Musanze: Abana basaga 100 babana n’ababyeyi muri Gereza ya Musanze bahawe Noheli (Amafoto)

Yanditswe na N.Kubwimana Janvière
Kuya 25 Ukuboza 2018 saa 12:11
Yasuwe :
0 0

Abana 107 bari munsi y’imyaka itatu babana n’ababyeyi babo barimo kugororerwa muri Gereza nkuru ya Musanze, bizihije Noheli n’umwaka mushya wa 2019.

Ni umuhango wizihijwe kuri uyu wa 24 Ukuboza 2018, igikorwa cyakozwe n’urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) ku bufatanye n’umuryango CCN uhuza aba bana n’imiryango yabo iyo bavuye muri gereza nyuma yo kuzuza imyaka itatu.

Aba bana uko ari 107 barimo abakobwa 51 n’abahungu 56, harimo ababa baravukiye muri gereza kuko ababyeyi babo bafunzwe batwite n’abafite ababyeyi bafunzwe bo ari impinja.

Ababyeyi b’aba bana bavuga ko iki gikorwa cyabakoze ku mitima kandi cyabamaze intimba yo kumva ko batizihije Noheli.

Nyirabashyitsi Jaqueline yagize ati “Mfite abana batatu bari mu rugo n’uyu wa kane mbana nawe hano muri Gereza, natekerezaga ukuntu abandi bazizihiza Noheli uyu agasigara, nkumva ngize akababaro. None ubu ndishimye kuko nanjye nariye, nanyoye, iki ni ikimenyetso kitwereka ko natwe imfungwa dufite uburenganzira nk’ubw’abandi kandi twitaweho na Leta yacu.”

Bayisenge Yvone we yagize ati “Mfite ibyishimo bidasanzwe abana bacu bahawe Noheli kimwe n’abandi bose, bariye, bahawe ibikinisho bibashimisha, mbese ibyishimo dufite murabona ko nabo byabagezeho, turashima cyane ubuyobozi bw’igihugu cyacu budahwema kutwereka ko natwe batwitayeho.”

C.P Kabanda Bosco wari uhagarariye Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa, avuga ko gusangira n’aba bana Noheli n’Ubunani ari uburyo bwo kubahesha agaciro.

Yagize ati “Gusangira iyi minsi mikuru n’aba bana ni nk’uko natwe tuyisangira n’abacu hirya no hino mu miryango, ikindi ni uburyo bwo kubahesha agaciro no kugaha uwakabahaye. Si ibi gusa no mu buzima busanzwe bitabwaho bihagije, bahabwa ibyo bakeneye byose bijyanye n’ikigero barimo nk’imyidagaduro, indyo yuzuye murabona ko n’irerero ryabo rigiye kuzura.”

Aba bana uko ari 107 bizihije Noheli n’Umwaka mushya wa 2019 banahawe impano zinyuranye zirimo ibikinisho, ibiribwa, isukari, imyambaro n’inkweto n’ibindi byose bifite agaciro ka miliyoni 2 Frw.

Abayobozi batandukanye barimo guha Noheli abana baba muri Gereza ya Musanze
Bamwe mu babyeyi bafungiye muri Gereza ya Musanze bari kumwe n'abana babo
Bamwe mu bayobozi bari bagiye kwifatanya kwizihiza Noheli n'abana n'ababyeyi bari muri Gereza ya Musanze
Byari ibyishimo bikomeye ku bana n'ababyeyi babo ubwo basangiraga Noheli
C.P Kabanda Bosco yavuze ko gusangira Noheli n'aba bana ari ukubereka ko bitaweho kimwe n'abandi bana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza