00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwanditsi Alain Mabanckou ategerejwe mu Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 Ukuboza 2021 saa 05:38
Yasuwe :

Umwanditsi w’Umufaransa Alain Mabanckou agiye kugirira urugendo mu Rwanda aho azatanga ibiganiro bigamije guteza imbere ururimi rw’Igifaransa.

Alain Mabanckou w’imyaka 55 ategerejwe mu Mujyi wa Kigali ku wa 14-16 Ukuboza 2021.

Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda mu itangazo yageneye itangazamakuru yatangaje ko Alain Mabanckou azitabira igikorwa “écrire en langue française” kizabera kuri Centre Culturel Francophone i Kigali ku wa 16 Ukuboza 2021.

Uyu Mufaransa yavuze ko yishimiye kongera kugirira uruzinduko mu Rwanda.

Yagize ati “Nishimiye kugaruka mu Rwanda, igihugu maze igihe nigisha amateka n’ubuvanganzo bwacyo muri Kaminuza ya Californie.’’

“Niteguye guhura n’urubyiruko rw’iki gihugu, tuzaganira birambuye. Ni ibihe by’ingenzi kuri njye, kugaruka ku mugabane wanyibarutse.’’

Alain Mabanckou asanzwe ari umunyamakuru, umwanditsi, umusizi uri mu bafite izina mu Bufaransa no mu bihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa.

Biteganyijwe ko ku wa Kabiri, 14 Ukuboza 2021, Alain Mabanckou azahurira n’urubyiruko rw’abanditsi bo mu Rwanda kuri Kigali Public Library; ku wa 15 Ukuboza uyu mwanditsi azaganira na n’abanyeshuri biga muri Seminari ku Rwesero mu gihe ku munsi we wa nyuma azahura n’abanyeshuri biga muri Ecole Saint-Exupéry — EFASE mbere yo kuganira n’abanyamakuru, abayobozi b’amasomero n’abandi.

Alain Mabanckou yavukiye mu Mujyi wa Pointe-Noire muri Repubulika ya Congo mu 1966. Ni ho yakuriye ndetse ahasoreza amashuri mu bijyanye n’Indimi na Filozofiya muri Lycée Karl-Marx.

Nyuma y’igihe gito yiga muri Kaminuza yigenga ya Marien-Ngouabi i Brazzaville, yabonye buruse imwemerera kujya mu Bufaransa, icyo gihe yari afite imyaka 22. Nyuma y’imyaka itatu ni bwo yatangiye gusohora imivugo ye.

Alain Mabanckou yasoje amasomo ye mu by’Amategeko muri Paris-Dauphine; yakoze imyaka 10 muri Sosiyete Suez-Lyonnaise des Eaux icuruza serivisi z’amazi n’isukura, ariko mu 1998 yiyegurira ibijyanye n’ubwanditsi, atangiriye ku nkuru ndende [Roman] yise Bleu-Blanc-Rouge.

Iyi roman yegukanye igihembo cy’ubuvanganzo kiri mu bikomeye muri Afurika [Grand Prix Littéraire de l’Afrique noire]. Kuva icyo gihe yashyize imbaraga mu gusohora ibitabo ndetse no gukora ibijyanye n’imivugo.

Mu mwaka wa 2002 ubwo Alain Mabanckou yari atuye mu Mujyi wa Ann Arbor mu 2002, yigishije Ubuvanganzo bw’Igifaransa mu gihe cy’imyaka itatu mbere y’uko abengukwa na Kaminuza ya Californie i Los Angeles (UCLA) mu 2006, mbere yo kugirwa umwarimu uhoraho mu 2007.

Inkuru ndende yanditse ziri mu zamenyekanye cyane harimo Verre Cassë (Seuil, 2005) na Mémoires de porc-ëpic (Seuil, 2006) yaje no guhabwa igihembo Renaudot.

Mu 2010, Alain Mabanckou yahawe umudali w’ishimwe na Perezida w’u Bufaransa. Nyuma y’imyaka ibiri [mu 2012], Inteko y’Abanditsi b’Abafaransa yamuhaye igihembo ‘Grand Prix de Littérature Henri Gal’.

Ibihangano bya Mabanckou byahinduwe mu ndimi zitandukanye zo ku Mugabane w’u Burayi ariko biri no mu Cyarabu, Igiheburayo, Ikinyakoreya n’ururimi rwo muri Vietnam.

Umwanditsi Alain Mabanckou ategerejwe mu Rwanda
Uyu mwanditsi yegukanye ibihembo bitandukanye by’Ubuvanganzo birimo icya Renaudot, Académie Française na Grand Prix Littéraire de l’Afrique Noire

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .