00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amategeko 48 azagufasha guhorana icyubahiro n’imbaraga imbere ya rubanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 September 2022 saa 12:19
Yasuwe :

Nta shyano rikomeye mu buzima nko kubaho usuzuguritse, nta cyubahiro cyangwa imbaraga, mbese aho ugiye hose ufatwa nk’uworoheje. Si agahinda k’abakuze kuko n’uruhinja rukivuka ruba rushaka gutegeka, ntubyumve nko gutegeka ibi by’ubuyobozi, ahubwo kumva wubashywe, aho unyuze n’abakubonye bakakubonamo ‘Power’ koko.

Robert Greene yabibonye kare maze abyandikamo igitabo ’48 laws of Power’ gikomeje kugurwa nk’amasuka hirya no hino ku Isi, nubwo kimaze imyaka 24 cyanditswe.

Icyo cyubahiro n’imbaraga tuvuka tubishaka tugapfa tukibishaka. Ni inkongi itwika guhera mu boroheje ikagera mu bakomeye, ikava mu Bihayimana ikagera mu bayihakana.

Nubwo icyubahiro n’imbaraga ari ibishakwa na buri wese kuva avutse, Robert Greene agaragaza ko hari uburyo bwiza bwo kubigeraho, wanabigeraho hakabaho amategeko y’uko ubyitwaramo, utabyubahiriza ugasubira hasi ugasuzugurika kuko aho uri hose haba hari abandi bashinyitse amenyo, bategereje agakosa kamwe bakicara mu mwanya wari urimo, bagasigara baguseka.

Urugero niba uri umuhinzi, uba ushaka ko ari wowe weza byinshi kandi byiza kurusha abandi. Umucuruzi aba ashaka gucuruza byinshi kurusha bagenzi be , umunyeshuri ku ishuri ashaka kuba uwa imbere ya bagenzi be bose. Ntabwo byashoboka udakoresha aya mabwiriza Greene yanditse mu gitabo.

Ntuzigaragaze kurusha abaguhatse

Niba ushaka gukomeza kujya mbere kandi neza, ntuzibeshye na gato ngo ushake kugaragara cyane kurusha shobuja cyangwa abaguhatse, umwe ukumenyera byose haba mu kazi n’ahandi. Kwigaragaza nk’umuhanga cyangwa umunyembaraga kurusha shobuja ni icyorezo gikomeye.

Kugaragaza ko urenze abagutegeka ni ukubatera ubwoba, ubereka ko isaha n’isaha intebe bariho ejo wayicaraho ukabasimbura.

Mu byo ukora byose ugomba kwereka ugukuriye ko ari we uzi byinshi kuri wowe, ko inama zose nziza zimuturukaho cyangwa se ari we ukwiriye gufata umwanzuro wa nyuma.

Umwami w’u Bufaransa Louis IV mu kinyejana cya 17 yari afite Minisitiri we w’Imari witwa Nicholas Fouquet. Fouquet amaze guhaga yubatse inzu y’akataraboneka icyo gihe maze mu kuyitaha atumira ibyamamare byo ku Isi yose n’umwami arimo.

Yabatembereje mu nzu yari yubatse, ubusitani bwayo n’ibindi bidasanzwe byari biyigize ku buryo abatumiwe batashye bamutangariye, bamubona nk’igitangaza mu Burayi bwose.

Umwami byamuriye ahantu ariko ariyumanganya, abona ko ibyakozwe na Fouquet ari ukurengera no kumusuzuguza maze nyuma y’amezi atatu amuta muri yombi ashinjwa kunyereza umutungo wa Leta.

Imyaka 20 Fouquet yayimaze muri gereza azira gusuzuguza Umwami. Mu gihe yari muri gereza, Umwami Louis IV yubakishije indi ngoro y’agatangaza yarutaga iya Fouquet.

Iyo Fouquet amenya ubwenge, yari kwiyubakira inzu isanzwe cyangwa ntakoreshe ibirori nk’ibyo bihenze agakomeza kuba umwizerwa w’Umwami aho kumwereka ko arenze.

Ntuzizere inshuti zawe cyane, menya uko wakoresha abanzi bawe mu nyungu zawe

Robert Green agaragaza ko kwizera inshuti cyane ari rimwe mu makosa ashobora kugushyira hasi mu kanya nk’ako guhumbya. Mu nshuti zawe haba harimo za maneko n’abandi badashimishijwe n’intera umaze kugeraho.

Uyu mwanditsi agaragaza ko inshuti zawe ari nazo ukwiriye gutinya cyane kurusha abanzi bawe kuko zo ziba zifite henshi zakubonera mu buryo utakekwaga kurusha abanzi bawe.

Mu gihe wiyegereza ahubwo shyira imbere abanzi bawe kurusha inshuti kuko umwanzi n’iyo aje aza yikandagira, hari ibyo atinya gukora kuko wamukeka ariko inshuti zo ziba zikuze neza.

Irinde gushyira hanze imigambi yawe

Robert Greene mu gitabo cye ‘48 Laws of Power’ yerekana ko imigambo n’intego byawe bikwiriye guhora bihishe, wanabigaragaza ukagaragaza igice ngo hato udaha urwaho abashaka kukubirindura cyangwa kukunyuraho, ugasigara umanjiriwe.

Kwerekana imigambi yawe mbere y’uko uyishyira mu bikorwa, ni nk’umusirikare uri ku rugamba uri guteguza umwanzi ko ejo azamugabaho igitero isaha iyi n’iyi, urwo rugamba uko byagenda kose kurutsinda byakuvuna.

Jya uvuga uziga aho biri ngombwa

Niba ushaka kumenya byinshi, igire injiji uvuge make igihe uri kumwe n’abandi. Biguha umwanya wo kukubwira ibyo batekereza byose rimwe na rimwe bakanakeka ko ntacyo wabimaza.

Uko abantu babona ko utazi byinshi, barushaho kuvuga ubundi nawe nka maneko ukamenya ibyo utwara bigufasha gutera imbere, kubacaho n’ibindi mu gihe bo bazi ko usizinziriye.

Rinda icyubahiro n’imbaraga zawe zose

Kubaka izina si umukino. Biravuna kandi bitwara igihe ariko kuritakaza ni amasegonda. Umuhanzi R Kelly ni urugero rwiza muri iki gihe, yamaze igihe kinini akora amanywa n’ijoro ngo izina rye mu ruhando mpuzamahanga rimenyekane, ariko byatwaye amajoro make ngo ryangirike, yisange imbere y’inkiko asananirwe hirya no hino.

Robert Greene agaragaza ko umuntu wese uzabona ashaka gukora icyagaragaza nabi izina ryawe, ukwiriye kumurwanya n’imbaraga zawe zose kuko uwo nta handi aba akuganisha uretse gusubira ku isuka!

Rinda irinza ryawe uwashaka kuryangiza wese kandi ushyireho uburyo bwose ushobora kubimenya bitaraba kugira ngo ubikumire kuko ubuzima bwa muntu bwose, bushingira ku izina yubatse. Ubutunzi waba ufite bwose izina ryamaze kwandura, nta garuriro.

Haranira kugaragara aho ugeze hose

Hari umusaza wigeze kuvuga ko ‘Ibwami ari heza’ ngo ntuzabureyo batazakwibagirwa, icyakora ‘ntuzahoreyo’ batazakurambirwa.

Robert Green na we abijyana muri uwo mujyo, ko ugomba guharanira ko aho ugeze hose bamenye ko wahanyuze aho kuhaca nka rubanda rwose. Green avuga ko hari aho bizaba ngombwa ko ukora amabara kugira ngo bamenye ko wahanyuze, upfa gusibanganya ibimenyetso cyangwase ugakora ibyiza bidasanzwe ariko bagasigara bakuvuga.

Ntuvunike ariko ibyo abandi bakoze bikwitirirwe

Rimwe mu mategeko agize igitabo ’48 Laws of Power’ harimo kutivunisha, ugomba gupanga uko abandi bavunika bakora ibyawe, ahubwo byasozwa izina ryawe akaba ariryo ryandikwaho.

Buri wese aho ari hose aba ashaka icyubahiro n'imbaraga ngo arenge abandi

Greene agaragaza ko bitavuze ko uzajya wirirwa wicaye, aho bishoboka urabyikorera ariko ntukabye, ureke abandi babikore ariko isinya ya nyuma ibe iyawe kugira ngo izina ryawe ariryo rizahora ryibukwa.

Mu minsi ishize Facebook yashinjwaga gufatirana sosiyete zikiri nto z’ikoranabuhanga zigaragaza ejo hazaza heza. Iki kigo cyavugwagaho kuzigura cyangwa kuzisenya zitaratera imbere, kugira ngo ibyo gikora aribyo bihora ku isonga.

Ibyo gikora si ubuswa, kiba cyubahiriza amategeko ya Robert Greene kugira gihore ku isonga, kiyoboye.

Horana abanzi bawe hafi yawe

Mu buzima ntiwabaho udafite abanzi, keretse utagira ubwenge. Ni nayo mpamvu no mu nshuti zawe abanzi baba bahari. Greene atanga inama zo kubahoza hafi, ukabatega imitego yose ishoboka ituma bahora iruhande rwawe kugira ngo umenye ibyo bapanga.

Mu gihe wamaze kubiyegereza, gerageza kumenya ibyo bari gutegura, niba bari gutegura kukugirira nabi ubatange basigare biga uko bakwigobotora, aho kuba ari wowe batungura ngo usigare wiga uko ubacika.

Icyo ugomba kwitondera ni ubwoko bw’imitego ubatega, igomba kuba inyuma iryohereye nka ya yindi yica imbeba ariko imbere ikaba irura.

Gendera kure abarakare n’ababuraniwe

Buriya umutwe wuzuye uburakari cyangwa gutsindwa, umera nka virusi. Aho uwubonye uba ukwiriye kuwugendera kure. Ni nako bimeze ku muntu ushaka gutsinda, guhorana icyubahiro n’imbaraga cyangwa kugira ibirenzeho.

Jyana n’abageze iyo bajya, ufite ibyo wakwigiraho kurusha abagutesha umwanya ntacyo bakungura. Gerageza guhorana n’abantu bishimye n’abatera imbere kuko nibo bafite icyo bakugezaho.

Abantu bagomba guhora bagukeneye

Mu byo ukora byose ukwiriye gutuma abandi bahora bagukeneye, ntuzatume bumva babaho batagufite. Uko abantu bahora bumva ko bagukeneye niko uba utekanye kandi ukizera ko ibyo ukora bizakomeza.

Greene kandi atanga inama yo kwirinda guha amakuru yose abo muhorana kubyo ukora hato ngo ejo nabo batamenya ibanga ryawe, bagatangira gukora nk’ibyawe cyangwa kwibeshaho batagufite.

Koresha ubugwaneza wikize umwanzi wawe

Si ngombwa kuvuga nabi cyangwa gukoresha imbaraga z’umurengera mu kwitandukanya n’abanzi bawe cyangwa abo ukekaho kukugirira nabi.

Gerageza uburyo bwose ubikiza ntawe ubimenye kandi nta we ubonye ko wakabije, ni amayeri gusa.

Itware nk’inshuti, ukore nka maneko

Ntuziteshe amahirwe yo kuba inshuti n’abantu benshi bashoboka kuko nibo siko y’amakuru ukeneye ngo utere imbere. Icyakora, ntuzabe nk’umupfayongo mu gihe ugaragiwe n’inshuti zawe. Koresha ayo mahirwe mu kumenya aho intege nke zabo ziherereye n’ibyo bateganya gukora, bugufasha guhora ubacungira hafi ngo hatazagira ukora igishobora kugushyira hasi.

Mu gihe kandi kuba inshuti y’umuntu bidashoboka, Greene atanga inama yo gukoresha abandi nka maneko zawe, abo utabasha kugeraho babakugereraho ariko uko byagenda kose uhorane ‘amakuru’.

Ntuzahushe umwanzi

Amahirwe aza rimwe mu buzima! Muri ayo mahirwe harimo no kumenya umwanzi mbere y’uko akugirira nabi. Greene mu gitabo cye avuga ko mu gihe wafashe umwanzuro wo kwikiza cyangwa guhana umwanzi wawe, ukwiriye kubitegura neza ku buryo ubikora rimwe na rizima!

Niwibeshya ugahusha, witegura intambara idashira ishobora kugihitana, guhitana izina ryawe cyangwa ikakumuguza kuko uzaba wiremeye abanzi benshi.

Mu bindi Greene agaragaza ko ari ngombwa ngo uhorane icyubahiro n’imbaraga (Power) harimo guhoza ubwoba mu mitima y’abandi bantu bakuzi kugira ngo batamenya buri gihe icyo ugambiriye, kwirinda kwigira ikigirwamana ku buryo abantu bakugendera kure kuko utamenya uko wiyegereza abanzi, kumenya neza buri muntu ukuri iruhande n’uwaguteza ibibazo ngo hato utarenganya utagakwiriye kurenganywa.

Ugomba kandi kutagira uwo wereka ko umukeneye bidasanzwe, kwigira ikiburabwenge imbere y’abandi kugira ngo bavuge amabanga yabo, kugenzura neza amarangamutima yawe ngo hato utagaragaza imbaraga nke zawe, gutera ibuye mu gihugu ngo urebe ikivumbukamo ariko ukabikora bucece ngo batamenya ko ari wowe wariteye n’ibindi.

Iki gitabo kimaze imyaka 24 cyanditswe ariko kiri mu bigishakishwa cyane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .