00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hahembwe 11 bahize abandi mu irushanwa ryo kwandika ibitabo

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 4 April 2024 saa 10:59
Yasuwe :

Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda rwatanze ibihembo ku banyeshuri ba Kaminuza 11 bahize abandi mu irushanwa ryo kwandika ibitabo ruherutse gutegura rigahuza urubyiruko rwo mu mashuri makuru na kaminuza.

Abahembwe ni Mutoni Clairia waje ku mwanya wa mbere wiga muri ULK Kigali, Cyiza Joseph wo muri UNILAK, Ihirwe Methode Emmanuel yiga muri INES Ruhengeri, Niyoyita Georgette yiga muri ULK Gisenyi, Nshuti Esther yiga muri ULK Gisenyi, Iradukunda Jean Pierre yiga muri ULK Kigali.

Hahembwe kandi Bintunimana Reverien wiga muri East African University ishami rya Nyagatare, Kayiranga Mbonigaba Elie yiga muri ULK Kigali, Uwineza Joyeuse yiga muri ULK Kigali, Habarurema Philbert yiga muri INES Ruhengeri na Mushimiyimana Bishokaninkindi Jeannette wiga muri ULK Kigali.

Mutoni wabaye uwa mbere agahembwa miliyoni 1 Frw, asanzwe ari umwanditsi w’ibitabo n’ibisigo binyuranye ariko bisohoka mu rurimi rw’Icyongereza.

Intego ze ni ukwandika ibitabo byinshi kuko ari ibintu avuga ko bimunyura iyo ari kubikora. Uyu asa n’uwatangiye gukabya inzozi ze kuko kuri uyu wa Kane ku ya 04 Mata 2024, aribwo yahawe igihembo cya miliyoni 1Frw, yagenewe n’Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda.

Iki gihembo cyatanzwe binyuze mu marushanwa yateguwe n’uru rugaga, agamije gukangurira urubyiruko rwiga mu mashuri makuru na kaminuza, kugandukira umuco wo gusoma ibitabo no kurambukirwa rukaba rwabara inkuru mu buryo bwanditse.

Muri iri rushanwa buri munyeshuri yahawe igitabo cyo gusoma kugira ngo yaguke mu mitekerereze. Mu isuzumwa ntibigeze babazwa ibyo basomye ahubwo babajijwe ibindi biganisha ku bumenyi bavomye mu gusoma icyo gitabo.

Umutoni Clairia yahize abandi agira 84.2% aba ariwe ugenerwa igihembo nyamukuru, akurikirwa na Cyiza Joseph wo muri UNILAK, wagize 83% agahembwa laptop, Ihirwe Methode Emmanuel, wo muri Ines Ruhengeri, aba uwa gatatu agira 81.8%.

Umutoni yavuze ko “Numvise ko hari amarushanwa ndavuga nti ko nanjye nkunda gusoma nkaba nanandika ibitabo kubera iki ntagerageza aya mahirwe. Ndashima Imana yo yabinshoboje, nakoresheje imbaraga zose nari mfite nkora ibishoboka byose nditanga ndetse ngenda nkora amahugurwa anyuranye ngira amahirwe nsinda abandi.”

Yabwiye IGIHE ko gahunda afite ari iyo gushora iki gihembo muri gahunda afite yo kwandika ibindi bitabo byinshi.

Ati “Natangiye nandika mu Cyongereza kuko niho hari hari isoko, ariko muri uyu mwaka mfite gahunda yo gutangira kwandika mu Kinyarwanda mu rwego rwo guteza imbere ururimi rwacu, niho ncaka kwagukira. Iki gihembo ni kimwe mu binyongerera imbaraga, mu ntangiriro za Ukuboza uyu mwaka igitabo cyanjye cyo mu Kinyarwanda kizaba cyasohotse.”

Yavuze ko n’iyo yabona akazi kajyanye n’ibyo yiga, katamubuza kwandika ibitabo kuko ari ibintu afitiye urukundo.

Minisitiri w’Urubyiruko n’iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Jean Nepo Abdallah Utumatwishima, wari witabiriye umuhango wo gutanga ibi bihembo yijeje ubufasha buhoraho mu guharanira iterambere ry’igitabo mu Rwanda by’umwihariko ibikorwa n’urubyiruko.

Ati “Icya mbere si amafaranga bahembye, ndasaba abo turi kumwe bo muri minisiteri ishinzwe iterambere ry’ubuhanzi kuzashaka umwanya ukwezi gutaha tukakira bariya bana batsinze, tuganire tubereke andi mahirwe ahari tube twanafatanya kubaka iyi federasiyo irimo n’amaraso y’abato. Mwateye intambwe idasanzwe.”

Perezida w’Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda, Hategekimana Richard yashimiye amashuri yohereje abanyeshuri kurushanwa, agaragaza ko bigaragaza umuhate wayo mu guteza imbere ubumenyi.

Icyakora, yanenze amashuri ataritabiriye, avuga ko bakwiriye kubikosora kuko amarushanwa nk’aya ari uburyo bwo guteza imbere impano z’abanyeshuri mu kwandika no gusoma ibitabo, bikanaba inyungu ku gihugu.

Umuyobozi Mukuru w’Inama Nkuru y’Amashuri Makuru na Kaminuza, Dr Rose Mukankomeje na we yashimiye abateguye amarushanwa, ashimangira ko bikwiriye kuba umuco mu mashuri yose.

Yijeje ko mu marushanwa ataha, azakora ibishoboka byose amashuri makuru yose na kaminuza bakitabira.

Urugaga rw’Abanditsi rwatangiye mu 2019, rwateguye aya marushanwa hagamijwe kuba umusemburo w’iterambere ry’umuco wo gusoma no kwandika mu bakiri bato, gufasha abandi kugira ngo ibyo banditse bibatunge no kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi bwo kwandika.

Mu bitabiriye uyu muhango, harimo abari bahagarariye ibigo bikorana n'Urugaga rw'abanditsi mu Rwanda n'aba za kaminuza zinyuranye
Umuyobozi Mukuru wa HEC, Dr Rose Mukankomeje, ni umwe mu bari bitabiriye uyu muhango
Umuyobozi w’Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda, Hategekimana Richard
Mutoni Clairia, ashyikirizwa igihembo nyamukuru
Mutoni Clairia, yavuze ko afite gahunda ngari yo gutangira kwandika ibitabo mu Kinyarwanda
Ambasaderi wa Pakistan mu Rwanda, Naeem Khan, ashyikiriza Mutoni Clairia, ishimwe rye
Cyiza Joseph wo muri UNILAK, wagize 83%, niwe wabaye uwa kabiri ahebwa mudasobwa
Ihirwe Methode Emmanuel, wo muri Ines Ruhengeri, niwe wabaye uwa gatatu, agira 81.8%
Minisitiri w’Urubyiruko n’iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Jean Nepo Abdallah Utumatwishima, yagaragaje ko hashobora kureberwa hamwe uko hakongerwa imbaraga z'urubyiruko mu kwandika ibitabo mu Rwanda
Aya marushanwa yitabiriwe n'abanyeshuri bo muri za kaminuza zinyuranye zo mu Rwanda

Amafoto: Kwizera Hervé


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .