Iki gitabo ugenekereje mu Kinyarwanda gisobanuye ‘Gukonja munsi y’umukororombya’. Akariza yabwiye IGIHE ko yacyise gutyo kuko urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rumeze nk’urukonje bitewe n’ibibazo bikomoka ku mateka u Rwanda rwagize, ariko akavuga ko rufite amahirwe n’icyizere cy’ejo hazaza kuko rufite igihugu cyiza kandi gifite intego nziza.
Iki gitabo gikoze mu buryo bw’ibarankuru (Novel), kikabamo inkuru z’urubyiruko rutandukanye rurimo urwavutse ku babyeyi bakorewe Jenoside, abavuka ku bayikoze n’abandi.
Akariza avugamo uburyo urubyiruko nubwo rutabaye muri Jenoside ariko ibibazo byayo byarukurikiranye, nk’abavutse bagasanga ababyeyi babo barahemukiwe bagakura icyo gikomere n’umujinya wo kwihorera, abakuze ababyeyi babo bafunzwe bazira ibyo bakoze muri Jenoside n’ibindi.
Yavuze ko hari n’abakuze bafite inzozi zo gukora imyuga runaka ariko kubera ko itaratezwa imbere mu gihugu bitewe n’ibindi bibazo byihutirwa igihugu cyagombaga guhangana nacyo, impano zabo zikazima.
Ati “Mu gitabo bagaragaza ukuntu Jenoside yabagizeho ingaruka nubwo batari bariho icyo gihe. Ni ikibazo cy’ihungabana ryambukiranya ibisekuru (trans-Generation trauma) abantu benshi badakunze kuvugaho.”
Akariza Laurette avuga ko igitabo cye kigamije kuragaragaza uburyo ibibazo urubyiruko rufite ubu bifite aho bihuriye n’amateka “kugira ngo amateka bayagire ayabo kurusha ababyeyi babo kuko nibo bagiye kuyasigarana mu gihe kizaza.”
Yakomeje agira ati “Bashobora kumva ko bireba ababyeyi babo gusa bagakomeza kwiryamira ariko bagomba kumva ko amateka nabo yabakozeho, ntibaterwe isoni no kuyavuga.”
Iki gitabo kinashishikariza ababyeyi gufasha abana babo gusobanukirwa amateka, bakayarenga bakiteza imbere. Kutabigenza gutyo, ngo ni ikibazo ku rubyiruko no kuri ejo hazaza.
Ati “Bakwiriye gufasha abana gushyiramo imbaraga mu kwiteza imbere no guhangana n’izo ngaruka no kubumvisha ukuntu amateka ari ayabo. Nta handi hantu bayahungira n’aho baba baragiye mu mahanga. Batabivuze byatera indwara zirushijeho kuko hari aho byagiye bigaragara. Bakwiriye kubifatirana kuko ibuye ryagaragaye ntabwo riba ricyishe isuka.”
Iki gitabo cyasohotse ku bufatanye na Imfura Heritage Rwanda, kikaba cyatangiye kugera mu nzu zigurisha ibitabo mu mujyi wa Kigali.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!