufite abaturage 6000 gusa ariko ukaba waragutse mu buryo bukomeye.

Ni Umujyi afata nk’ufite agaciro gakomeye muri Afurika no hanze yayo ariko ubukoloni bwari bwarawubujije gutera imbere. Kuri ubu ngo ushimwa n’isi yose kubera ubuzima bwiza bwaho, wita ku ibungabungwa ry’ibidukikije, isuku y’intangarugero kandi ukagira n’umutekano usesuye.

Ibijyanye n’ibihe bikomeye Umujyi wa Kigali wanyuzemo nko kuba warabereyemo urugamba rwo guhagarika Jenoside, uko ingabo za RPA zayihagaritse mu gihe amahanga yareberaga, biri muri iki gitabo ndetse

gifungura amarembo ku Rwanda kuko UMujyi wa Kigali bidashoboka kuwutandukanye n’u Rwanda ubwarwo nk’uko umwanditsi yakomeje abibwira IGIHE.

Ati “Kigali ni umutima w’u Rwanda.Iki gitabo gitanga urubuga rwo kongera gusubiza amaso inyuma, gutekereza ku bihe byose Umujyi wa Kigali wagiye unyuramo. Kuza i Kigali ni igikorwa cyo kwibuka, ni igikorwa cyo gukumira Jenoside.”

“Umujyi wa Kigali wambereye jye n’umugore wanjye impano kuko waratwakiriye, turi abaturage bawo, ni umujyi wacu, turawukunda.”

Yashimye uburyo ibikorwa by’ubuzima byegereye abaturage byanafashije mu guhashya Covid-19 vuba no kurwanya ko yahitana abantu benshi. Mu Mujyi wa Kigali no mu gihugu cyose muri rusange.

Yongeyeho ko u Rwanda ari igihugu cya mbere ku mugabane wa Afurika kizakira shampiyona y’amagare mu 2025 ku bw’ intambwe ikomeye cyateye.

Ati “Kigali ni Umujyi ugerageza gukora ibintu runaka, wibaza ibibazo ukagerageza no kubishakira ibisubizo bivuye mu mbaraga z’abantu n’iz’ikoranabuhanga, wishingikiriza buri gihe mu muco w’u Rwanda n’indangagaciro zawo.”

Yagarutse ku ikoreshwa rya drones muri serivisi zirimo iz’ubuvuzi avuga ko ikoreshwa ryazo rigaragaza ko “dushobora kurengaimbogamizi zo kuba hari uduce tugerwamo bigoranye n’ibibazo byo kutagira imiti ihagije.”

Daniel le Scornet mu kiganiro n'umunyamakuru wa IGIHE

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .