Inzira y’inzitane n’ubuzima bugoranye umwami Yuhi Musinga yanyuzemo

Yanditswe na Nsanzabera Jean de Dieu
Kuya 17 Mutarama 2020 saa 01:08
Yasuwe :
0 0

Imyaka irasatira 76, Umwami Yuhi V Musinga atanze kuko yatanze ku wa 25 Ukuboza 1944, atangiye mu buhungiro, i Moba muri Congo nyuma yo kwirukanwa mu Rwanda n’Ababiligi, agasimbuzwa umuhungu we Mutara III Rudahigwa.

Birashoboka ko Musinga ari umwe mu bami b’u Rwanda bayoboye mu bihe bibi cyane, nta bunararibonye bwo guhangana nabyo afite, ndetse n’ibizazane yahanganye nabyo kandi inkuruzi yabyo atarayigizemo uruhare.

Amateka agaragaza ko Musinga yabayeho mu bihe bibi kandi bikomeye, birimo amahwa n’ubusharire bwinshi, uhereye mu bwana bwe, kugeza atanze.

Yuhi Musinga, ni uwa Kigeli Rwabugili na Nyirayuhi Kanjogera, ni umwe mu bana basaga cumi na batanu Rwabugili yabyaranye n’abagore be bagera kuri 20. Yimye ingoma mu Ukuboza 1896 kugeza ku wa 12 Ugushyingo 1931.

Rwabugili yashatse Kanjogera mu buryo butunguranye, kuko se Rwakagara, yamuzanye ibwami nk’uje kumutura Rwabugili, biza kurangira abaye umwe mu bagore bwa Rwabugili, ndetse w’inkundwakazi kuruta abandi.

Rwabugili yashatse Kanjogera nyuma y’urupfu rwa nyina Murorunkwere, wapfuye urw’akagambane, igihe cyo kumwerera kigeze baraguriza umugore ugomba kweza Rwabugiri nk’uko amategeko y’ubwiru yabiteganyaga, inzuzi zerekana Kanjogera.

Ubukwe bwa Kanjogera bwabaye ahasaga mu wa 1879, bubera ku Ngara za Bumbogo bwa Gasabo ( ubu ni mu Kagali ka Ngara mu Murenge wa Bumbogo wo mu Karere ka Gasabo).

Abandi bagore ba mbere uko ari batatu bari baratesherejwe icyizere no kubeshya bagatuma inzirakarengane zipfa. Nguko uko Kanjogera yagiriwe icyizere yinjira mu buzima bwa Rwabugiri atyo.

Mu mvugo ivunaguye, Yuhi V Musinga wari ufite igisingizo cya Rugwizakurinda ni umwe mu bami b’u Rwanda wahuye n’insanganya mu buzima kurusha benshi, akaba umwami wasuzuguwe bikabije cyane kurusha abandi bami bose, umwami wasimbutse urupfu incuro nyinshi kurusha abandi.

Ni we mwami wa mbere mu Rwanda watunze amafaranga aturutse i Burayi. Ni na we wa mbere wize amasomo azanywe n’abazungu. Yigishwaga na mwarimu Laurent Nduhura amusanga mu ngoro ye i Nyanza. Musinga yumvaga neza igiswahili akamenya amwe mu magambo y’ikidage, ku buryo atari akeneye umusemuzi igihe yavuganaga n’abazungu.

Mu myaka ye 35 yamaze ku butegetsi, mu Rwanda imbere habayemo ibitero 38 by’ingabo zifite imbunda ziyobowe n’abazungu, abarwanyi ari abanyamahanga bahanganye n’abanyarwanda. Ahagana ku ndunduro y’ubuzima bwe, Musinga yaba yarafunzwe incuro zirenga eshatu, muri za kasho z’abazungu i Cyangugu ,i Uvira, n’i Moba muri Congo.

Uko byatangiye

Abatarishimiye uko Rwabugiri arongoye umukobwa wo mu Abega, barateranye bafata umugambi wo kumubuza kubyara umwana wazaba umwami. Umuhungu we w’imfura witwaga Munana yamubyaye ahasaga mu wa 1880 amaze kuvuka bashaka uko bamuroga birabananira, amaze kugira imyaka itanu baramwiba baramutwara arazimira burundu. Ubwo hari nko mu mwaka wa 1883.

Munana bamutwaye Kanjogera amaze igihe gitoya abyaye Musinga. Rwabugiri yamenyeshejwe iyo nkuru nziza y’ivuka rya Musinga ari mu gitero cy’i Minove mu karere ka Masisi, ku musozi witwa Kamuronsi. Hashize igihe gito Rwabugiri yongera kubona inkuru imumenyesha ko Munana yapfuye urupfu rutamenyekanye. Nyuma yaho Kanjogera yaje kuva i Giseke na Nyagisenyi ajya gutura i Mwima wa Nyanza.

Mu mwaka wa 1886 icyo gihe Musinga yari afite imyaka itatu, ba bantu batishimiye ko Kanjogera yabyara umwana uzaba umwami akagira umugabekazi uvuye mu muryango w’Abega, barongera batuma abagizi ba nabi, biba Musinga baramutwara.

Musinga bamushyize mu giseke kinini cyane bamutsindagiramo, ku buryo atashoboraga kwinyagambura. Bamunyurana ku mayaga ya Butare bamujyanye kumuroha mu Kanyaru. Kubera kunanirwa, baratuye bararuhuka, agatotsi kabatwaye haza abajura bavuye kwiba inka. Barabakanze bariruka ya nkangara bayita aho, abo bajura barayikorera bayijyana iwabo, bayipfunduye basangamo umwana w’umushishe. Bamubajije uko yitwa ababwira ko yitwa Musinga. Avuga amazina y’ababyeyi be, babyumvise bagira ubwoba, kuko bumvise ari umwana w’igikomangoma. Nyuma yaho biga ubwenge bwo kujya kubivuga ibwami.

Bagezeyo Rwabugili arabakira, bamubwira ko batoraguye umwana we, bamusobanurira uko bamubonye. Amaze kubyumva abategeka kujya kubibwira Kanjogera.

Kanjogera na we amaze kubyumva yabategetse kujya kumuheka bakamumuzanira. Musinga baramuheka bamugarura i Nyanza.

Nyuma yaho Kanjogera yongeye kubyara abandi bana babiri, umukobwa n’umuhungu, bose barabaroga bapfa bakiri bato cyane. Musinga yakuze ari wenyine nta wundi muvandimwe bavukana kuri nyina, uretse abandi bana Rwabugili yari yarabyaranye n’abandi bagore.

Aha niho agahinda n’uburakari bwa Kanjogera byatangiriye. Kuba yari we mugore muto, umugore mwiza byahebuje, umugore wizewe kandi ukunzwe, akagira abanzi bamuhekuye incuro eshatu zose, byamuteye umutima mubi.

Mu buto bwa Musinga bavuga ko yari umusore w’ingeso nziza, ukunda bakuru be na barumuna be bakomoka kuri se, kandi agakunda abaturage cyane. Ngo yakundaga intore, agakunda umukino wo kumasha, ubundi agakunda ibitaramo by’amahamba, n’amateka ya ba sekuruza. Itorero ry’intore za Musinga ryitorezaga i Nyanza ahitwa mu Kaguri.

Kubera ko abiru nabo babaga bakomeye kandi bazi amabanga yose y’ibwami, bashoboye kumvisha Rwabugili uko Umugabekazi atazava mu bwoko bw’Abega, bituma bemeza ko Rutalindwa ariwe uzaba umwami uzamusimbura. Ibyo yabikoze ku itariki 22 Ukuboza 1885, umuhango wo kumwimika ubera muri Nyaruguru ahitwa mu Ngeli.

Muri uwo muhango wabereye mu Ngeli, hari umuhanzi w’umusizi witwaga Ngurusu wazimije abwira Rwabugili ko ibyo akoze binyuranyije n’amategeko.

Ati “Ntaho byabaye gutsindira umwami umugore uhetse umuhungu wabyaye”. Rwabugili ararakara aramusubiza ati “Noneho si ugusiga ni ukwiterera mu mata nk’isazi”

Koko kera kabaye Musinga yageze aho aba umwami bigoranye cyane, kuko byaciye mu ihirikabutegetsi bwa Rutalindwa ryabereye ku Rucunshu.

Ku ngoma ye yahuye n’ibirushya byinshi, birimo abarwanyije ubutegetsi bwe bamuziza ko yabwambuye Rutalindwa wimitswe n’ubwiru, nawe bikamubabaza cyane kuko nta ruhare yabigizemo.

Ingoma ye yagize ibihe bikomeye byinshi kandi bibi mu mateka y’u Rwanda, kuko inkingi za mwamba zari zisigasiye ubuzima bw’igihugu, zashenywe ku ngoma ye, cyane cyane mu bihe by’Abakoroni b’Ababiligi. Kugeza ubwo bwamuciye ku ngoma ku wa 12 Ugushyingo 1931, nuko azungurwa ku ngoma n’umuhungu we Rudahigwa, afata izina ry’ubwami rya Mutara III Rudahigwa.

Umwami Yuhi V Musinga mu ntebe ya kijyambere na nyirarume Kabare (ifoto yahawe izurashusho na Alphonse Kirimobenecyo)
Umwami Yuhi V Musinga ari kumwe na nyirarume Kabare (ifoto yahawe izurashusho na Alphonse Kirimobenecyo)
Umwami Musinga ubwo yari mu birori mu 1930
Umwami Musinga asuhuza igikomangomakazi Elena d'Aosta wo mu Butaliyani
Umwami Yuhi V Musinga imbere y’ibendera Abadage bakoreshaga mu bihugu bakolonije (ifoto yahawe izurashusho na Alphonse Kirimobenecyo)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .