Amashirakinyoma ku muhango wo guterekera wakorwaga mu Rwanda rwo hambere

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 Gicurasi 2018 saa 03:13
Yasuwe :
0 0

Abantu benshi bakunda kwibaza ku mihango imwe n’imwe yakorwaga mu Rwanda rwo ha mbere na n’ubu igikorwa cyangwa se itagikorwa, byagera ku muhango wo guterekera wo bikaba ibindi bindi!

- Ni iyihe nkomoko y’umuhango wo guterekera
- Guterekera si icyeza-Mana
- Akamaro guterekera byari bifitiye Abanyarwanda
- Uko Guterekera byacyendereye mu Rwanda

Amashirakinyoma y’uwo muhango wo guterekera aboneka mu gitabo “Umuco mu Buvanganzo’’ cyanditswe n’Umusizi Nsanzabera Jean de Dieu, umaze kwandika ibigera kuri 86 bigaruka ku mateka y’u Rwanda mu byiciro bitandukanye by’ubuzima bw’igihugu.

Mu mushinga w’iyubaka gihugu cy’u Rwanda, abanyarwanda bakozemo ibikorwa byinshi bitagira ingano, bakizirika umukanda, bakarwana inkundura kugira ngo igihugu barimo kubaka gihamye ibirindiro.

Ibikorwa byose bamaraga kubishyitsa aho bagomba kubigeza, bagashyiraho umurinzi wo kubirinda icyabyangiza cyangwa se umwanzi wabagwa gitumo akabisenya. Umurinzi w’ibikorwa byakozwe mu kubaka igihugu yari Imihango, Imigenzo n’imiziro bisaga 5,000. Umwe muri iyo mihango wari uwo guterekera.

‘Guterekera’ ni ijambo rikomoka ku muga abiri, irya mbere ni: Guteka [Bivuga kwicara k’umwami cyangwa se kwicara kw’abakomeye] rikunganirwa n’irindi rivuga: Gutereka [Bivuga gufata ikintu ukagishyira mu mwanya wacyo cyangwa se guterura ibinyobwa ukabizanira abatumirwa]. Ayo muga yombi yavuyemo ijambo guterekera yari abumbiye hamwe ibisobanuro by’ibyakorwaga mu muhango wo Guterekera.

Dukurikije ibirari by’amateka y’abakurambere mpangarwanda, guterekera ni umuhango ufite icyo usobanuye kinini mu muryango nyarwanda. Byari umuhango usobanuye kwibuka abakurambere b’intwari babayeho mu muryango nyarwanda.

Hanaterekerwaga kandi abandi bantu bakomeye mu muryango nyarwanda babayeho mu mibereho ituma baziririzwa mu bihe byose. Ijambo rikunda gukoreshwa mu muhango wo guterekera ni Abazimu bivuga abantu bapfuye batakiriho, bagiye ikuzimu kwa Nyamuzinda.

Nyamuzinda ni ijambo rijimije ariko ry’amarenga rishaka kuvuga iyo umuntu ajya ntagaruke. Nk’uko habaho umuzimu nk’umuntu wapfuye ni nako habaho Umuzima nk’umuntu ugihumeka, Umuzimu ni imbusane y’umuzima. Niyo mpamvu muri uwo muhango bakoreshaga imvugo yo guterekera abazimu nk’abantu babo batakiriho.

Ibi bikaba bitandukanye n’uko benshi babyibwira ko abazimu ari abadayimoni, bakunze kuvugwa ko ari ingabo za Satani. Abo bakurambere baterekerwaga, nibo bashyizeho itafari ryabo mu mushinga wo kubaka u Rwanda, barwana inkundura ngo barugeze aheza hishimirwa.

Abanyarwanda b’ingeri zitandukanye bagiye bafata igihe cyabo kitari gito, baterekera abo bakurambere mu rwego rwo guha agaciro ibyo bakoze mu miryango yabo no ku gihugu muri rusange no kurushaho kuzirikana urugero rwiza batanze bakazarukurikiza. Aha bikaba bitandukanye cyane n’uko benshi babyibwiraga ko ari umuhango wakorwaga mu Icyeza-Mana, aho bavuga ko baterekeraga abazimu mu rwego rwo kubiyambaza ngo bagire ibyo babamarira.

Guterekera ni umuhango wagaragazaga uko Abanyarwanda babanye n’ababo batakiriho n’uko babafataga mu kubaha icyubahiro, nk’uko biri mu muco w’Abanyarwanda Intwari iribukwa ntizimizwa. Kandi ku isi ya Rurema nta muryango utagira Intwari uhora wibuka, nta n’umuryango utagira ikigwari kigayirwa ibyo cyakoze.

Umuhango wo guterekera wari wubashywe mu rwego ruhanitse, ari nayo mpamvu abawukoraga bahabwaga icyubahiro nk’icy’umwami utetse ijabiro. Ntabwo babaga bicaye nka rubanda rusanzwe, ahubwo babaga batetse nk’umwami nyir’Igihugu.

Iyo babaga binikije uwo muhango, byabaga ari ngombwa ko basangirira hamwe amwe mu mafunguro yabaga yateguwe, umuzimu barimo guterekera yakundaga ubwo yari agihumeka umwuka w’abazima ataraba umuzimu. Binikizaga igitaramo kirimo imbyino n’ibindi yakundaga mu buzima bwe.

Mu guterekera, abazimu babaga ari benshi buri wese agaterekerwa ukwe hakurikijwe icyubahiro yabaga afite mu muryango no mu gihugu. Abari bazwiho ubuhangange baterekerwaga mu Rwanda barimo: Ryangombe, Mashira, Kagoro, Nyabirungu, Binego, Mugasa na Ruhanga. Aha bikaba bigaragara ko habagaho abazimu baterekerwa n’umuryango, abaterekerwa n’umusozi abaterekerwa n’akarere n’abaterekerwa mu rwego rw’igihugu.

Mbere yo guterekera umuzimu runaka, babanzaga kumwubakira inzu ntoya bitaga indaro y’umuzimu. Uko umuhango wo guterekera wagendaga usakara mu muryango, ni nako abazimu bagombaga guterekerwa babaga benshi, nuko batangira kubashyira mu matsinda baterekererwamo bakagira umukuru wabo bitaga “Ingabwa” bivuga umuzimu uhagarariye abandi, baterekeraga mu izina ry’abandi benshi bari mu itsinda rimwe.

Habagaho n’abazimu baterekerwaga ukwabo k’umwihariko kuko babaga bakomeye mu muryango, baba abari bafite ibikorwa by’ubutwari bakoze cyangwa se abari bafite ibikorwa bituma baziririzwa mu muryango nyarwanda, bagaterekerwa batabanje kunyura ku Ngabwa, muri abo harimo:

Umwami nyir’igihugu: Byakorwaga gutyo kuko yabaga yaratanze ari ikirenga mu gihugu, ntawe bacagaho bamuterekera, kuko na we ubwe yabaga yihagije.

Umugore: Umugore baterekeraga ukwe, ni uwabaga yarapfuye asize abana benshi.

Umugore waciye inzigo mu muryango: Yabaga ari umugore wemeye gushyingirwa mu muryango udacana uwaka n’uwo avukamo, agahuza imiryango yombi, ikongera ikaba neza. Kuko yabaga ari igihangange, na we yaterekerwaga ukwe.

Umugabo: Uvugwa aha, ni uwabaga ari umutunzi, nta kindi gikorwa cy’ubuhangange yakoze. Icyo bakoraga bamuterekera, ni uko babagaga ihene kuko ari ryo tungo bakundaga guterekereza, ariko yabaga ari umutunzi, bayigerekagaho inka.

Umuzimu w’umugwagasi: Yabaga ari uwapfiriye kure y’iwabo, ku buryo n’intumbi ye ntawabaga yarayibonye ngo ayishyingure, uwo na we yaterekerwaga ukwe, kuko indaro ye yubakwaga ku gasozi hitaruye ingo hadatuwe n’abantu.

Umuzimu w’Umwangande: Ni umuntu wabaga yarapfuye atabyaye, cyangwa se ari ikinege, na we yabagirwaga kimwe n’abandi bazimu, ariko akazira gusangira n’abandi bazimu, nta mwana muto wageraga aho bamuterekerera, inka bamubagiye nta muntu wo muri urwo rugo rwe uyiryaho, iribwa n’ab’ahandi batari muri uwo muryango.

Umuzimu w’ikigirazina: N’ubwo bamwitaga gutyo, yabaga ari ikiburazina, kuko yabaga ari umwana wapfuye akivuka, cyangwa se amaze iminsi ibiri cyangwa itatu gusa. Uwo muzimu yaterekerwaga na nyina umubyara wenyine.

Umukobwa wapfuye akiri inkumi, atararongorwa: Uwo muzimu yaterekerwaga n’abo bava inda imwe b’abagore gusa, nta mukobwa wahageraga.

Abazimu b’ibihari: Ni abakundaga gusangira, abo baterekerwa n’abagabo babiri, aho bashyiraga imiheha ibiri mu kibindi cy’iminwa ibiri, bakabaterekera basomaho bombi.

Umuzimu w’irembo: Ni umugabo wapfuye atarubaka, uwo aterekerwa na se gusa.

Umuzimu w’umunyamahanga: Ni uwabaga yaje gusura abantu mu gihugu kitari icye, hanyuma akaza kuhapfira, uwo bamuterekereraga inyuma y’urugo, inyuma y’irembo, cyaraziraga kumuterekerera mu rugo imbere, ubwo byabaga ari ukumucyura bamusubije iwabo.

Mu myumvire y’abanyarwanda bo ha mbere, ntabwo bari bazi ko satani abaho, icyo bari bazi ni uko umwanzi w’umuntu ari umubiri we, akaba agomba kuwufata neza kugira ngo utazamubyarira amazi nk’ibisusa. Undi mwanzi bagiraga ni umuturanyi mubi umeze nk’igisebe cy’umufunzo, bityo bakaba bagomba kubana na we neza, bagatsura umubano n’amahoro kugira ngo batazagirwaho n’ingaruka zitari nziza.

Iyo myumvire niyo yatumaga bafata abantu babo bapfuye ari bo bazimu nk’abanyabubasha babasha kubaha ibyiza nk’ibyo bari bafite bakiri ku isi, cyangwa se uwapfuye ahemukiwe, bagahora bamwikanga ko ibyago byose bahura nabyo byaba bikomoka ku kuba baramuhemukiye.

Abantu benshi, bibaza umumaro nyawo wo guterekera, byakorwaga mu Rwanda rwo hambere. Mmu guterekera harimo Imigenzo n’imiziro myinshi itinyisha abantu gukora ibibi, bagahora bigengesereye ku kugira ibyo bakwangiza cyangwa ngo bahemukirane, kuko umuzimu wabo yazabagaya akazabihimuraho

Mu guterekera habagamo igihango cyari gikomeye, habagamo imigenzo n’imiziririzo yazirikaga abanyarwanda mu rukundo. Abavuye mu mahanga n’abamamazabutumwa, ntibafashije kurobanura ibyiza n’ibibi ngo birekwe, ahubwo bigishije ko ibyahozeho ari ibishenzi n’ibishitani gusa, bakagenda baca isano y’abanyarwanda bahereye ku migenzo n’imiziro yabahuzaga.

Ni na ko bigenda iyo umuntu ashaka gukomeza ibye, asenya iby’undi. Ariko na none ntiwashimishwa n’uwaza iwawe akavuga ko nta kiza na kimwe ugira. Nyamara nibyo abakoloni n’abanyamadini bakoze.

Umuhango wo guterekera watangiye gukendera ubwo mu Rwanda hinjiraga ibishya by’Icyeza-Mana ryadukanywe n’abanyamadini. Nuko abanyarwanda bahabwa izina rishya [Home Singe] bishaka kuvuga “Umuntu-Nguge,” n’ibyo bakoze bikitwa [Ibisenje], bivuga ibikorwa bitari iby’abantu ahubwo ari nk’iby’inyamaswa yitwa inguge.

Kuva ubwo abanyarwanda bakuwemo umuco wo guterekera bibuka Intwari z’iwabo, babacengezamo umuco mvamahanga wo guterekera abazimu b’Abanyaburayi n’ahandi, batigeze bamenya. Hinjizwa umuco wo kwiyambaza Abahire n’Abatagatifu, mu mateka bibagirwa abakurambere mpangarwanda barwubatse rugahamya igitinyiro, batangira kubwirizwa guha icyubahiro ibihangange by’iwabo, Intwari z’I Rwanda ziribagirana!

Amashirakinyoma y’uwo muhango wo guterekera aboneka mu gitabo 'Umuco mu Buvanganzo' cyanditswe n’Umusizi Nsanzabera Jean de Dieu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza