00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uburyo abanyarwanda baba mu mahanga bazizihiza umunsi w’Umuganura

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 3 Kanama 2020 saa 02:55
Yasuwe :
0 0

Buri mwaka abanyarwanda bizihiza umunsi w’Umuganura uba buri wa Gatanu wa mbere wa Kanama, aho abanyarwanda basangira bakishimira ibyiza bagezeho.

Uyu mwaka uzizihizwa mu buryo budasanzwe hirindwa icyorezo cya Coronavirus cyugarije isi yose muri iki gihe. Ufite insanganyamatsiko igira iti ‘umuganura, isooko y’ubumwe n’ishingiro ryo kwigira’.

Gahunda zo kwizihiza Umuganura mu mwaka wa 2020 bizakorwa mu gihugu imbere no mu miryango y’Abanyarwanda baba mu mahanga.

Guhera tariki ya 1 Kanama kugera ku ya 7 Kanama 2020, hazakorwa ibiganiro ku myiteguro y’Umuganura n’uruhare rw’umuco mu iterambere ry’u Rwanda, bizanyuzwa mu bitangazamakuru bitandukanye.

Tariki ya 7 Kanama 2020, Umuganura uzizihizwa binyuze kuri Televiziyo y’Igihugu kandi binyuzwe no kuri radiyo zinyuranye n’ubundi buryo bw’itumanaho kugira ngo bikurikirwe n’abantu bari mu ngo zabo.

Uko abari mu mahanga bazizihiza Umuganura

Guhera tariki ya 7 kugera mu mpera z’ukwezi kwa Kanama 2020, abanyarwanda baba mu mahanga bazagena igihe bazizihiriza Umuganura hakurikijwe amabwiriza yo kwirinda Coronavirus mu gihugu barimo kandi aho bishoboka za ambasade zitegure ibiganiro bivuga ku ndangagaciro zikubiye mu Muganura no ku muco muri rusange.

Haba mu gihugu imbere ndetse no mu mahanga, mu cyumweru cy’Umuganura abazagira uruhare bose mu biganiro by’ubukangurambaga ku Muganura n’abandi babishobora barashishikarizwa kwambara kinyarwanda (umukenyero n’umwitero). Ibi byose bigakorwa mu intangarugero mu kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Coronavirus.

Abanyarwanda baba mu mahanga na bo bazizihiza Umuganura aho batuye, babonereho umwanya wo kwereka abo babana bimwe mu byiza biranga umuco nyarwanda. Abahagarariye Abanyarwanda baba mu mahanga hamwe na za ambasade bazategura uburyo bunoze bwo kubikora.

Kwizihiza Umuganura mu Banyarwanda baba mu mahanga bizakorwa hakurikijwe amabwiriza ajyanye no kwirinda Coronavirus mu gihugu barimo.

Aho bishoboka za ambasade zizategura ibiganiro bivuga ku muco n’uruhare rwawo mu guhuza Abanyarwanda no kubafasha mu iterambere rirambye.

Abo bizashobokera kandi barashishikarizwa gukurikira ibiganiro bivuga ku Muganura bizanyuzwa mu bitangazamakuru mu Rwanda. Buri ambasade izareba igihe izategurira ibikorwa byayo mu kwezi kwa Kanama 2020.

Umuganura ku Banyarwanda baba mu mahanga ni umwanya mwiza wo kwerekana isura nyayo y’u Rwanda, no gukangurira abanyamahanga gusura u Rwanda (Visit Rwanda) babereka bimwe mu bikorwa ndangamuco ngarukamwaka biba mu Rwanda (ibirori by’umuganura: Icyumweru cyose cya mbere cya Kanama).

Ibyo bizagira uruhare mu guteza imbere ishoramari ndetse n’ubukerarugendo bushingiye ku muco.

Umuganura w'uyu mwaka uzizihizwa mu buryo butandukanye n'indi myaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .