Ste Bernadette Kamonyi na EP St André Gitarama yahize andi mashuri mu marushanwa y’umuco (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 31 Ukwakira 2019 saa 01:54
Yasuwe :
0 0

Amarushwanwa y’umuco yabereye mu karere ka Huye mu bijyanye n’imbyino akamara iminsi ibiri, yashojwe ishuri rya Ste Bernadette Kamonyi ribaye irya mbere mu mashuri yisumbuye mu gihe mu mashuri abanza, irya mbere ryabaye E.P. St André Gitarama.

Aya marushanwa yahuje ibigo bitandukanye biturutse mu gihugu cyose, yagarutse ku nsanganyamatsiko igira iti "Ejo heza hanjye hari mubiganza byanjye.”

Abana bayitabiriye barushwanyije mu mbyino z’amatorero n’imivugo. Amashuri yisumbuye yakoreye muri Groupe Officielle de Butare mu gihe amashuri abanza yarushanyirijwe muri Petiti Seminaire Baptiste.

Abanyeshuri bayitabiriye bagaragaje ubuhanga butandukanye haba mu mbyino, indirimbo, imivugo n’udushya dutandukanye berekana ibiranga umuco nyarwanda ndetse n’ibimaze kugerwaho mu iterambere ry’igihugu.

Mu mashuri yisumbuye, Ste Bernadette Kamonyi yabaye iya mbere n’amanota 92,6 % mu cyiciro cy’imbyino, ikurikirwa na St Joseph Kabgayi yabaye iya kabiri n’amanota 88 % mu gihe iya gatatu yabaye GS St Aloys Rwamagana n’amanota 86,6 %.

Mu ndirimbo, abaririmbyi ba GSOB (Huye) babaye aba mbere n’amanota 87,5 %, bakurikirwa n’aba Ecole Secondaire Marie Adelaide babaye aba kabiri n’amanota 87,3 % mu gihe Petit Seminaire de Nyundo yabaye iya gatatu n’amanota 87%.

Mu mivugo, Uwababyeyi Viviane wiga ku ishuri rya Notre Dame d’Afrique (Nyundo) ni we wahize abandi, aba uwa mbere n’amanota 88%, akurikiwe na Ineza Feza wiga kuri GS Nyamiyaga wabaye uwa kabiri n’amanota 87,6 % mu gihe Ineza Princesse wiga kuri Notre Dame de Citeau yabaye uwa gatatu na’amanota 87,3 %.

Asoza aya marushanwa, Visi Perezida w’Ishyirahamwe rya Siporo n’Umuco mu Mashuri (FRSS), Furere Rudasingwa Karemera Camille, yasabye abana kuzirikana ku nsanganyamatsiko yibandwaho atari mu marushanwa gusa, ahubwo no mu bikorwa byabo bya buri munsi.

Ati“ Insanganyamatsiko itangwa buri mwaka igomba gushyirwa mu bikorwa. Ntabwo bigomba kugarukira mu magambo meza gusa, mu ndirimbo nziza no mu mbyino, ahubwo bigomba kugaragara no mu buzima bwa buri munsi. Byaba ari agohoma munwa hagize umunyeshuri witwaye neza mu marushanwa byongeye agafatirwa mu bantu bafata ibiyobyambwenge.”

Umuyobozi w’iri Shyirahamwe, Padiri Gatete Innocent, yavuze ko mu byagendeweho hatoranywa inganyamatsiko y’uyu mwaka ari ukugira ngo batume urubyiruko ruzirikana ko rugomba kwirinda icyatuma rutezuka ku nshingano yo kwiga rukajya mu bishobora gushyira ubuzima bwarwo mu kaga.

Ati“ Ni insanganyamatsiko twahisemo nyuma y’uko twari tumaze igihe mu bibazo by’abana bata ishuri, ibibazo byo gutwara inda mu bana b’ibigo bimwe na bimwe bityo bagata ishuri. Iyi nsanganyamatsiko ni ukugira ngo ahanini dutange ubutumwa, dukangurire urubyiruko kutajenjeka. Tuba dushaka ko iyo baririmba cyangwa bavuga imivugo bayisubiramo gusa ahubwo ko hatangwamo amasomo n’inyigisho”.

Aba mbere mu ndirimbo bahembwe ibihumbi 50 Frw, aba kabiri bahabwa ibihumbi 40 Frw mu gihe aba gatatu bahawe ibihumbi 30.

Itorero rya mbere (mu mbyino) ryahembwe ibihumbi 350 Frw, irya kabiri rihabwa ibihumbi 300 Frw mu gihe irya gatatu ryahawe ibihumbi 250 Frw.

Uwa mbere mu mivugo, yahembwe ibihumbi 35 Frw, uwa kabiri ahabwa ibihumbi 30 Frw mu gihe uwa gatatu yahawe ibihumbi 25 Frw.

Abakemurampaka bemeje ko abahanzi b'abanyeshuri bamaze gutera imbere bitewe n’uko benshi muri bo bakurikije inama bagiriwe mu myaka ishize
Aya marushanwa y'umuco yarimo no kurushanwa mu mivugo
Amatorero yabaye aya mbere yahawe igikombe
Furere Rudasingwa Camile uyobora ishuri ryisumbuye rya Saint-Aloys ndetse akaba ari Visi Perezida w’Ishyirahamwe ry’Imikino n'Umuco mu mashuri yo mu Rwanda
Abana bagarukaga kuri gahunda zitandukanye za leta mu mbyino zabo
Aya marushanwa yahuje amashuri abanza n'ayisumbuye
Berekanaga kandi byinshi bigize umuco nyarwanda
Padiri Gatete Innocent uyobora Siporo n'Umuco mu mashuri

Amafoto: FRSS


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza