00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanditsi Nyarwanda basabwe kudapfusha ubusa amahirwe ya CHOGM

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 May 2022 saa 11:54
Yasuwe :

Abanditsi b’ibitabo mu Rwanda basabwe kubyaza umusaruro Inama ihuza Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma bikoresha Icyongereza (CHOGM), iteganyijwe i Kigali muri Kamena uyu mwaka.

Basabwe kwitabira ku bwinshi bamurika ibitabo byabo byaba ibyanditswe mu Cyongereza no mu zindi ndimi, ku buryo abazitabira inama bazabasha kumenya amateka, umuco n’imibereho by’Abanyarwanda, bigasigira inyungu ababyanditse.

CHOGM izabera mu Rwanda guhera tariki 20-26 Kamena 2022, aho abasaga ibihumbi bitanu baturutse mu bihugu 54, bazaba bakoraniye i Kigali.

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda, Richard Hategekimana, yavuze ko ari amahirwe akomeye ku banditsi Nyarwanda yo kumenyekanisha ibyo bakora no gusobanurira abazitabira ibyiza by’u Rwanda.

Yabitangaje kuri uyu wa Kabiri mu Nteko rusange y’Abagize Urugaga, yareberaga hamwe ibizakorwa mu mwaka w’ibikorwa wa 2022/2023 n’ibindi bibazo bireba iterambere ry’ubwanditsi bw’ibitabo mu Rwanda.

Urugaga rw’Abanditsi rwatangaje ko ruri gushaka uburyo mu mahoteli azaberamo inama za CHOGM, haboneka umwanya umurikirwamo ibitabo by’Abanyarwanda ku buryo byorohera ababikeneye kubigura.

Ati “Ni umwanya mwiza wo kugaragaza u Rwanda mu mahanga n’inyungu ku banditsi kuko bizabafasha kumenyekanisha ibyo bakora, ibyo abashyitsi bakunze bakabigura.”

Agnes Mukazibera, Komiseri ushinzwe Umuco mu Rugaga rw’Abanditsi, yasabye abanditsi kurushaho gukora imishinga ibateza imbere ku buryo ubwanditsi buba umwuga utunze nyirawo.

Yasabye abanditsi Nyarwanda kwandika ibitabo bisobanura ukuri k’u Rwanda kandi byanditse mu buryo butuma bimenyekana ku isoko mpuzamahanga.

Muri iyi Nteko Rusange y’Urugaga rw’Abanditsi, Ambasaderi Joseph Mutaboba, yatorewe kuba Perezida w’Icyubahiro w’Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda, asimbuye Ingabire Marie Immaculée wasoje manda.

Bamwe mu bitabiriye Inteko Rusange y'Urugaga rw'Abanditsi kuri uyu wa Gatatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .